Gatsibo: Haracyari amayobera ku rupfu rw’umwarimukazi wiyahuye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Nayigizente Gilbert, avuga ko Kayitesi Josiane w’imyaka 25 y’amavuko, wari umwarimukazi kuri GS Karubungo yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kiziguro, azize ikinini cyica imbeba yari yanyoye, bikaba byaramenyekanye bitewe n’uko cyamunukagaho ubwo yajyanwaga kwa muganga.
Urupfu rwe rwabaye ku wa Mbere tariki ya 22 Mata 2024, ndetse akaba yarashyinguwe umunsi ukurikiyeho ku wa kabiri tariki ya 23 Mata 2024.
Nayigizente avuga ko urupfu rw’uwo mwarimukazi rwabaye amayobera, kuko nta makimbirane bari basanzwe bazi yaba afitanye n’umugabo we cyangwa ikindi kibazo yari afite.
Yagize ati “Yafashe ikinini cy’imbeba barabimenya bamujyana ku kigo Nderabuzima cya Muhura, bamwohereza ku bitaro i Kiziguro. Ntiwavuga ko umugabo ari we wakimuhaye kuko bari kumwe ariko na we ubwe yaravugaga mbere y’uko ashiramo umwuka, kandi nta kibazo yigeze avuga cyamuteye kunywa icyo kinini.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko nta byinshi yavuga kuri uru rupfu, kuko inzego z’umutekano n’iz’ubugenzacyaha zirimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uku kwiyambura ubuzima.
Icyakora avuga ko ngo Kayitesi yari asanzwe aba iwabo ariko afite umusore babyaranye baturanye, ku buryo hari igihe babaga babana ubundi bagatandukana buri wese agasubira iwabo.
Ati “Yabanaga n’ababyeyi be. Afite umuhungu babyaranye rimwe na rimwe babaga babana ubundi bagatandukana agasubira ku babyeyi be. Nta makuru n’amwe araboneka aganisha ku rupfu kuko n’ababyeyi be bavuga ko nta mpamvu n’imwe igaragara yatuma yiyahura.”
SP Hamdun Twizeyimana agira inama abantu yo kujya bavuga ibibazo bafite, bigashakirwa ibisubizo aho kwiyambura ubuzima.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Twirinde guheranwa nibibazo Ngo duhitemo kwiyambura ubuzima
Kd Abo Mumuryango Wa Kayitesi Bakomeze Kwihangana
Abo Mumuryango Wa Kayitesi Bakomeze Kwihangana
Kd tunirinda gufata Umwanzuro duhubutse niba hari ibibibazo dufite ntitukabyihererane Murakoze