Hari abagororerwa Iwawa basubirayo kubera gufatwa nabi mu miryango

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco kivuga ko imwe mu miryango y’abagororerwa mu bigo by’igororamuco, itoteza abamaze kugororwa ntibabiyumvemo muri sosiyete bagahabwa akato mu gihe batashye, ikaba imwe mu mpamvu ziri gutera ubwiyongere bw’abasubira muri ibyo bigo nyuma yo kugororwa.

Ni nyuma y’uko hakomeje kugaragara abagiye banyura muri ibyo bigo bakagenda bagaruka, ndetse bikaba ubugira kabiri cyangwa gatatu, ibyo bigateza ikibazo cy’umubare mwinshi w’abakomeje kugana ibyo bigo.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Mufulukye Fred uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, avuga ko mu ngamba bafite ku isonga harimo gusuzuma uburyo ikibazo cy’abataha bakagaruka cyakemuka.

Mu gushakira umuti icyo kibazo, ngo barategura gahunda yo kuganira n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze uko bakwigisha sosiyete nyarwanda kumva ko bakwiye gufasha abavuye mu bigo ngororamuco, aho kubaha akato babagira ibicibwa.

Yagize ati “Ni byo, hari abo tujya twakira kabiri cyangwa gatatu, kubera ko baba baragorowe basubira mu miryango yabo bakahananirwa, mu byo twabonye ni uko iyo bamaze gusubira mu miryango yabo nta buryo buhari bwo kubakurikirana kugira ngo tubafashe mu gihe bariyo. Turi gushakira hamwe uburyo twakemura icyo kibazo dukorana n’uturere, ibitaro n’ibigo nderabuzima, aho umuntu atashye akaba afite umukurikirana aho tutari”.

Mufulukye Fred uyobora ikigo cy'igihugu gishinzwe igororamuco
Mufulukye Fred uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco

Arongera ati “Abo tubaza mu bataha bakagaruka, batubwira ko bagezeyo bakisanga babuze ubafasha, bagahabwa akato n’imiryango n’abatuye mu duce bakomokamo, babura uwo bagisha inama bakisanga batsinzwe”.

Mufulukye arasaba imiryango na sosiyete nyarwanda gufasha abo bataha aho kubaha akato, mu kwirinda ko bigira ingaruka kuri benshi.

Ati “Inama dutanga kuri sosiyete nyarwanda, ni uko bariya bantu baba baragize ibyago byo kujya mu biyobyabwenge n’izindi ngeso zitari nziza, ni ibyago baba baragize ntabwo bakwiye guhabwa akato nk’uko biri gukorwa. Icyo dusaba ni uko sosiyete nyarwanda yabegera ikabafasha ikanabakurikirana, kuko nibitaba ibyo izo ngeso azaziha undi baturanye bigere no ku mwana wawe no ku wundi munyarwanda”.

Yavuze ko aho abo bantu baba baragiye mu bigo ngororamuco bataha, bakwiye gufatwa neza ndetse hagakorwa ibishoboka kugira ngo abagaragara muri ibyo bibazo bareke kwiyongera.

Ati “Dukwiye no gukora ibishoboka kugira ngo tureke kugira abantu benshi bagaragara muri ibyo bibazo, aho ugenda ubona umwana adashaka kujya ku ishuri ukabona ntacyo bibwiye abantu, dukwiye kumukurikirana mbere y’uko amenyera umuhanda akawukunda, amenyera mu isoko akarikunda, ukazasanga no kumubuza kujya mu isoko no ku muhanda bigoranye cyane. Ni urugamba rutatsindwa n’ikigo cy’igihugu cy’igororamuco, ni urugamba rusaba buri munyarwanda”.

Bava Iwawa barahindutse nyamara bamwe bagasubizwayo kubera ko batitaweho uko bikwiye
Bava Iwawa barahindutse nyamara bamwe bagasubizwayo kubera ko batitaweho uko bikwiye

Mu gushakira umuti icyo kibazo, Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (NRS) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), gikomeje gahunda yo kuzamurira ubumenyi abakozi bacyo, aho ku itariki 13 Gashyantare 2022, abakozi 130 basoje itorero ry’igihugu mu kigo cy’ubutore cya Nkumba, bashyirwa mu rwego rw’intore bahabwa izina ry’Indatezuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka