Musenyeri Arnaldo Catalan yashyizwe mu rwego rw’Abepiskopi mbere yo gutangira inshingano yahawe na Papa mu Rwanda

Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan uherutse gutorwa na Papa Francis kuba intumwa ye mu Rwanda, yimitswe ashyirwa mu rwego rw’Abepiskopi.

Guhagararira Papa mu Rwanda ni intera ikomeye yahawe, aho akenshi uwo Papa yatoye ngo amuhagararire mu gihugu runaka, abanza kuzamurwa mu rwego rwa Kiliziya agahita ashyirwa ku rwego rw’Umwepiskopi.

Musenyeri Arnaldo Catalan agiye guhagararira Papa mu Rwanda
Musenyeri Arnaldo Catalan agiye guhagararira Papa mu Rwanda

Ni umuhango wabereye muri Katedarali ya Manila muri Philippines tariki 11 Gashyantare 2022, uyoborwa na H.E Luis Antonio Cardinal Tagle, afatanyije na Jose Cardinal Advancula Arkiyeskopi wa Manila na Musenyeri Charles John Brown.

Ni umuhango witabiriwe n’aba Kardinali batatu, Abepisikopi bagera muri 20, Abapadiri n’Abihayimana baturutse mu mpande zose z’isi, bagaragazaga ko bishimiye Umwepiskopi mushya Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan.

Mu nyigisho ndende yatanzwe na Cardinal Tagle yatanzwe mu iyimikwa rya Musenyeri Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda, yishimiwe cyane na benshi mu bitabiriye uwo muhango. Cardinal Tagle yasabye Musenyeri Catalan kugirira neza buri wese atanga ihumure ku bababaye.

Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan yashyizwe mu rwego rw'Abepiskopi ahabwa n'inkoni y'ubushumba
Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan yashyizwe mu rwego rw’Abepiskopi ahabwa n’inkoni y’ubushumba

Ati “Ntuzigere urambirwa umuntu uri mu bibazo, kuko na we ntaba yarakurambiwe”.

Yamusabye gutanga ihumure ku bantu, aharanira kubegereza Imana, ati “Abantu bakeneye ihumure, bahumurize ubabe hafi ubereke uburyo n’Imana iduhora hafi”.

Cardinal Tagle yagarutse no ku byorezo byugarije isi birimo na COVID-19, avuga ko bikomeje gukoma mu nkokora umudendezo w’abantu binabateza ubukene, abwira Musenyeri Catalan ko ibyo byose yitegura kuzahura na byo, aho yamusabye kuzabyitwaramo neza.

Ati “Ntibyoroha gusaba umuntu gukaraba intoki, mu gihe adafite n’ubushobozi bwo kubona amazi yo kunywa, hari abatubahiriza amabwiriza yo guhana intera, kubera ko aho bari ari hato, hari umwanya utabemerera kubikora”.

Cardinal Tagle kandi yasabye Musenyeri Catalan kurangwa n’umutima wo gufasha abakene, ati “Kuba dufite umuvinyo (win) ntibivuze ko n’abandi bawufite, ese turatekereza ku bashonje babuze umuvinyo?”.

Luis Antonio Cardinal Tagle ni we wayoboye umuhango wo kwimika Musenyeri Catalan
Luis Antonio Cardinal Tagle ni we wayoboye umuhango wo kwimika Musenyeri Catalan

Yibukije Musenyeri Catalan, ko Igihugu cy’u Rwanda agiye guhagarariramo Papa, na cyo kiri mu byashegeshwe n’ibibazo byakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, amusaba kuba Umushumba utanga ihumure ku bakomeretse, aho yanagarutse kuri Antoine Karidinali Kambanda.

Ati “Antoine Karidinali Kambanda Arkiyesikopi wa Kigali, amateka ye arababaje, Umuryango we wose wishwe muri Jenoside aba ari we urokoka, Abanyarwanda bakeneye ihumure, nyuma y’ibibazo bahuye na byo”.

Mu ijambo rye nyuma y’uko yari amaze guhabwa inkoni y’ubushumba, Musenyeri Catalan wandikisha imoso, yavuze ko yiteguye gutunganya neza inshingano ahawe na Papa mu Rwanda, ati “Niteguye kuzuza neza inshingano zanjye zose”.

Yavuze ko mu nshingano yagiye ahabwa na Papa zagiye zimutungura, ariko bigeze ku Rwanda ngo aratungurwa cyane ibyishimo biramurenga, kuko atari azi ko yagirirwa icyizere gikomeye cyo kuba intumwa ya Papa mu gihugu.

Ati “Naratunguwe cyane kumva ko ku nshuro ya mbere ngiye guhagararira Papa, nkagirwa intumwa ye mu gihugu cy’u Rwanda”.

Musenyeri Arnaldo Catalan w’imyaka 55, uvuga neza ururimi rw’Icyongereza, Igitaliyani n’Ikilatini, yahawe inshingano na Papa Francis zo kumuhagararira mu Rwanda, nyuma y’imirimo yagiye akora cyane cyane aho yagiye akora mu biro by’intumwa ya Papa mu bihugu binyuranye, ubu akaba yari mu gihugu cy’u Bushinwa.

Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan
Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan

Intego ye ni “IUXTA MISERICORDIAM NON DEFICIMUS”, tugenekereje mu Kinyarwanda ni “Mu mpuhwe, nta gishobora kuduca intege”.

Aje mu Rwanda asimbuye Musenyeri Andrzej JOZWOWICZ, wagizwe Intumwa ya Papa mu gihugu cya Iran, nyuma y’imyaka ine yari amaze ari intumwa ya Papa mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Pope aaaaaahhhhhh

Alias yanditse ku itariki ya: 14-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka