Rulindo: Ubuyobozi bwahagurukiye ikibazo cya bwaki n’igwingira mu bana

Akarere ka Rulindo gakomeje kuremera imwe mu miryango ifite abana bagaragayeho imirire mibi bahabwa ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’inkoko mu rwego rwo gufasha iyo miryango kubonera abana indyo yuzuye.

Abafite abana bagaragayeho imirire mibi bahawe inkoko
Abafite abana bagaragayeho imirire mibi bahawe inkoko

Ni gahunda yatangiriye mu Murenge wa Mbogo tariki 03 Gashyantare 2022, ikazagera hose mu mirenge igize ako karere, aho ababyeyi bose bafite abana bari mu mutuku bahabwa inkoko.

Umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutaganda Théophile, arasaba abahabwa ayo matungo kuyitaho akazabafasha muri gahunda yo gukemura ikibazo cy’abana bagaragayeho ikibazo cy’imirire mibi.

Izi nkoko ni izizabafasha mu kugaburira abana indyo yuzuye
Izi nkoko ni izizabafasha mu kugaburira abana indyo yuzuye

Muri icyo gikorwa cyo gushyikiriza iyo miryango inkoko, abaturage barafatanya n’abayobozi gukora umuganda bubaka uturima tw’igikoni, aho batunganya imirima yegereye urugo bagateramo imboga, bakanubaka n’udutanda tugenewe kwanikaho ibikoresho byo mu gikoni, banigishwa gutegura indyo yuzuye.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), ku mibereho y’abaturage mu mwaka wa 2020-2021, bwagaragaje ko Intara y’Amajyaruguru iza ku isonga, mu kugira umubare munini w’abana bari munsi y’imyaka itanu bagaragayeho ikibazo cy’igwingira, aho bari kuri 41%.

Bafashijwe gutunganya uturima tw'igikoni
Bafashijwe gutunganya uturima tw’igikoni

Mu turere dutandatu mu gihugu twagaragayemo igwingira rikabije, Intara y’Amajyaruguru ifitemo dutatu, aritwo Musanze, Burera na Gicumbi.

Ni ikibazo gihangayikishije ubuyobozi bw’iyo Ntara, nk’uko babigaragaje mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru rikorera muri iyo ntara, ku itariki 30 Ukuboza 2021, aho Ubuyobozi bw’intara bwasabye ubw’uturere guhagurukira icyo kibazo, ku buryo mu mwaka wa 2024 nk’uko biri muri gahunda y’igihugu, ikibazo cy’igwingira kizaba cyamanutse kikagera kuri 19%.

Ni ikibazo kigarukwaho kenshi na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame iyo yahuye n’abayobozi mu nzego zitandukanye, ndetse anakigarukaho ubwo yasozaga amahugurwa yagenewe abagize Njyanama na Komite Nyobozi z’uturere n’umujyi wa Kigali, ku itariki 29 Ugushyingo 2021, aho yabasabye guhagurukira icyo kibazo cya bwaki n’igwingira mu bana.

Hatanzwe n'ihene ku muryango warangwaga n'amakimbirane nyuma abawugize bisubiraho
Hatanzwe n’ihene ku muryango warangwaga n’amakimbirane nyuma abawugize bisubiraho

Yagize ati “Abana bagwingira, abana barwaye bwaki, abana bavuka bafite icyo kibazo, ari n’ababyeyi babo ubona batameze neza, nabo bakwiye gufashwa, noneho ukibaza ugasanga buri karere usangamo ibyo bibazo”.

Arongera ati “Usanga mubeshya abantu babatora, murababeshya bamara kubatora mukabagwingiza. Iyo abana bacu bagwingira n’igihugu kiragwingira, ese murifuza ko tuba igihugu kigwingiye?.”

Ni ikibazo gishyizwemo imbaraga na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), aho no ku itariki ya 03 Gashyantare 2022, iyo Minisiteri yakoze inama yatumiwemo ba Minisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bafite mu nshingano icyo kibazo, itegura igenamigambi ry’ibikorwa na gahunda zo kurwanya imirire mibi mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka