Abakozi ba NRS basoje itorero basabwa gutega amatwi abo bagorora

Abakozi 130 b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS), basoje itorero ry’igihugu aho bahawe izina ry’ubutore ry’Indatezuka mu mihigo, basabwa kujya batega amatwi abo bagorora babasana imitima, mu gihe abenshi bagana inzira z’ibiyobyabwenge nk’ubuhungiro bw’ibibazo byabo.

Ubwo abatozwa binjizwaga mu Ntore
Ubwo abatozwa binjizwaga mu Ntore

Ni umuhango wabaye ku Cyumweru tariki 13 Gashyantare 2022, uyoborwa na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr. Bizimana Jean Damascène, wabahaye impanuro zinyuranye nyuma y’igikorwa cyabimburiye ibindi cyo kwinjiza intore mu zindi.

Muri iryo torero rimaze iminsi itanu ribera mu kigo cy’ubutore cya Nkumba, Minisitiri Bizimana yibukije intore za NRS zimwe mu mpamvu ziteza ibibazo by’ubuzererezi, ababwira ko harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatumye abenshi bisanga ari impfubyi zitagira aho ziba, ababyeyi bisanga bagizwe incike, abenshi bahahamurwa n’ubwicanyi n’ibindi bikorwa by’iyicarubozo bakorewe cyangwa babonye.

Avuga ko iminsi itanu abo bakozi bamaze, ari umwanya mwiza babonye wo kumva neza umuco w’u Rwanda n’indangagaciro ziranga Umunyarwanda, baharanira gufasha abo bakira baba bafite ibibazo binyuranye.

Ati “Kugira abantu bumva neza umuco w’igihugu ni iby’agaciro gakomeye, kuko igihugu ntigishobora gutera imbere mu gihe abaturage bacyo badahuje ubumwe bujyanye n’umuco wabo, Mu muco niho dukura indangagaciro zo kwiteza imbere no giteza igihugu cyacu imbere muri rusange”.

Minisitiri Bizimana kandi yatunze agatoki ikibazo cy’amakimbirane mu miryango nka nyirabayazana w’abakomeje kwishora mu biyobyabwenge no mu buzererezi, asaba intore za NRS kujya zitega amatwi abo zigorora.

Ati “Abenshi mu bo mwakira, mujye mumenya ko bahuye n’ibibazo binyuranye byabasunikiye mu biyobyabwenge no mu buzererezi. Murasabwa kujya mutega amatwi abo mugorora, mubasana imitima kuko abenshi bagana inzira z’ibiyobyabwenge nk’ubuhungiro bw’ibibazo byabo”.

Yasabye kandi izo ntore z’Indatezuka, guharanira guhashya abangiza indangagaciro z’umuco nyarwanda, barangwa n’ubumwe mu kazi n’aho batuye, gukunda igihugu bakagikorera batizigama barwanya ushaka kubashora mu moko, bagira indangagaciro yo gutabarana, aho yemeje ko gutabara imiryango ibana nabi, bishobora kurinda abana babo kujya mu biyobyabwenge cyangwa ubuzererezi, bakabikora bifashishije amasibo n’imidugudu batuyemo.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr. Bizimana Jean Damascène
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr. Bizimana Jean Damascène

Yabasabye kandi kurinda indangagaciro y’ubuzima, aho yabibukije ko bagomba kubaha ubuzima bw’ikiremwamuntu babuha agaciro, abasaba no kunoza umurimo kugira ngo batange umusaruro igihugu kibitezeho mu nshingano cyabahaye, ari naho yasoje abaririmbira indirimbo ‘Ntumpeho’ ya Rugamba Sipiriyani, aho yabasabye kuzirikana icyo iyo ndirimbo ivuga, bumva n’inama ziyikubiyemo mu rwego rwo kwimakaza indangagaciro z’Umunyarwanda.

Ubwo binjizwaga mu ntore ku mugaragaro, banahabwa izina ry’ubutore “Indatezuka”, Madamu Anita Kayirangwa, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe ubumwe n’itorero n’uburere mboneragihugu muri MINUBUMWE wayoboye uwo muhango, yabwiye intore igisobanuro cy’izina Indatezuka, ati “Kuba indatezuka, bivuze ko mushobora kuzahura n’ibibazo, ababaca intege n’ibindi, ariko ibyo byose nibiba ntimuzatezuke”.

Abo bakozi binjijwe mu butore ba NRS, bamwe mu baganiriye na Kigali Today bavuze ko biyemeje kurushaho kunoza akazi kabo, bafasha ababagana kubasubiza m’ubuzima busanzwe buzira imico mibi, babubakamo indangagaciro nyazo, babakiza n’ibikomere baba bafite iyo bagezwa muri ibyo bigo.

Bihaye intego yo kwimakaza indagagaciro n’imyitwarire mbonezamurimo, nk’uko byari mu nsanganyamatsiko y’iryo torero basoje mu cyivugo cyazo kigira kiti “Ndi indatezuka mu ndemyamihigo, ndi mudatenguha mu nshingano ndangwa n’imyitwarire mbonezamurimo, ndi umukozi ubereye u Rwanda, ndi umurinzi w’umurage wa Gihanga nkaba ku isonga mu kubaka u Rwanda rushya n’iterambere rya Afurika”.

Abo bakozi 130 batashye ari intore, ni abaturutse mu bigo bitatu bishinzwe igororamuco aribyo Nyamagabe, Gitagata na Iwawa, ibigo bimaze kwakira abagera ku 41,100.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka