Burera: Bihaye intego yo guhashya bwaki mu kwezi kumwe

Muri gahunda y’ubufatanye mu kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana mu Karere ka Burera, abaturage mu mirenge yose igize ako karere bakomeje gufatanya n’ubuyobozi mu ngamba bihaye, zo gukusanya inkunga igenewe kurwanya icyo kibazo, buri wese agatanga akurikije uko yifite.

Bafashe ingamba zo guca bwaki mu kwezi kumwe
Bafashe ingamba zo guca bwaki mu kwezi kumwe

Mu bikomeje gukusanywa harimo ibiribwa bigizwe n’amagi, imbuto, imboga, ifu y’igikoma, ibirayi, amafaranga n’ibindi, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile.

Yagize ati “Twashyizeho gahunda y’uko uku kwezi kwa Werurwe 2022, kurangira abana dufite bari mu mirire mibi bose bakize. Twiyemeza ko buri wese agomba kubigiramo uruhare, waba ufite umwana ufite icyo kibazo cyangwa atamufite, abana bari mu mituku barajya kurwarira kwa muganga. Noneho kugira ngo babone icyo kurya, tuganira n’abaturage ko buri wese yatanga icyo afite kugira ngo ba bandi bagiye kuba bari kwa muganga n’imiryango yabo itagira ikibazo”.

Arongera ati “Twabitangiye mu cyumweru gishize, turabikomeje kugeza abana bose bakize, buri wese atanga icyo afite. Hari abazana amagi, imbuto, imboga, ifu y’igikoma, amafaranga. Amagi niyo akomeje kuboneka cyane, aho tumaze gukusanya arenga 2000, tugahita tuyohereza ku bigo nderabuzima”.

Mu Karere ka Burera, abana bagaragaye mu mirire mibi ni 120, aho 43 bari mu mutuku, akaba ari igikorwa abaturage bashimirwa ko bagize icyabo, hashimwa kandi n’urubyiruko rw’abakorerabushake bakomeje kugaragaza ubwitange.

Uwo muyobozi arasaba abaturage kurushaho kwita ku bana bakiri bato, ati “Ababyeyi bamenye ko umwana agomba kugaburirwa indyo yuzuye, birinda indwara zituruka ku mirire mibi, ariko cyane cyane tukibutsa n’ababyeyi batwite kujya kwipimisha inshuro enye nk’uko biteganywa”.

Abaturage bashimiwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye
Abaturage bashimiwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye

Arongera ati “Ni mu rwego rwo kugira ngo kwa muganga bakurikirane uko umwana uri mu nda abayeho no kureba imibereho ya nyina, bamwigisha uburyo bwo gutegura indyo yuzuye n’isuku ikwiriye umubyeyi utwite n’uwonsa. Abagabo nabo bakagira uruhare rwabo mu kwita ku mwana, ndetse n’abaturage bose muri rusange bagashyira hamwe bita ku bana aho batuye mu kubarinda imirire mibi”.

Ni igikorwa cyashimishije Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Ingabire Assoumpta, uherutse gusura ako karere, yishimira uburyo abaturage bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho yabo, aho bahagurukiye kurwanya imirire mibi mu bana, abibutsa kurushaho gukaza ingamba zatuma abana batajya mu kibazo cy’imirire mibi, bananoza isuku haba ku myambaro, ku mubiri n’aho batuye”.

Minisitiri Ingabire yababwiye ko Akarere ka Burera kadakwiye kugaragara mu dufite ikibazo cy’imirire mibi kuko gakize ku biribwa, ababwira ko bagomba guhora bazirikana ko ikibazo cy’imirire mibi mu bana kidindiza iterambere ry’igihugu.

Muri icyo gikorwa abaturage bakomeje kwigishwa uburyo bwo gutegura indyo yuzuye, aho hatangiye na gahunda yo kwigisha abaturage korora amatungo magufu, buri rugo nibura rukaba rufite inkoko ebyiri zitera.

Ku bufatanye n’abahagarariye amadini n’amatorero kandi, Akarere ka Burera gakomeje kwigisha urubyiruko ruteganya kurushinga, ibijyanye no kurwanya imirire mibi, kugira ngo bamenye uko umwana ugiye kuvukira muri uwo muryango yakwitabwaho.

Minisitiri Ingabire Assoumpta yashimiye abatuye Akarere ka Burera ku ngamba bafashe zo kurwanya imirire mibi mu bana
Minisitiri Ingabire Assoumpta yashimiye abatuye Akarere ka Burera ku ngamba bafashe zo kurwanya imirire mibi mu bana

Hashyizweho kandi n’inyandiko yifashishwa mu bukangurambaga, ikubiyemo inyigisho ijyanye no gutegura indyo yuzuye, mu kurwanya ikibazo cy’indwara ziterwa n’imirire mibi n’igwingira mu bana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Natwe nkimboni za Birera dufatanyije ntacyatunanira,bwaki yacika kd vuba BURERA YABA IYAMBERE KU BERA NJE.MURAKOZE

Niyonshuti Fabrice yanditse ku itariki ya: 2-03-2022  →  Musubize

Natwe nkimboni za Birera dufatanyije ntacyatunanira,bwaki yacika kd vuba BURERA YABA IYAMBERE KU BERA NJE.MURAKOZE

Niyonshuti Fabrice yanditse ku itariki ya: 2-03-2022  →  Musubize

Nshimira byimazeyo Ikinyamakuru Kigali to day, kuko gutanga amakuru y’ukuri kandi yizewe, nkaba mbashimirako mwari muhari igihe BURERA twatanga amagi, bikaba byaratumye mubisangiza Abanyarwanda. Mukomerezaho

Ahishakiye Jean Claude yanditse ku itariki ya: 2-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka