Rulindo: Umuturage yagwiriwe n’inzu ahasiga ubuzima

Iyakaremye Jean de Dieu wo mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo, yagwiriwe n’inzu ye ahita ahasiga ubuzima.

Inzu ya Iyakaremye yaramugwiriye ahasiga ubuzima
Inzu ya Iyakaremye yaramugwiriye ahasiga ubuzima

Ni mu mvura nyinshi yaguye ku mugoroba wo ku itariki 17, yangiza ibikorwa remezo binyuranye ifunga n’umuhanda Musanze-Rulindo-Kigali, aho yasenye inzu y’uwo muturage imugwiriye ahita apfa.

Iyo mvura yatumye umuhanda Musanze-Rulindo-Kigali ufunga mu gihe cy’amasaha asaga abiri, aho Police yari yatanze itangazo rivuga ko uwo muhanda utakiri nyabagendwa.

Mu gihe gito Police, ubuyobozi mu nzego zinyuranye n’abaturage, bakoze umuganda wo gutunganya uwo muhanda wongera kuba nyabagendwa, n’ubwo bikigaragara ko iyo mvura yangije byinshi kuri uwo muhanda.

Meya wa Rulindo n'Abadepite ubwo basuraga umuryango wagize ibyago uburira umuntu mu biza
Meya wa Rulindo n’Abadepite ubwo basuraga umuryango wagize ibyago uburira umuntu mu biza

Mu gufata mu mugongo uwo muryango wagize ibyago, ku wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, ari kumwe na Depite Bitunguramye Diogène na Depite Mukayijore Suzanne, basuye uwo muryango wa Iyakaremye Léonard wari waraye ubuze umuhungu we, Iyakaremye Jean de Dieu wagwiriwe n’inzu.

Imiryango 20 niyo imaze kubarurwa yahuye n’ibiza mu Murenge wa Bushoki, aho kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Gashyantare 2022, Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo yagennye itsinda ryasuye iyo miryango mu rwego rwo kubakomeza, no gufata mu mugongo umuryango wa Iyakaremye Jean de Dieu witabye Imana, nyuma y’uko agwiriwe n’inzu ye.

Njyanama y'Akarere ka Rulindo ikomeje gusura imiryango 20 yahuye n'ibiza mu Murenge wa Bushoki
Njyanama y’Akarere ka Rulindo ikomeje gusura imiryango 20 yahuye n’ibiza mu Murenge wa Bushoki

Ni imvura ikomeje kugwa ari nyinshi mu gice kinini kigize Intara y’Amajyaruguru, aho yibasiye cyane Akarere ka Gakenke na Rulindo, uduce dukunze kwibasirwa n’ibiza by’imvura bitewe n’uburyo tugoranye mu miturire, kubera ubuhaname bukabije bw’imisozi itugize.

Uyu muhanda na wo wari wafunzwe n'inkangu
Uyu muhanda na wo wari wafunzwe n’inkangu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka