Musanze: Babangamiwe n’ibiziba bifunga imihanda bikanabasenyera

Amazi y’imvura akomeje gufunga imihanda yo mu makaritsiye anyuranye yo mu nkengero z’umujyi wa Musanze, aho abaturage basaba ubuyobozi kubakemurira icyo kibazo, nyuma yo kubona ko iyo mihanda yarengewe n’ibiziba, bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka.

Gutambuka ni ikibazo kubera ibyo biziba bihahora
Gutambuka ni ikibazo kubera ibyo biziba bihahora

Umuhanda wibasiwe cyane ni uhuza akagari ka Rwebeya na Kabeza aho wuzuye ibiziba ku buryo uwiyemeje kuhambuka aba yatakaje icyizere cyo kuhava amahoro, bigatera cyane cyane impungenge zikomeye ku babyeyi bafite abana banyura muri izo nzira bajya ku ishuri.

Ubwo Kigali Today yageraga muri uwo muhanda, yiboneye impungenge abaturage bafite, aho bamwe bemera kuzenguruka ahantu habatwara igihe kitari munsi y’isaha, abakeneye kwihuta bakemera kwishora muri ibyo biziba ngo bambuke, n’ubwo biba bitoroshye.

Ni umuhanda unyurwamo n’abana biga mu bigo binyuranye by’amashuri, kimwe mu bikomeje gutera ubwoba ababyeyi, aho hari abana bagiye bagirira impanuka muri ibyo bizenga nk’uko babitangarije Kigali Today.

Nishimwe Jeannine ati “Ati abana bacu akenshi na kenshi bagwamo, utaguyemo agatahana urukweto rumwe cyangwa akaza nta na rumwe yambaye. Iyo bagiye dusigarana impungenge z’uko batagaruka amahoro, hari abagwa muri iki kiziba bakajya mu ishuri bajojoba, ubu biduteye impungenge”.

Ni umuhanda uteye impungenge cyane cyane ku bana
Ni umuhanda uteye impungenge cyane cyane ku bana

Arongera ati “Ni ikibazo kimaze igihe kinini cyane, njya mbona n’abayobozi batabyitayeho ni kenshi tubibabwira ntibatwumve, twifuza ubufasha bw’uko abayobozi bateranyiriza hamwe imbaraga bakadukiza iki kiziba kuko kirasenyera abahatuye. Abayobozi batwegereye bakadufasha gukusanya ubufasha twabutanga ariko tugakira iki kiziba”.

Nyirandegeya Jeanne ati “Umwana wa murumuna wanjye yabaye akiva mu rugo ari kumwe n’abandi bana yitura muri ikiziba, amahirwe twagize n’uko hari umugabo wahageze aramurohora, iyo ataza umwana yari kuhasiga ubuzima”.

Arongera ati “Turifuza ko ubuyobozi bwaza bukareba iki kibazo bukagira icyo bukora, kuko ikiziba nk’iki mu nzira inyurwamo n’abaturage benshi ni ikibazo, nanjye ndahambutse ndatsikira urukweto rugwamo, ubuyobozi ni buhagere bushake ubufasha bwatanga turabangamiwe”.

Undi mugore ukora umwuga w’ubucuruzi buciriritse bwo ku gataro ati “Aha ni kwa Gitifu w’Akagari ka Rwebeya nawe ntabona aho anyura, ibiziba byafunze igipangu cye. Nkanjye najyaga nidandariza imboga sinkibona aho nzinyuza, abana bo bidakosowe bajya bahasiga ubuzima kuko ni inzira ijya ku mashuri menshi, Leta nidutabare idukize iki kiziba”.

Umwe mu baturage witwa Ndorerimana Thadée, abajijwe n’iba abaturage badashobora kwishyira hamwe ngo bakore umuganda muri uwo muhanda yagize ati “Ibi birenze ubushobozi bwacu, urabona iki kiziba cyafunze urugo rwa Gitifu nawe asohoka anyonyomba afashe ku gikuta, none se niwe wanze gutaha iwe ameze neza, ariko nawe byaramuyobeye. Abana bo bagwamo duhora tuza kubarohora, ni ikibazo giteye inkeke”.

Kuhambuka bisaba kwitonda
Kuhambuka bisaba kwitonda

Abakora umwuga w’ubunyonzi n’ubumotari na bo bavuga ko bari mu gihombo, aho batakibona aho banyura mu gihe bari mu kazi kabo.

Abo baturage mu ngeri zinyuranye, bakaba bakomeje gutakambira Leta ngo ibafashe babone ubutabazi, dore ko ibyo bizenga ngo ahanini usanga ari indiri y’imibu n’undi mwanda ushobora kubatera indwara.

Mu nama Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buherutse kugirana n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier yabajijwe kuri icyo kibazo agira icyo akivugaho.

Ati “Iyo mihanda ireka ibizenga ni ikibazo cyihutirwa, biradusaba gukurikirana ibyayo dukemure ibyo bibazo, dushaka uburyo ayo mazi yireka ashakirwa inzira, hirindwa ko ikomeza kubera abaturage ikibazo”.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier aherutse kuvuGA ko icyo kibazo bagiye kwihutira kugikemura
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier aherutse kuvuGA ko icyo kibazo bagiye kwihutira kugikemura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka