Mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abakozi b’ibitaro by’Akarere bya Gatonde biherereye mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, bunamiye abazize Jenoside, bafata no mu mugongo abarokotse Jenoside batuye mu gace gakikije ibyo bitaro, aho 66 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza.
Imiryango ibiri y’abantu 10 ituye mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yamaze gutsinda urubanza yaregagamo Umunyamahanga witwa HEDRICK NOODAM Jan, nyuma y’uko abirukanye mu nzu zabo ubwo yari amaze kubihererana abasinyisha inyandiko inyuranye n’ibyo bumvikanye mu bugure, kubera kutamenya gusoma.
Inzu zimaze umwaka umwe zubakiwe abaturage batishoboye biganjemo abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, bo mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Mudende, Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, bigaragara ko zangiritse cyane nyamara zitamaze igihe kinini zubatswe.
Mu nsanganyamatsiko igira iti “Kubaka no kuba mu muryango mwiza, bidufasha kwigana umwete”. Hirya no hino muri Diyosezi no muri Paruwasi Gatolika mu Rwanda, hakomeje gahunda yo gusoza icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, buributsa ababyeyi ko nta rwitwazo bakwiye kugira rwo kutajyana abana ku mashuri, kubera imbaraga Leta yashyize mu gikorwa cyo kubegereza amashuri, abakomeje kuvana abana babo mu ishuri bakaba bakomeje kubihanirwa.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) y’imyaka itatu ishize, igaragaza ko abagabo ari bo benshi mu bakurikiranyweho ibiyobyabwenge kuva muri 2019 kugeza muri 2021. Mu bacuruza n’abatunda ibiyobyabwenge abagore bari kuri 15%, ariko uwo mubare muto w’abagore ukabikwirakwiza mu buryo bworoshye kubera amayeri (...)
Abatuye mu Murenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi bakusanyije amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri, bagurira inzego z’umutekano moto mu rwego rwo kwicungira umutekano.
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, akomeje uruzinduko mu turere tunyuranye tugize Intara y’Amajyaruguru, muri gahunda yo kurebera hamwe ishyirwa mu ngiro ry’ingingo ya gatatu yafatiwe mu nama ya 14 y’Igihugu y’Umushyikirano, aho yasabaga imikoranire y’inzego zitandukanye mu (...)
Abaturiye ikiyaga cya Nyirakigugu giherereye mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, batewe impungenge n’amazi y’icyo kiyaga akomeje kubasanga mu ngo zabo, bagasaba ubuyobozi bw’akarere gukora umuyoboro wayo, cyangwa bakabafasha kwimuka kuko babona ko ubuzima bwabo buri kaga.
Abantu 735 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo, bazanwe mu Rwanda nyuma yo gufatwa n’Ingabo z’icyo gihugu (FARDC), basoje amahugurwa y’icyiciro cya 67 bamazemo imyaka irenga ibiri, bakaba bishimiye gusubira mu miryango yabo.
Muri iki gihe imvura ikomeje kugwa ari nyinshi mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu, imihanga ikomeje kwangirika cyane cyane muri Gakenke, nk’akarere k’imisozi miremire kugeza ubu imihahiranire hagati yako, Muhanga na Nyabihu idashoboka kubera ibiza.
Abatunda, abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge bakomeje gushakisha amayeri yo kubikwirakwiza mu bantu, aho byamaze kugaragara ko hari ababishyira muri bombo no mu bisuguti.
Gakenke ni kamwe mu turere twahagurukiye gukemura ikibazo cy’igwingira ry’abana, aho mu myaka ishize ako karere kataburaga mu turere dutatu tuza imbere mu kugira abana benshi bagwingiye, ariko kugeza ubu kakaba katakigaragara no mu turere dufite umubare munini w’abahuye n’icyo kibazo.
Abakozi 246 ba Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) basoje Itorero ry’Igihugu mu kigo cy’ubutore cya Nkumba, basabwe kurangwa n’ukuri birinda ikinyoma, baba urumuri rumurikira rubanda aho bakorera kandi barangwa n’indangagaciro, batera ishema Igihugu cyabo n’ababibarutse.
Imibare yashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuva mu mwaka wa 2019-2021, iragaragaza ko ibyaha byo gusambanya abana bikomeje kuzamuka, aho muri iyo myaka itatu byagaragaye ko abana 13646 basambanyijwe.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), iragaragaza ko Intara y’Iburasirazuba ariyo ifite umubare munini w’abana basambanyijwe mu myaka itatu ishize, mu gihe Intara y’Amajyaruguru ariyo ifite umubare muke.
Abatuye Akarere ka Musanze biganjemo abakunda umupira w’amaguru, bahangayikishijwe n’uburyo Sitade Ubworoherane ikomeje kwangirika, bakibaza impamvu icyo kibazo kimaze igihe kirekire kidakosorwa, gusa ubuyobozi buvuga ko bwatangiye gutekereza ku buryo hakubakwa indi igezweho.
Abaturage bibumbiye mu rugaga rw’abavuzi gakondo mu Karere ka Musanze, barahiriye kwinjira Muryango FPR-Inkotanyi, nyuma yo gusaba amahugurwa ajyanye no kumenya byimbitse amahame yawo.
Musenyeri Servilien Nzakamwita, wari umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Byumba, yasezeye ku bakirisitu yari aragijwe ababwira ko agiye yemye, nyuma y’uko inguzanyo yafashwe na Diyosezi ubwo hubakwaga ishuri, ayishyuye abifashijwemo na Perezida Paul Kagame.
Nk’uko byifashe hirya no hino mu gihugu, imyiteguro yo kwakira inama ya CHOGM iteganyijwe kubera mu Rwanda muri Kamena 2022 irarimbanyije, aho no mu Karere ka Musanze imyiteguro ikomeje, hubakwa hanavugururwa ibikorwa remezo binyuranye.
Ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022, nibwo mu kigo cy’ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera, hatangijwe ku mugaragaro itorero Indemyabusugire IV ry’abakozi 245 ba Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), icyiciro cya kane.
Umusaza witwa Mitima Elie wo mu Kagari ka Kabushinge mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo gushyikirizwa inzu yubakiwe n’abo yigishije guhera mu 1985, nyuma y’uko bishyize hamwe bakusanya inkunga y’amafaranga asaga miliyoni eshanu agenewe icyo gikorwa cyo kumwubakira.
Iyo ugeze mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, telefoni ihita ivaho, ku buryo guhamagara bidashoboka kubera ikibazo cyo kutabona ihuzanzira (network).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasiho, Bangankira Jean Bosco, gaherereye mu Murenge wa Minazi, Akarere ka Gakenke, ari mu maboko ya Police Sitasiyo ya Ruli, aho akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16.
Ku biro by’Akarere ka Gicumbi habereye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba Leta mu yahoze ari amakomine yahindutse akarere ka Gicumbi. Ni igikorwa cyabaye tariki ya 06 Gicurasi 2022, kikaba cyari kibaye ku nshuro ya mbere muri ako karere, cyitabirwa n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, washimiye (...)
Abaturage bo mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, barasaba kubakirwa ivuriro rito (Poste de santé) bemerewe n’ubuyobozi nyuma y’uko bubasabye gusiza ikibanza bazayubakamo, none imyaka ikaba imaze kuba ine bategereje.
Ababyeyi bo mu Karere ka Musanze baremera ko bafite uruhare mu bibazo abana babo bagize by’igwingira riterwa n’imirire mibi, nyuma y’uko bagiye bagurisha amata n’ifu ya Shishakibondo.
Niyifasha Esther, Umukobwa w’imyaka 22, uvuka mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, avuga ko mu mibereho ye yakuze akunda gucuranga inanga nyarwanda, akemeza ko yiteguye kuyibyaza umusaruro ikazamugeza ku rwego ruhanitse kandi ikamutunga.
Ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ibyumba by’amashuri muri Ecole des Sciences de Musanze, byuzuye bitwaye asaga miliyoni 180 z’Amafaranga y’u Rwanda, bikazafasha abana kwiga bisanzuye.
Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, yanenze abakomeje kwangiza umubiri wabo bakoresha amavuta yangiza uruhu, aho yagaragaje ko bakomeje kuyakura mu buhugu bihana imbibi n’u Rwanda, bayinjiza mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.