Abaturage bo mu Kagari ka Bumba mu Murenge wa Muyongwe mu Karere ka Gakenke, basanze umurambo w’umugabo mu mugezi wo muri ako gace, biza kumenyekana ko ari uw’uwitwa Habumugisha Adrien.
Imodoka nto ifite plaque RAE 873 F yari itwawe na Nizeyimana Jean Bosco, yaguye munsi y’umukingo muremure, k’ubw’amahirwe abari bayirimo bose bararokoka.
Mu nzira itoroshye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banyuzemo ubwo bahigwaga, yaranzwe n’iyicarubozo haba mu bibi bakorerwaga ndetse no mu magambo babwirwaga.
Abarokokeye Jenoside mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Rulindo, by’umwihariko mu Murenge wa Shyorongi na Rusiga, baremeza ko interahamwe yari yariyise Pirato yamaze benshi, hakaba hataranamenyekanye irengero ryayo.
Umusore witwa Nshimiyumukiza John, bivugwa ko asanzwe yiga mu ishuri ry’ubumenyingiro rya UTAB, basanze yishwe, umurambo we umanitse ku gipangu.
Mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, haravugwa abajura bakomeje kwiba abaturage ku manywa y’ihangu bitwaje imbwa. Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 06 Mata 2023, abaturage bo mu Mudugudu wa Karunyura mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve bafashe abasore batatu bari bashumurije imbwa abana basanze mu rugo, maze abo (…)
Umuryango utuye mu Kagari ka Kibuguzo, Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, uratabariza umwana wawo w’imyaka itandatu, wafashwe n’indwara idasanzwe ku itako, ababyeyi be baramuvuza kugeza ubwo ubushobozi bari bafite bubashiranye adakize.
Mu ma saa saba zo kuri uyu wa Gatatu itariki ya 05 Mata 2023, ikamyo yakoze impanuka igwirira inzu irimo abantu Imana ikinga akaboko, gusa bahise bajyanwa mu bitaro ngo bakurikiranwe.
Mutsinzi Antoine wavutse mu 1978, wamaze guhabwa inshingano z’Ubuyobozi Nshingwabikorwa bw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, avuga ko n’ubwo yatunguwe no guhabwa izo nshingano, ngo yashimishijwe n’icyo cyizere yagiriwe.
Ku muhanda Musanze-Rubavu hafi y’Umurenge wa Busogo, mu Kagari ka Gisesero mu Karere ka Musanze, habonetse umurambo w’umusaza wo muri ako gace.
Mukarusine Claudine, umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu, avuga ko nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘igitekerezo’ ya King James byahinduye abenshi mu bateshaga agaciro abafite ubumuga.
Bamwe mu bangavu batewe inda mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko bigaruriye icyizere cy’ubuzima bari baratakaje nyuma y’uko bafashijwe na Réseau des Femmes yabasubije mu ishuri ibahugurira no kuzigama, ihugura n’ababyeyi bari barirukanye abana, bagarurwa mu miryango.
Minisitiri w’Urubyuruko, Utumatwishima Abadallah, yagaragaje uburyo u Rwanda rutanga amahirwe mu buyobozi bw’Igihugu kuri buri wese, avuga uburyo yagizwe Minisitiri w’urubyiruko asanzwe ari muganga, mu gihe mu bindi bihugu kujya mu nzego nkuru z’ubuyobozi uri umuganga bifatwa nk’ikizira.
Mu ruzinduko Intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), zirimo kugirira mu Karere ka Gicumbi, zirashimira ibikorwa by’ubuhinzi bukorerwa muri ako karere, byumwihariko igihingwa cya kawa.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kigaragaza ko indwara ya Malaria imaze kugabanuka mu Rwanda ku rwego rushimishije, aho mu myaka itandatu ishize abayirwaye bageraga kuri miliyoni enye, kugeza ubu ikigereranyo kikaba cyaramanutse aho abarwaye Malaria mu mwaka ushize batageze kuri miliyoni imwe.
Ubwo bagiranaga ikiganiro n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari twose two mu Rwanda bazwi nka ‘Rushingwangerero’ nk’izina ry’ubutore bahawe, yabashimiye uburyo bavuga neza Ikinyarwanda, abasaba gufasha bamwe mu bayobozi babakuriye kunoza urwo rurimi.
Harerimana Eraste w’imyaka 20, yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, nyuma y’uko yari amaze kwiba ingurube ya Urimubabo Eric wo mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Muko, abaturage bakimugeza ku biro by’uwo Murenge, biba ngombwa ko nyiri ingurube atabwa muri yombi.
Umusore w’imyaka 24 witwa Mustapha Nshimiyimana wiga mu ishuri rukuru IPRC-Tumba, arishimira ubumenyi amaze kugeraho mu ikoranabuhanga, aho amaze kuvumbura ikoranabuhanga rifasha abahinzi kurinda inyoni mu mirima yabo bibereye mu kandi kazi.
Abasirikare ba RDF 36 n’Abapolisi babiri, basoje amasomo agenewe aba Ofisiye bato (Junior Command and Staff Course), yari amaze ibyumweru 20 atangirwa mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College), riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, umuhango wabaye ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023
Mu ijoro rishyira itariki ya 23 Werurwe 2023, mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yafashe abajura babiri bivugwa ko ari abashumba, nyuma yo kwambura umuturage witwa Nizeyimana Elissa, ubwo yari avuye ku kazi atashye.
Imwe mu mishinga yahanzwe n’abanyeshuri bo muri IPRC Tumba, ifite udushya twatangaje abenshi mu bitabiriye imurikabikorwa rigamije guhuza umukoresha n’umukozi, ryabereye muri iryo shuri ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023.
Umugore wo mu Kagari ka Kibogora mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, yafatiwe iwe mu rugo amaze kubaga ihene bivugwa ko ari iy’umuturanyi.
Abavuka mu karere ka Burera bakorera mu duce dutandukanye tw’igihugu n’inshuti z’ako karere, bahuye n’ubuyobozi bw’ako karere mu nama nyunguranabitekerezo yiga ku iterambere rirambye ryako.
Umugenzi yasimbutse mu modoka ariruka, nyuma yo kwiba umugore bari bicaranye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 189. Abaturage bakibimenya, bamwirutseho agerageje kubarwanya bamurusha imbaraga baramufata.
Abatuye Akarere ka Burera bavuga ko ingano ari igihingwa bashyira ku mwanya wa mbere mu bibazamurira iterambere, aho ureba hirya no hino ku misozi igize ako karere, ukabona ubutaka hafi ya bwose buhinzego icyo gihingwa basarura byibura toni 3,3 kuri hegitari imwe.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, buranenga abakwirakwiza ibihuha bagamije guca igikuba mu baturage, mu gihe hari umutekano usesuye muri iyo ntara.
Ubwo yasuraga Paruwasi ya Mukarange muri Diyosezi ya Kibungo, kuri iki cyumweru tariki 19 Werurwe2023 ukaba n’umwanya wo kwereka Abakirisitu b’iyo Paruwasi Umushumba mushya wa Kibungo, Caridinal Kambanda yavuze uburyo Papa Francisco yaciriye amarenga Abepisikopi b’u Rwanda yo gutora umushumba wa Kibungo.
Ubugenzuzi bukuru bw’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, buranenga abakomeje kugira abakobwa ibikoresho mu bucuruzi bagamije kureshya abakiriya, aho bwemeza ko ibyo bigize ihohorera rishingiye ku gitsina.
Ni gake ugera mu murenge ukora ku mupaka mu karere ka Burera, ngo utahe utabonye umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe, aho abenshi baba biganje mu rubyiruko, ndetse no mu bana bato bakavuka bafite icyo kibazo.
Imirenge imwe n’imwe igize uturere two mu Ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu karere ka Musanze na Burera, aho ubutaka bwayo bugizwe n’amakoro, ntibyoroha kuhubaka inzu cyangwa ubwiherero.