Gen Kabarebe yavuze ingorane bagize bamaze gufata Nyagatare

Umujyanama wihariye wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ku ngorane bahuye na zo ubwo bari mu byishimo bamaze gufata Nyagatare mu rugamba rwo kubohora Igihugu, ibibazo bashyizwemo na bamwe mu basirikare badohotse ku nshingano bakigira kunywa inzoga.

Yabitangaje tariki 10 Gashyantare 2022, ubwo yaganirizaga abakozi 130 b’Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Igororamuco aho barimo batorezwa mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, mu kiganiro kijyanye n’insanganyamatsiko igira iti "Icyo tuvoma mu rugamba rwo kubohora Igihugu cyadufasha kurwanya ubuzererezi”.

Yababwiye uburyo abantu bashobora kunanirwa kugera ku nshingano zabo ntacyo babuze, ahubwo ikibazo kikaba imyitwarire mibi ya bamwe muri bo, ibyo bigakoma mu nkokora umugambi wa benshi, ari na ho yahereye atanga ingero ku ngorane bagiye bagira mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

Ati “Tugeze Nyagatare, bitatu bya kane (3/4) by’abasirikare bafashe Nyagatare, byisanze mu madepo y’inzoga yabaga Nyagatare, yari amadepo manini cyane arimo za byeri zabaga mu Rwanda, icyo gihe ngira ngo zitwaga Mutzig sinibuka, ariko banywaga inzoga kuva mu gitondo amasaha 24, abasirikare babaga barwanira mu madepo amacupa amanuka banywa amayoga, Batayo hafi ya yose yabaga yasinze, ni uko byabaga bimeze”.

Arongera ati “Ibyo ntabwo ari ibanga, ni ibintu byabayeho, ikintu cyabaye iyo biza kuba tukabiheramo urugamba rukatunanira, ubu mba mfite isoni zo guhagarara imbere yanyu ngo mbivuge, ariko kubera ko byabayeho tukabitsinda ni yo mpamvu ntatinya kubivuga”.

Yavuze ko kurwana bari babishoboye, ariko kurwana nta ntego, nta cyerekezo, nta n’imyitwarire myiza (discipline) ngo ibyo nta hantu byageza abasirikare.

Yavuze kandi ko, aho i Nyagatare uburyo abasirikare bitwaye butari bukwiye aho ngo abanywa inzoga bakoze amakosa akomeye barasinda, ndetse ngo n’abatanywa inzoga ngo ntibigeze bifata, ahubwo ngo bahutse amadepo y’amata baranywa, ibyo yemeza ko bidashobora guhura n’intego bari bafite.

Gusa ngo amahirwe bagize muri icyo gihe, bagabweho igitero barakotana basubiza umwanzi inyuma, n’ubwo bahatakarije abasirikare benshi biganjemo abakuru.

Ati “Umwanzi yazanye n’Abafaransa n’Abazayirwa baturutse za Ngarama, za Mimuli, araza duhurira aho za Mimuli turarwana atwicira abasirikare bakuru, murumva ko kurwana muri ubwo buryo budashyize hamwe, budafite intego ntabwo byari gushoboka”.

Arongera ati “Ariko byose bigaterwa n’uko iyo Batayo yari irimo uruvange rw’abantu b’imyumvire idashyize hamwe, n’ingeso bagiye bakura hirya no hino aho bari bari na zo zitari nziza, yewe n’ibiyobyabwenge byarimo, urumva rero ni intego yari ikomeye cyane”.

Gen Kabarebe yabwiye abo bakozi b’Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Igororamuco, ko kugorora abo bana bajya mu muhanda, bajya mu rumogi, mu nzoga no mu bujura atari akazi gakomeye nk’urugamba.

Ati “Iyo uvuga rero ngo uru rwego rushinzwe kugorora aba bana bajya mu muhanda, bajya mu rumogi, bajya mu mayoga, bajya mu bujura, ngo ni akazi gakomeye katunaniye ku buryo dukwiye kubivaho, kwaba ari ugukabya, ibyari bikomeye ni biriya twashoboye”.

Bamwe muri abo bakozi bitabiriye Itorero ry’Igihugu, nyuma yo kumva impanuro za Gen Kabarebe, bavuze ko zibahaye imbaraga nyinshi n’urugero rwiza, ruzabafasha mu kunoza akazi bashinzwe.

Umwe ati “Urugamba rwo kubohora Igihugu ni rwo rugamba rwari rukomeye cyane, kuko iyo baza kurutsindwa Igihugu cyacu ntikiba kiriho, kuba rero urugamba bararutsinze kandi bakaba bahari natwe tukaba duhari, dufite ibyiringiro ko n’urubyiruko rwacu, n’ubwo habayeho kuba rwajya mu biyobyabwenge, ntirirarenga, iki kibazo kizakemuka”.

Gen James Kabarebe, yasabye Abanyarwanda kurwana urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge nk’ikibazo bakwiye kugira icyabo, birinda kubiharira bamwe ahubwo baharanira gushyira hamwe, mu kurandura icyo kibazo cyugarije urubyiruko rw’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hakwiye kwigishywa abayobozi yuko iyo umuturage atabonye service asabye kandi yujuje ibyangombwa atibonamo igihugu cye,bikabyara ingaruka zigera no ku gihugu muri rusange,

Richard yanditse ku itariki ya: 13-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka