Musanze: Babangamiwe n’ikimoteri kiri hagati y’ingo zabo

Abaturiye isoko rya Ndabanyurahe mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, babangamiwe n’ikimoteri cyuzuye imyanda kiri hagati y’ingo zabo n’utubare tugize iryo soko.

Bavuga ko iyi myanda ibateza umunuko
Bavuga ko iyi myanda ibateza umunuko

Ni ku muhanda wa Kaburimbo Musanze-Kinigi, mu nzira ijya muri Pariki y’Ibirunga, aho icyo kimoteri cyitegeye ingo, utubare na za resitora zinyuranye muri ako gasantere.

Nk’uko babibwiye Kigali Today, ngo icyo kimoteri kimenwamo imyanda yose y’isoko yaba ibora n’itabora, aho kimaze imyaka isaga ibiri kidasukurwa, imyanda ikaba yaramaze kucyuzura igenda inyanyagira no mu ngo z’abagituriye.

Igiteye impungenge cyane abo baturage, ngo ni umunuko uva muri iyo myanda ubasanga mu ngo, hakiyongeraho ko iyo myanda ijugunywamo ibimene by’amacupa bikomeje gukomeretsa abana.

Twagirimana Fidèle ati “Dore metero ebyiri nizo zitandukanya urugo rwanjye n’ikimoreri, dore nta ntera y’acyo na resitora, ntitukirya kubera ikinuko kiva muri ibi bishingwe. Turasaba ko bagitunganya cyangwa bakacyimurira ahandi, dutanga amafaranga y’isuku ariko sinzi impamvu batadufasha gushakira iki kimoteri igisubizo kirambye”.

Nsabimana Naptal ati “Iki kimoteri kimaze imyaka isaga ibiri kitavidurwa, biheruka mbere ya COVID-19, microbe n’iki kinuko biratubangamiye cyane cyane mu masaha y’ijoro. Badufashe rwose badukize uyu mwanda, abana bato barajyamo bagataha ari ibisebe bakomerekejwe n’ibimene by’amacupa batamo, ni badufashe badukize iki kimoteri”.

Batangazwa n'uburyo batanga amafaranga agenewe isuku ariko bagatezwa umwanda
Batangazwa n’uburyo batanga amafaranga agenewe isuku ariko bagatezwa umwanda

Ndayumujinya Pierre Claver ati “Ikibura ni ubushake bwo gukuraho uyu mwanda, bibangamiye abaturage. Ubundi bajyaga babikuraho bitari byuzura ngo binanuke, none hashize imyaka ibiri, Leta nigire icyo ikora”.

Ubuyobozi bw’iryo soko rya Ndabanyurahe, buvuga ko nabo babona uburyo icyo kimoteri giteje ibibazo mu baturage, ariko bagasobanura ko bagize ikibazo cy’amafaranga yo gukoresha mu gutwara iyo myanda, aho ngo igiciro kiri hejuru kuko ikamyo imwe yuzuye imyanda bayitangaho amafaranga agera ku bihumbi 80.

Umuyobozi w’isoko wungurije, Ndagijimana Eric, ati “Kubera ko isoko rifite ikibanza gito tutacukuramo ikimoteri kigezweho, turabiyora tukabimena aho tubonye, kubitwara birahenze. Fusso imwe baduca amafaranga ibihumbi 80, kandi uko nkibona imyanda yamaze kuba myinshi yatwarwa n’amafusso atatu, ubwo ni ibihumbi 240, turacyayashakisha”.

Arongera ati “Mbere ya Covid-19, ayo mafaranga yarabonekaga tukahagirira isuku, ariko ubu kubona ayo mafaranga ntibyoroshye, gusa twiteguye kubikuraho. Turavugana n’ubuyobozi dukemure icyo kibazo vuba byihuse kuko kibangamiye abahatuye”.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyange, burizeza abaturage ko icyo kibazo cy’iyo myanda kigiye gukemuka, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Ndayambaje Kalima Augustin.

Ni ikimoteri kirimo imyanda ibora n'itabora
Ni ikimoteri kirimo imyanda ibora n’itabora

Ati “Tugiye gukorana n’abaturage ku buryo hadategerezwa ko ikirombe cyuzura, ahubwo tukabashakira kompanyi ijya ibitwara bitaratangira kunukira abaturage, icyo twamaze kucyemeranya n’abacuruzi. Dufite inama ku wa gatatu ndetse na rwiyemezamirimo azaba ahari, nta kibazo kizongera guteza abaturage”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka