Musanze: Umuvunyi yaburiye abitwa ‘Abashumba’ bakora ibigize icyaha cya ruswa

Abashumba ni inyito y’abemera kwandikwaho imitungo itari iyabo, bikorwa na bamwe mu bayobozi baba bashaka guhisha Urwego rw’umuvunyi imitungo yabo.

Ni inama yitabiriwe n'abanyamakuru n'amatsinda y'urubyiruko rushinzwe kurwanya ruswa n'akarengane
Ni inama yitabiriwe n’abanyamakuru n’amatsinda y’urubyiruko rushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane

Hari ubwo uwanditsweho imitungo bigaragara ko itari iye bijyanye n’uburyo abayeho ku basanzwe bamuzi, bibaza ubwo bukire nk’ubwa Mirenge ku Ntenyo mu gihe gito, nibwo akenshi Urwego rw’umuvunyi rumusaba gusobanura iyo mitungo imwanditsweho, akabura ayo acira n’ayo amira.

Ni kimwe mu bibazo Urwego rw’umuvunyi rukomeje guhura nabyo, nk’uko abakozi b’umuvunyi babitangarije mu kiganiro bagiranye n’urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze ruhuriye muri ‘Anti-Corruption Clubs’, Abakorerabushake, Imboni z’Urwego rw’Umuvunyi, ikiganiro cyatumiwemo na bamwe mu banyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Muri icyo kiganiro cyabereye mu Karere ka Musanze ku wa Mbere tariki 07 Gashyantare 2022, hagaragajwe inshingano z’urwego rw’umuvunyi n’ububasha bw’urwo rwego, hanasobanurwa amategeko ahana icyaha cya ruswa.

Kajangana Jean Aimé, Umuyobozi w’ishami ry’urwego rw’umuvunyi rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi, yavuze ko bamwe mu bayobozi bari kugwa mu byaha byo guhisha imitungo yabo bayandika ku bandi barimo abakozi babo, abo bafitanye isano n’abandi, bakirengagiza ko ibyo ari bimwe mu bigize icyaha.

Ati “Abantu bamenye ko kwandikwaho imitungo badafite bishobora kubakoraho, hari ukuntu abo bashumba ubabona ukibaza byinshi, urabona umushumba ukibaza uti ziriya nka ariko tubona umuntu uziragiye adasa nazo. Ni gute izi nka zingana zitya yazigondera kandi tumuzi neza duturanye ari umukene, dutangiye vuba aha tumubona yubakisha ikiraro, ifamu zuzuye inka kandi aho akura ni naho natwe dukura, murebe neza uriya muntu ntabwo asa na ziriya nka n’ubwo atubwira ko ari ize”.

Arongera ati “Kunanirwa gusobanura inkomoko y’umutungo ufite ukwanditseho, ni icyaha gifungirwa kandi ibyo bintu bakabikunyaga, Niba hari mukuru wawe w’umuyobozi utemerewe gucuruza, yakagombye kujya muri sosiyete runaka agafatamo imigabane agashyiramo izo miliyoni 50 ze, ariko bikamenyekana aho guhishira umutungo awandika ku bandi”.

Yavuze ku yandi mayeri akoreshwa ku bayobozi bafite umuco wo guhisha imitungo yabo, birinda ko umuvunyi ayimenya.

Ati “Araza akakubwira ati n’ubwo umbona meze neza umuvunyi aba ancunga, ati iriya kamyo n’iriya nzu ngiye kubikwandikaho. Icyangombwa kikwandikweho, abakodesha iyo nzu abe ari wowe mukorana amasezerano ugende uvuga ko ari ibyawe”.

Arongera ati “Iyo bigenze gutyo, abantu batangira kwibaza bakavuga bati ariko se iyi nzu ko tubona yanditse kuri kanaka wari umukene nkatwe yayikuye he, abafundi bakibaza bati ariko tuyubaka hari umugore wazaga buri munsi areba aho igeze. Uwo mugore ni umuyobozi runaka uzwi ni nawe watwishyuraga nk’abafundi be, ukibaza kubera iki umuyobozi ashaka umushumba w’umutungo we”.

Kajangana yavuze ko nta muyobozi n’umwe urazira ko afite imitungo myinshi, ahubwo icyo bazira ni ukugira iyo mitungo ariko ntashobore kuyisobanura. Avuga ko yaba Umushumba (uwandikwaho imitungo itari iye) yaba na nyiri imiyungo, bose baba bakoze icyaha cyabafungisha imyaka iri hejuru y’itanu.

Uwo muyobozi yavuze ku ngaruka zishobora kuba ku muntu wandikishije imitungo ye ku wundi, zishobora kuvamo n’urupfu.

Ati “Hari uzaza kwishyuza wa muntu yita ko afite imitungo ye akamwigarika, hari ibihugu bibamo ibintu nk’ibyo abantu bakicana, uwanditsweho imitungo akavuga ati ariko uyu muntu uhora avuga ko mufitiye miliyoni 100 nta hantu twanditse, nta muntu naha eshanu akankorera affaire! Ukumva ngo umuntu yapfuye bikarangira gutyo, nta nyandiko ugasanga umuntu abuze ubuzima”.
Yavuze ko inshingano z’umuvunyi ari ukugira inama abantu bose mu kubarinda kwijandika muri ibyo bikorwa bibi, no gutunga agatoki ahantu bazi ibyo bikorwa.

Mukamisha Claudette, Umukozi w’urwego rw’umuvunyi mu ishami ryo gukumira ruswa, yagaragaje amwe mu mategeko ahana icyaha cya ruswa.

Yavuze ko itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13 /8/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, risobanura ko ruswa ari igikorwa icyaricyo cyose gikorerwa mu nzego za Leta, iz’abikorera, sosiyete sivili, n’imiryango mpuzamahanga ikorera cyangwa ishaka gukorera mu Rwanda, kigamije gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hagamijwe kwigwizaho imitungo udashobora gusobanura inkomoko yawo, cyangwa gukora ishimisha mubiri kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, byaba bikozwe na nyiri ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu.

Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 17, aho icyaha cya ruswa kiri mu byaha by’ubugome bihanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu kugeza ku gifungo cya burundu.

Ni ibiganiro byatanzwe n'abakozi mu rwego rw'umuvunyi
Ni ibiganiro byatanzwe n’abakozi mu rwego rw’umuvunyi

Muri ibyo bihano, hari ukunyagwa umutungo utabashije gusobanura inkomoko, aho biteganywa n’ingingo ya 20 mu itegeko ryavuzwe haruguru, icyo cyaha kikaba kiri mu byaha bidasaza nk’uko Mukamisha akomeza abivuga.

Ati “Icyaha cya ruswa ntigisaza, uyu munsi uwagikoze ashobora kutagikurikiranwaho kubera ko nta bimenyetso, ariko byagaragara mu gihe cy’imyaka 50 akagikurikiranwaho, ibi bizwi ku cyaha cya Jenosode nacyo ntigisaza, murabizi ko na n’ubu hari abakigikurikiranwaho no mu myaka ijana hari abazaba bakigikurikiranwaho”.

Arongera ati “Uyu munsi, bya bikorwa biri mu cyaha cya ruswa tubyirinde, mbere y’uko ujya kugira icyo ukora ubitekerezeho umenye ko bitari mu byaha bya ruswa, mu gihugu kirangwamo ruswa gutera imbere biragoye, izindi ngaruka za ruswa ni uko nta cyizere abaturage baba bagifitiye ubuyobozi, bigasiga icyasha inzego z’igihugu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka