Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo, basubijwe mu buzima busanzwe nyuma y’amezi atanu bamaze i Mutobo mu Karere ka Musanze, bahabwa inyigisho na Komosiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC).
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe Umujyanama mu Karere ka Rulindo, abagize Inama Njyanama y’ako karere bahaye imiryango 17 itari ifite isakaro amabati 442, aho buri muryango wagenewe 26.
Mu ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, ku wa Gatandatu tariki 22 Ukwakira 2022, habereye umuhango wo guha umugisha ishusho ya Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, wamaze kugirwa umurinzi w’iryo shuri.
Mu gihe umwaka w’amashuri 2022-2023 umaze ukwezi utangiye, aho igihembwe cya mbere cyatangiye ku itariki 26 Nzeri 2022, mu gihugu hose harabarurwa abanyeshuri 105,525 n’abarimu 5,939 bataragera ku bigo by’amashuri.
Mu gihe Perezida Paul Kagame yizihiza isabukuru y’imyaka 65 y’amavuko kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko.
Mu gihe muri iyi minsi ibiciro by’ibiribwa ku isoko bikomeje kuzamuka, ikiribwa kimaze iminsi kivugwa cyane ni ibirayi byari byarazamutse, ikilo kigera ku mafaranga 500, ibintu byari bibaye bwa mbere mu Karere ka Musanze ahafatwa nk’ikigega cy’ibirayi, ariko ubu byamaze kumanuka aho ikilo cyageze kuri 400.
Abagore bagize itsinda “Rambagirakawa”, bibumbiye muri Koperative Dukunde Kawa ikorera mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, mu buboshyi n’ubudozi bakora, bamaze kuvumbura Cotex ifite ubushobozi bwo gukoreshwa mu gihe cy’imyaka itatu.
Intara y’Amajyaruguru ikomeje kuza imbere mu kugira mubare munini w’abafite ibibazo byo mu miryango muri uyu mwaka wa 2022, byiganjemo amakimbirane mu miryango n’abangavu baterwa inda.
Ntibikunze kubaho ko mu mashuri umwana yigana n’umubyeyi we mu cyumba kimwe cy’ishuri, ariko mu rugo rwa Musabyimana Faustin ni ibyishimo bikomeye, kuko arangije Kamunuza yigana n’umwana we.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, waranzwe n’ibikorwa by’urukundo mu gufasha abatishoboye, aho umuryango wabagaho unyagirwa washyikirijwe inzu yubatswe bigizwemo uruhare n’abagore, amatsinda abiri y’abagore ahabwa inkunga ingana na miliyoni.
Umushumba wa Diyosezi ya Anglican ya Shyira, Musenyeri Mugisha Mugiraneza Sammuel, yabwiye abarangije mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro, MIPC (Muhabura Integrated Polytechnic College), ko mu bumenyi batahanye batagomba kwirengagiza ubukirisitu, kuko ariho hari indangagaciro z’ubunyangamugayo buzabafasha kunoza umwuga wabo.
Abakozi ba Banki y’Isi, mu ruzinduko baherutse kugirira mu Karere ka Gakenke, bashimye uburyo imishinga iteramo inkunga akarere ikomeje gufasha abaturage mu mibereho yabo myiza.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), ku bufatanye n’shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), bakomeje gahunda yo gukaza ingamba zo kurinda ko icyorezo cya Ebola cyinjira mu Rwanda.
Nyuma y’uko ikibazo cy’igwingira mu bana, imirire mibi n’umwanda byakomeje kuvugwa kenshi mu Ntara y’Amajyaruguru, cyane cyane Akarere ka Musanze kagatungwa agatoki, abayobozi b’Imidugudu bagera kuri 80 bahigiye guhagarika ibyo bibazo byugarije abaturage.
Umupadiri witwa Berchair Iyakaremye, wo muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yitabye Imana nyuma y’amezi atarenze atatu yari amaze ahawe Ubupadiri.
Umushumba wa Diyosezi ya Angilikani ya Shyira, Musenyeri Mugisha Mugiraneza Sammuel, ntiyumva impamvu ababyeyi bakomeje gutererana abarimu, aho usanga imibereho y’umwana haba ku ishuri no mu ngo yose ireba umwarimu.
Umukobwa w’imyaka 16 wo mu Kagari ka Gisesero mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Busogo, akaba akekwaho icyaha cyo kubyara umwana akamuta mu musarani.
Abatuye mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi, bahangayikishijwe n’ikiraro kimaze igihe kirekire gitwawe n’ibiza, bihagarika imihahirane n’imigenderanire y’abaturage.
Abasora bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru, barishimira ko Intara yabo yaje ku isonga mu gutanga neza umusoro wa 2021-2022.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kigaragaza ko icyayi cyiza ku isonga mu bihingwa u Rwanda rwohereza hanze byinjiriza Igihugu amadovise menshi.
Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), kirishimira uburyo ubukungu bw’Igihugu bwazamutse biturutse ku misoro yakusanyijwe mu mwaka wa 2021-2022, aho umuhigo icyo kigo cyari cyihaye mu gukusanya imisoro wiyongeyeho Miliyari 78,8Frw.
Ibikorwa byo kubaka imihanda mishya ya kaburimbo mu mujyi wa Musanze, ireshya n’ibilometero 6.88 mu cyiciro cya gatatu (RUDP ll Phase lll), birarimbanyi kandi biragenda neza nk’uko abayobozi babigaragaza.
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda, yazamuye umuhungu we Muhoozi Kainerugaba mu ntera amuha ipeti rya General, avuye ku ipeti rya Lieutenant General.
Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Alfred Gasana, arasaba abaturage kunga ubumwe, akurira inzira ku murima abashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu, aho yavuze ko ibyo batekereza ari ukurota.
Antoine Cardinal Kambanda, yaturiye igitambo cya Misa muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, muri Santarali yaragijwe Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, kuri iki cyumweru tariki ya 02 Ukwakira 2022, maze abantu 23 barakozwa.
Abanyamuryango ba Koperative ‘Dukunde Kawa’ ifite icyicaro mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, barishimira kwiyubakira uruganda rukaranga kawa, rufite imashini yabatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 120.
Mu mukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wahuje abakozi b’Akarere ka Musanze n’abapadiri ba Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri kuri Stade Ubworoherane, ku wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, warangiye abakozi b’akarere batsinze abapadiri ibitego 4-1.
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze badafite imitungo ihagije, baremeza ko bahorana ubwoba bwo kugirirwa nabi n’abana babo, mu gihe batabahaye umunani.
Nk’uko bisanzwe mu Rwanda, ku wa Gatandatu usoza buri kwezi abayobozi bifatanya n’abaturage mu muganda rusange, mu rwego rwo kubaka no gutunganya ibikorwa remezo mu mirenge inyuranye.
Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye(Tronc Commun) aratangazwa kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022.