Appolinaire Bizimana ukurikirana imikorere y’imodoka za kompanyi ya Horizon Express muri gare ya Huye, avuga ko abagenzi bakiri bakeya kuko ari ku munsi wa mbere, ariko ko biteguye ko ibintu biza gusubira mu buryo.
Ahitwa mu Gahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, hari ahantu umuhanda wifashishwa n’ibinyabiziga byinshi ugiye kuzamarwa n’inkangu, abawuturiye bakifuza inkunga y’Akarere ngo barengere uwo muhanda.
Abarimu babiri ba Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR), Narcisse Ntawigenera na Frédéric Mugenzi, ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021 bashyize ahagaragara ibitabo banditse bigamije guhugura abana, urubyiruko n’ingo.
Abavandimwe babiri, Janvière Niyonshuti na murumuna we Evelyn Mukeshimana, barangije amasomo muri kaminuza bibuka impano yo guhanga imideri bafite kuva bakiri batoya, maze bashinga ateliye ikora imyenda, ku buryo batigeze baba abashomeri.
Bamwe mu bagore bahoze bakora umurimo wo kubunza ibicuruzwa mu mujyi wa Huye (ubuzunguzayi), bakabivamo ku bw’inkunga batewe n’inama y’igihugu y’abagore, barishimira ko ubucuruzi bakora bubabeshejeho neza ugereranyije n’igihe babunzaga ibicuruzwa.
Muri iyi minsi, mu kigo cy’abatumva ntibanavuge cy’i Huye habonetse abana b’abakobwa barwaye indwara y’amayobera bakunze kwita Tetema.
Mu Mudugudu wa Kaseramba ho mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, hari ingo zibarirwa muri 30 zituwe n’abavuga ko bamaze imyaka itatu bashinze amapoto ngo bagezweho amashanyarazi, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Abatuye ku Kamatyazo mu Karere ka Huye, barinubira ko mu gushyira kaburimbo mu muhanda baturiye amazi atayobowe neza, ku buryo abangiriza imirima akanabasenyera bagasaba ko icyo kibazo cyakemurwa.
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ku wa Kane tariki ya 25 Gashyantare 2021 rwasubitse urubanza ruregwamo abantu bane icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Nyuma y’uko bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye bagaragaje ikibazo cy’inyamaswa zituruka mu ishyama ry’Ibisi bya Huye zikabarira amatungo, kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwabashumbushije andi matungo.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye, baratangaza ko babangamiwe n’inyamaswa zitaramenyekana zibarira amatungo, amwe zikayica burundu andi zikayakomeretsa.
Stéphanie Niyonsaba utuye mu Mudugudu wa Taba mu Kagari ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba mu karere ka Huye, arasaba abagira umutima utabara kumufasha nyuma yo guhisha inzu, agasigara iheruheru.
Abatuye mu Mujyi wa Huye, cyane cyane abaturiye Kaminuza y’u Rwanda, binubira konerwa n’inkende kuko ngo zahabaye nyinshi, zikabonera imyaka iri mu mirima n’imbuto.
Abatwara ibinyabiziga mu mujyi wa Huye bavuga ko imihanda ibiri irimo gushyirwamo kaburimbo izakemura ikibazo cyo kubura aho banyura mu gihe umuhanda munini utari nyabagendwa.
Mu Karere ka Huye hari urubyiruko rwiyemeje guhanga umurimo wo gukora ifumbire mu myanda imenwa mu kimpoteri cyubatswe n’akarere ka Huye.
Ubuyobozi bw’ishuri rya Nyanza riherereye mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, buvuga ko buhangayikishijwe n’uko hashize igihe bwarananiwe gusakara amashuri ngo abana babone aho kwigira hahagije, biturutse ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi udahagije.
Nyuma y’igihe bamwe mu bafite inganda i Huye bibaza igihe bazemererwa kugura ibibanza mu cyanya cyahariwe inganda, Minisiteri y’inganda ivuga ko noneho ubu bishoboka.
Nyuma y’uko ikwirakwira ry’indwara ya Coronavirus ryatumye hashyirwaho gahunda ya Guma Mu Karere, abacuruzi b’i Huye baravuga ko ubucuruzi buri gucumbagira, ariko hakaba n’abatekereza ko Guma Mu Karere yari ikenewe.
Abagabo batandatu barimo gitifu w’Akagari na mudugudu b’i Rwaniro mu Karere ka Huye, bari mu maboko y’urwego rw’iperereza hashakwa amakuru ku wishe umusore w’imyaka 26, wapfuye nyuma y’uko yari yakubiswe.
Imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 02 Mutarama 2020 yamanukanye amabuye, ibiti n’ibyondo bifunga umuhanda Huye-Nyamagabe, nk’uko ubuyobozi muri ako gace bwabitangaje.
Imibare yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ubuzima ku cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020, igaragaza ko habonetse abantu bashya banduye Coronavirus 153, ariko ko abenshi muri bo babonetse mu bapimwe muri Gereza ya Huye.
Abafite inganda basabwe kwimurira ibikorwa byabo mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Huye, barasaba ibibanza muri icyo cyanya kugira ngo batangire kuhakorera.
Mu gihe mu bihe bisanzwe mu mugoroba wo ku itariki ya 24 Ukuboza Abakirisitu Gatolika bumvaga misa y’igitaramo cya Noheli, bwanacya bakajya kwizihiza Noheli nyiri izina, ku wa 24 Ukuboza 2020 icyo gitaramo urebye nticyabaye muri rusange kubera Coronavirus.
Hari abatekereza ko guhishira ihohoterwa ryakorewe abangavu, bikozwe n’abangavu ubwabo cyangwa abandi bantu, biri mu bituma umubare w’abangavu babyara ukomeza kwiyongera, aho kugabanuka.
Imiryango 100 yiganjemo impunzi ziba mu mujyi wa Huye yakennye cyane kubera Coronavirus, ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020 yahawe ibyo kurya hamwe n’ibikoresho byo kwirinda Coronavirus.
Mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, hari umugabo wapfuye bikekwa ko yazize urwagwa rupfundikiye bamwe bita Cungumuntu, abandi bakarwita Dundubwonko.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 03 Ukuboza 2020 yafashe abagabo batatu ari bo Twahirwa Bernard w’imyaka 49, Nshimiyimana Alexis w’imyaka 26 na Ntayomba Paul w’imyaka 42 bakekwaho gutema ishyamba rya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Ku Cyumweru tariki 29/11/2020, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ngoma mu Karere ka Huye hashyinguwe imibiri 17, yabonywe ahakorwaga ibikorwa byo guhinga no gucukura imiferege.
Abatuye mu Mujyi wa Huye no mu nkengero zawo, bavuga ko urubyiruko rudafite akazi n’abanywa inzoga zisindisha bita Dundubwonko, ari bo bakunze kubahungabanyiriza umudendezo.
Hari bamwe mu barangije kwiga icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) ibijyanye n’uburezi muri kaminuza ya PIASS babujijwe kwigisha kandi baratsinze ibizamini by’akazi kubera ko batakoze imenyerezamwuga mu gihe bigaga, bagasabwa kubanza kurikora.