Huye: Imihanda irimo gushyirwamo kaburimbo izakemura ikibazo cy’imigendere cyahavugwaga

Abatwara ibinyabiziga mu mujyi wa Huye bavuga ko imihanda ibiri irimo gushyirwamo kaburimbo izakemura ikibazo cyo kubura aho banyura mu gihe umuhanda munini utari nyabagendwa.

Imihanda irimo gushyirwamo kaburimbo izakemura ikibazo cy'inzira igihe umuhanda munini wafunzwe
Imihanda irimo gushyirwamo kaburimbo izakemura ikibazo cy’inzira igihe umuhanda munini wafunzwe

Iyo mihanda, umwe uturuka mu isoko ryo mu Rwabayanga ukagera ku ishuri New Vision, ugakomeza ukagera i Ngoma. Undi ushamikiye ku muhanda uva i Huye ugana i Gisagara, ugatunguka ku rusengero rwa ADEPR ku Itaba.

Abatwara ibinyabiziga mu mujyi wa Huye bavuga ko iyo mihanda izafasha, cyane cyane igihe habaye amasiganwa y’amagare cyangwa habaye indi mpamvu ituma imodoka zibuzwa kunyura mu muhanda munini unyura rwagati mu mujyi.

Umumotari witwa Ndungutse agira ati “Hazagamo isiganwa ry’amagare, umuhanda umwe twifashisha bakawufunga, tukabura aho tunyura. Ubu ntibizasubira.”

Yunganirwa na Bikorimana utwara taxis voiture mu nzira zigana ku Kanyaru ugira ati “Hari igihe twamaraga n’umunsi wose duparitse twabuze aho tunyura kubera amasiganwa. Niba bafunze uri ku isoko, ntiwabashaga kugera ku Mukoni. Ariko ubu wakwifashisha uriya muhanda wo mu Rwabayanga ukajya kuzenguruka za Mpare ugatunguka ku Mukoni.”

Bikorimana anatekereza ko umuhanda uturuka kuri Magerwa ugatunguka kuri Hotel Faucon urimo amabuye yakurwamo, hagashyirwamo kaburimbo, cyane ko ushobora kwifashishwa igihe umuhanda umanuka kuri gare ugatunguka mu Rwabuye waba urimo ibituma abantu badatambuka.

Ati “Nuko wenda bitwaye amafaranga menshi cyane, ariko uriya muhanda ukuwemo amabuye ugashyirwamo kaburimbo byarushaho kuba byiza kuko ariya mabuye yica imodoka.”

Kuri we kandi ngo hanakenewe ko umuhanda uturuka mu Rwasave ugatunguka ku rwibutso rwa Jenoside rwa Cyarwa na wo watunganywa, ukazajya wifashishwa igihe hagize igituma imodoka zidatambuka hagati ya Kaminuza y’u Rwanda no ku Mukoni.

Bifuza ko imiferege idatwikiriye ku mihanda byakorwa

Muri iki gihe imihanda iri gushyirwamo kaburimbo mu mujyi i Huye itararangira, uduhanda dushamikiye ku muhanda Rwabayanga - Ngoma ubu tunyurwamo n’abanyamaguru gusa, kuko imiferege yo mu nkengero zawo itaratwikirwa ngo ibinyabiziga bibashe kuhaca.

Ababyeyi bafite imodoka, kimwe n’abamotari bahajyana abana, bavuga ko kuba iyi miferege itaratwikirwa uko bikwiye bituma bajya kuzenguruka mu nzira za kure.

Umumotari umwe yagize ati “Bitewe n’aho uturutse, urazenguruka ugaca i Ngoma ku rya mbere cyangwa ugaca mu Rwabayanga. Birabangamye kuko ukoresha essence nyinshi, bitewe n’uko urugendo rwikuba kabiri.”

Bifuza ko imiferege aho imihanda ihurira yatwikirwa hirindwa impanuka
Bifuza ko imiferege aho imihanda ihurira yatwikirwa hirindwa impanuka

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, André Kamana, avuga ko bavuganye na kompanyi ya Horizon iri gukora uwo muhanda, ikababwira ko iki kibazo kizaba cyarakemutse mu kwezi gutaha kwa Gashyantare.

Ati “Kompanyi Horizon ivuga ko yashatse gukemurira iki kibazo rimwe yifashisha ibisima bitwikira imiferege, kandi ngo barabikoze, bategereje ko byuma. Batwijeje ko uku kwezi kwa Mutarama kuzarangira na bo barabirangije.”

Naho ku bijyanye n’icyifuzo cy’uko umuhanda Rwasave - Cyarwa washyirwamo kaburimbo, uyu muyobozi avuga ko bari kuvugana na RTDA kugira ngo harebwe ko wakorwa. Icyo gihe kandi ngo ntuzaba uturuka mu Rwasave gusa, ahubwo uzaba uturuka kuri Magerwa mu Rwabuye.

Muri rusange, imihanda iri gushyirwamo kaburimbo mu karere ka Huye kuri ubu, ifite ibirometero bitandatu na metero 370. Harimo uwo mu Rwabayanga n’unyura hafi y’inzu mberabyombi y’akarere ka Huye, hakabamo n’umuhanda uturuka mu Irango ukagera i Sahera, ndetse n’ahazashyirwa ‘rond point’ ku Mukoni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza rwose gusa icyahoze Ari prefecture de Butare Leta yarayitereranye pe muburyo bwiterambere like ibikorwa remezo no kubaka inyubakp zigezweho,icyindi Kandi Intara yuburengerazuba nayo ibikorwa remezo like imihanda myiza mubice byicyaro nimicye cyane nki mukarere ka ngororero,Rutsiro nyabihu na Rubavu
Murakoze

Gashema mupenzi yanditse ku itariki ya: 1-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka