Umucuruzi Venant Kabandana (Chez Venant) yitabye Imana

Benshi mu bakuriye i Kigali ndetse no mu Mujyi wa Huye bazi Venant Kabandana, umugabo wamamaye mu bucuruzi bwakorerwaga ahitwa “Chez Venant” hakaba n’abo wasangaga bavuga ko bagiye kwa . Uyu mugabo na we akaba yitabye Imana.

Kabandana Venant
Kabandana Venant

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Werurwe 2021.

Abo mu muryango w’uyu mugabo wamenyekanye nk’umuntu ukora imigati iryoshye mu myaka ya za 80, bavuga ko yitabye Imana azize uburwayi, akaba yashizemo umwuka arimo kuvurirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali.

Hari abari basanzwe bazi ahacururizwa hafite izina rya ‘Chez Venant’ bamwe batazi na nyiraho ariko bakahakundira kuba ari ahantu bagura umugati n’ibindi biribwa bitandukanye bikoze mu ifarini. Hari n’abavuga ko nta wundi mugati barya, keretse uwaho.

Abahazi muri za 80 bo bavuga ko Chez Venant ari ahantu bakunze gusanga ibiribwa bikoze mu ifarini biryoshye kandi bikoranywe ubuhanga, harimo umugati bitaga Croquant byatumye hari n’igihe Venant uyu bamwitaga Koroka.

Umwe mu bamumenye muri ibyo bihe ati “Buriya abize mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) bafitanye amateka meza y’uko yabafashije kubaka kubera ikiribwa cyihariye yagiraga cya pain d’épices (ni cake yaryohaga kandi yabonekaga iwe gusa). Abasore iyo bakaguriraga inkumi cyabaga ari ikimenyetso gikomeye!”

Umwe mu Banyehuye bamenyanye na we witwa Antoine, avuga ko bizinesi ye yahereye ku masambusa n’amabulete yagemuraga kuri Hotel Faucon.

Akomeza agira ati “Nyuma y’igihe nk’icy’umwaka yatangiye gukora imigati, akayicururiza hafi y’ahari ivuriro rya Salus ubungubu. Nyuma yaho yaje gucururiza mu isoko rya Butare, hanyuma ashinga n’uruganda rw’imigati i Tumba. Ahacururizwa imigati n’ibindi biribwa byiganjemo ibikoze mu ifarini hazwi ku izina rya Chez Venant yahubatse nyuma, hanyuma na ho haramenyekana.”

Antoine uyu anavuga ko Chez Venant hatangira kumenyekana mu mujyi i Huye, hari n’ahandi hantu na ho hari ahandi bakoraga ibijyanye n’imigati (boulangerie) hari hazwi mu mujyi wa Butare hitwaga Chez Christine, ariko ko ho hageze aho hagafunga imiryango.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Kabandana yaje kwagurira ibikorwa bye i Kigali, aho yashyize inzu y’ubucuruzi (alimentation) nini nk’uko bivugwa na Nzarubara utuye mu mujyi, i Huye.

Agira ati “I Kigali aho yakoreraga na ho haramenyekanye. Iyo twajyaga za Kigali twajyagayo nk’abantu bazi imikorere ye. Icyakora yaje guhomba maze agaruka i Huye. Icyakora na ho ntiyari yarigeze areka kuhakorera.”

Uretse umugati, uyu mucuruzi Venant ngo yigeze no gushora imari mu bijyanye n’ubuhinzi, kuko yashinze uruganda rutunganya ingano muri Nyamagabe. Icyakora rwaje guhagarara. Yigeze no guhagararira sosiyete Yamaha, acuruza moto zayo.

Naho ku bijyanye n’imibanire ye n’abandi bantu, ngo yari umugabo ukunda ko n’abandi bantu batera imbere, abo babashije kuganira akanabagira inama.

Uwitwa Kayitare yongeraho ko yigeze kumugurisha moto ya AG100, akamukuriraho amafaranga menshi ku giciro gisanzwe kizwi, nk’uburyo bwo kumufasha ngo na we atere imbere. Ngo n’uwamugeragaho ashonje yaramufunguriraga.

Kabandana Venant kandi ngo ari mu batumye Korali Ijuru izwi mu mujyi i Huye ibaho, kuko yagize uruhare mu kuyishakira abanyamuryango. N’inama iyishyiraho (gutora abayobozi bayo) ngo yabereye iwe. Abo baririmbanye mu ntangiriro bavuga ko yagiraga ijwi ryiza rya soprano.

Kuri ubu muri iyi korali iri jwi riririmbwa n’ab’igitsina gore, ariko mu ntangiriro yari igizwe n’abagabo gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kabandana Venant, niwe wambereye boss wambere hano iKigali, ntabwo yakoraga gusa iby’imigati kuko yari representa legal wa YAMAHA(moto AG100)hano mu rwanda. yatubereye umubyeyi pe! Imana imuhe ibiruhuko bidashira

KIMBUMBU ERIC yanditse ku itariki ya: 19-03-2021  →  Musubize

Niyigendere.Natwe tuzamukurikira ejo.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana kandi bayishaka bashyizeho umwete,ntibibere gusa mu by’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Mbere y’uwo munsi,ijambo ry’Imana rivuga ko umuntu aba ameze nk’usinziriye mu kuzimu.Roho idapfa kandi itekereza yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

mazina yanditse ku itariki ya: 19-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka