Bamaze imyaka itatu bashinze amapoto ariko amashanyarazi barahebye

Mu Mudugudu wa Kaseramba ho mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, hari ingo zibarirwa muri 30 zituwe n’abavuga ko bamaze imyaka itatu bashinze amapoto ngo bagezweho amashanyarazi, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Amapoto bashinze agiye gusaza badahawe amashanyarazi
Amapoto bashinze agiye gusaza badahawe amashanyarazi

Ku muhanda izo ngo zituriye, hari amapoto y’amashanyarazi bavuga ko yashinzwe hifashishijwe amafaranga y’ubudehe, mu mwaka wa 2018. Icyakora nta nsinga z’amashanyarazi ziyariho.

Abayaturiye bavuga ko bajya kuzana aya mapoto, umudugudu wabo wakoze umushinga wo kugira ngo na bo babone amashanyarazi, bakawushyikiriza Umurenge, hanyuma na wo ukabaha amafaranga yo kujya kwishyura, kandi ngo bayaguze aho barangiwe n’abakozi basanze ku biro bya REG, i Huye.

Nyuma yaho ngo baje kubwirwa ko batabasha gufatira ku ngo zindi zo mu mudugudu batuyemo kuko umuriro wababana mukeya bitewe n’uko ngo batuye ku ntera irenze metero 800 uvuye ahari icyuma gitanga amashanyarazi (transformateur).

Ibi binashimangirwa n’umukozi ushinzwe imiturire mu Murenge wa Huye, Jean Bosco Nsengimana, uvuga ko basabye abo baturage kwihangana bagategereza igihe umuriro uzongererwa cyangwa se na none bagafatira ahandi, kuko gufatira ku baturanyi babo ubungubu bitashoboka.

Ibi ariko ntibinejeje abategereje guhabwa amashanyarazi imyaka ikaba ibaye itatu, kuko bibaza icyo ubuyobozi bw’akarere butegereje ngo na bo bubakure mu mwijima.

Uwitwa Alphonsine Mukagasana agira ati “Urabona hano twese dutuye muri Kaseramba, ariko barasa nk’aho bayiciyemo kabiri. Hari Kaseramba ifite umuriro hirya iyo y’abakire, natwe tutagira umuriro b’abakene. None se ko ubona baducamo kabiri kandi umudugudu ari umwe!”

Mu minsi yashize hari amapoto yaguye mu gice gifite umuriro bashaka gutwara ayo mu gace kataracanirwa, ariko abahatuye bavuga ko bayahagazeho kuko batekereza ko ubuyobozi nibukomeza kubona amapoto atagira umuriro ahari buzagera aho bukabibuka.

Icyakora na none uwitwa Apolonie Mukabirori we avuga ko asigaye yumva atagishaka guturana n’ipoto itamuzanira amashanyarazi.

Ati “Nta muriro mfite, none umwana wanjye aho yigiriye i Kigali yanze kugaruka avuga ngo ndaza mu cyaro barakwimye umuriro, ngo bigende gute? Nzacomeka hehe radiyo yanjye?”

Yungamo ati “Terefone ndajya kuyisharijisha bakanyiba batiri, rimwe na rimwe bakanansuzugura bakawunyima. N’ubu telefone iri mu nzu yazimye, nabuze uko nterefona. Ndababara cyane iyo ngiye gusaba umuriro bakawunyima kandi hejuru y’inzu yanjye hari ipoto”.

Umuyobozi wa REG mu Karere ka Huye, Omar Kayibanda, avuga ko batari bazi iby’aya mapoto, agasaba ukuriye ubudehe mu mudugudu wa Kaseramba kuzabegera bakareba uko babafasha kuko mu hantu bari bazi hari ikibazo cy’umuriro mukeya, mu Kaseramba hatarimo.

Akomeza agira ati “Bazaze turebe ikibazo bafite. Kiramutse ari n’icy’umuriro mukeya kandi, dufite gahunda yo kuzageza amashyanyarazi kuri bose. Ni gahunda yo gutanga amashanyarazi yuzuye, ku buryo ntawe uzongera kugira ikibazo cy’umuriro mukeya”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka