Huye: Ikibanza cyo mu cyanya cy’inganda kiri kugura amadolari atatu kuri metero kare

Nyuma y’igihe bamwe mu bafite inganda i Huye bibaza igihe bazemererwa kugura ibibanza mu cyanya cyahariwe inganda, Minisiteri y’inganda ivuga ko noneho ubu bishoboka.

Ifoto ya Satellite igaragaza ahagenewe inganda muri Huye
Ifoto ya Satellite igaragaza ahagenewe inganda muri Huye

Hari hashize imyaka itandatu abahoze batuye ahari icyanya cyahariwe inganda i Sovu mu Karere ka Huye bishyuwe, bajya gutura ahandi.

Kuba iki cyanya gihari kandi kigomba gukoreshwa ibyo cyagenewe, byanatumye abafite inganda hirya no hino muri Huye basabwa kuva aho bakoreraga bakakimukiramo, ariko basabye ibibanza ntibahita babyemererwa. Inama yabibemereye yateranye ku wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi, Samuel Kamugisha, avuga ko gutanga ibibanza byatinze kuko inyigo y’uko bizagenda bitangwa hakurikijwe ibyo inganda zikora (zoning) yari itaranozwa neza, ariko ubu noneho ikaba yaranononsowe.

Ngo banabanje gushaka ubushobozi bwo guca imihanda muri kiriya cyanya. Gusa na n’ubu ntiburaboneka. Babaye biyemeje kuzashyiramo imihanda y’ibitaka (itari kaburimbo), bakaba bateganya kubisabira ingengo y’imari mu mwaka wa 2021-2022.

Hagati aho ariko, ngo ushaka kuhakorera noneho azahahabwa nk’uko bivugwa na Kamugisha.

Agira ati “Ubu igisigaye ni ukuvugana n’abashoramari tukabahereza ibibanza, tumaze kuvugana uko bazabyishyura, hanyuma bagatangira gushyiramo ibikorwa byabo. Niba bemera ariko kujyamo imihanda itarimo. Mu cyanya cy’inganda cy’i Huye, abahashaka ibibanza bishyura amadolari atatu kuri metero kare (3$/m2). Ni amafaranga makeya.”

Abafite inganda i Huye bari bamaze igihe bategereje kwemererwa ibibanza mu cyanya cy’inganda i Huye, bavuga ko kuba bemerewe kugura noneho bizabafasha kubahiriza amabwiriza yo kujya gukorera mu cyanya cy’inganda nk’uko babisabwe n’ubuyobozi bw’Akarere.

N’ubwo nta mihanda irashyirwamo, hari abavuga ko bazaba bishyiriyeho igera ku nganda zabo. Icyo batekereza gishobora kuzabagora ngo ni ukuhageza amashanyarazi, bituma bifuza kuzabifashwamo.
Umwe muri bo ati “Nibavugana na REG bakatwegereza amashanyarazi ku nganda zacu, ibindi n’iyo byazaza nyuma ntacyo. Ariko na none tukemererwa ko twatanga amafaranga duhita dutangira gushyiramo ibikorwa, hatabayeho gutegereza.”

Naho ku bijyanye n’inganda zizemererwa gukorera mu cyanya cyahariwe inganda cy’i Huye, igice kinini ngo cyagenewe izitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Hazashyirwa inganda zitunganya ibiribwa by’abantu n’iby’amatungo, izikora impapuro zo gupfunyikamo, izikora ibikoresho by’isuku nk’amasabune, n’iz’ubudozi no gutunganya impu ndetse n’izikora ibikoresho muri pulasitike.

Kugeza ubu mu cyanya cyahariwe inganda i Huye hari gukorera uruganda rumwe, rutunganya ibiryo by’amatungo. Hari kubakwa n’uruganda ruzajya rukora divayi, kandi hari n’inganda ebyiri zitunganya umuceri ziri mu nkengero y’icyanya (ba nyirazo baguze n’abaturage, ntabwo baguze na Leta).

Hari n’uruganda rwatunganyaga ibishyimbo n’urwatunganyaga impu, zitagikora, ariko Kamugishaavuga ko hari gushakwa uko zakongera gukora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amadolali se niyo avugika neza !!u wavuga mtr carré imwe bitatu se ntibyavugika ubwo cyangwa ufit e Amanyarwanda we ntibimureba!

lg yanditse ku itariki ya: 16-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka