Gitifu, Mudugudu n’abagabo bane bafunzwe bakurikiranyweho gukubita umuntu agapfa

Abagabo batandatu barimo gitifu w’Akagari na mudugudu b’i Rwaniro mu Karere ka Huye, bari mu maboko y’urwego rw’iperereza hashakwa amakuru ku wishe umusore w’imyaka 26, wapfuye nyuma y’uko yari yakubiswe.

Nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Laurent Nshimiyumuremyi, abashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Shyunga hamwe n’umuyobozi w’umudugudu wa Karama uherereye muri Shyunga, hamwe n’abandi bagabo bane.

Uwo bakekwaho ko baba baragize uruhare mu gutuma apfa ni umusore w’imyaka 26 witwaga Jean Claude Nkeshimana, wapfuye kuwa gatatu tariki 6 Mutarama 2021, ari na wo munsi abakurikiranyweho kumukubita bafashwe.

Nk’uko Gitifu Nshimiyumuremyi abisobanura, gitifu w’Akagari ka Shyunga na mudugudu wa Karama ngo basanze aho nyakwigendera n’abandi bantu banywaga inzoga mu masaa tatu z’ijoro, ku wa gatanu tariki ya 1 Mutarama 2021. Babasabye gutaha, nyakwigendera wari wasinze yanga gusohoka.

Ati “Abari bahari batubwiye ko Gitifu yasabye ko bamuterura bakamusohora hanze bagafunga akabari, noneho bamusiga hanze, gitifu we baramuherekeza. Abari baherekeje gitifu barimo na nyiri akabari bagarutse basanga yakubiswe.”

Mu bindi babwiwe harimo ko murumuna wa nyiri akabari ari we wasigaye amukubita, ariko noneho nyuma haje no kuvugwa ko bamusohora gitifu yamuteye akageri avuga ngo “uri kwigira ute?”

Umugore wa mudugudu na we avuga ko ari uko yabyumvise, ariko ko icyo yavuga yahagazeho ari uko nyakwigendera mu gitondo yaje kuregera umugabo we abaraye bamukubise.

Agira ati “Kuwa nyuma mu gitondo saa kumi n’ebyiri na 40, yaje kumuregera, aramubwira ati hari abantu baraye bankubise mukimara kuhava, none ndashaka kubakuregera. Undi aramubaza ati ese abagukubise urabazi? Undi ati ni abahungu ba James.”

Muri icyo gitondo ngo yari yambaye ipantaro yonyine. Icyo gihe ngo yanabwiye Mudugudu ko abari bamukubise bari bamutwariye inkweto n’ishati ndetse n’amafaranga hamwe n’ibyangombwa. Ngo nta gikomere cyamugaragaragaho, uretse mu mugongo hasaga nk’aho hashwaratuwe n’amabuye.

Mudugudu yamusabye kujya gushyikiriza ikirego umukuru w’isibo cyangwa mutekano cyangwa se akaza kumutegereza saa tanu avuye gukamisha, undi amubwira ko iyo saha atayigeza.

Nyakwigendera yaje kujya mu isoko rya Rugogwe, ageze mu marembo yitura hasi, bahamukura ajyanwa ku kigo nderabuzima na cyo cyaje kumwohereza ku bitaro bya Kabutare, ari na ho yaguye.

Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Dr. Thierry B. Murangira, yemeza ko bariya batandatu ubu bafunze mu gihe hari gukorwa iperereza ku rupfu rwa Nkeshimana, akanavuga ko hafashwe ibizamini byo kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri y’urupfu rwe, iperereza rikaba rikomeje.

Ubuyobozi bw’umurenge nab wo ubu buri gushakisha uko haboneka modoka imanukana umurambo ngo ujye gushyingurwa, kuko umuryango wa nyakwigendera ukennye cyane, ukaba utabona ubushobozi bwo kwikodeshereza imodoka iwujyana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iruhuko ridashira kuri nyakwigendera gs pe hakurikiranwe abomusohohe kuko nibo baba baramutanze ngo akubitwe nange gitifu wakagari aheruka kunteza abashinzwe umutekano ngo bankubite kumanywa y ihangu mbabajije icyo banziza bambira ko ari uko ntubaha gitifu byarangiye mbabajije ibibazo byishi abaturage barahurura barandeka ark pe bagitifu b utugari barakara amafuti bayakoresheje abo bayobora thx👉👉👉bagitif b utugari

Able dushime yanditse ku itariki ya: 9-01-2021  →  Musubize

iruhuko ridashira kuri nyakwigendera gs pe hakurikiranwe abomusohohe kuko nibo baba baramutanze ngo akubitwe nange gitifu wakagari aheruka kunteza abashinzwe umutekano ngo bankubite kumanywa y ihangu mbabajije icyo banziza bambira ko ari uko ntubaha gitifu byarangiye mbabajije ibibazo byishi abaturage barahurura barandeka ark pe bagitifu b utugari barakara amafuti bayakoresheje abo bayobora thx👉👉👉bagitif b utugari

Able dushime yanditse ku itariki ya: 9-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka