Nyuma y’uko muri 2018 inzu za kaminuza y’u Rwanda zishaje zatangiye kuvugururwa, Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko iz’i Huye bari kuzivugurura banakora ku buryo zijyana n’icyerekezo cy’umujyi zubatsemo.
Mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, mu Mujyi wa Huye hafashwe ingamba z’uko abacururiza mu isoko bazajya basimburana (hakaza 50%), n’abaranguza ibicuruzwa bimwe na bimwe bimurirwa mu gikari cy’inzu mberabyombi ya Huye.
Mu ijoro rishyira ku itariki ya 02 Nzeri 2020, mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye havuzwe inkuru y’umugabo wishwe, mu bakekwaho kumwica hafatwamo n’ushinzwe umutekano mu Mudugudu w’Akabuga uwishwe yari atuyemo.
Guhera mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2020, abinjira mu isoko mu Mujyi i Huye basabwa kubanza kwandikwa mu gitabo.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2020, mu Karere ka Huye hafashwe abantu 32 saa moya zageze bakiri mu muhanda bataragera mu rugo.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi ikorera mu Karere ka Huye muri sitasiyo ya Rusatira mu Murenge wa Kinazi yafatiye mu cyuho uwitwa Iratwumva Jean Claude w’imyaka 18 y’amavuko arimo gukora amafaranga y’amahimbano, nyuma y’amakuru yari atanzwe n’abaturage.
Abacuruzi bakorera mu nyubako za Gare ya Huye bavuga ko aho gahunda ya #GumaMuRugo yarangiriye bagasubira gucuruza, abakiriya babaye bakeya bityo bakaba bifuza kugabanyirizwa amafaranga y’ubukode.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Anastase Shyaka, aranenga abantu bibuka kwambara udupfukamunwa ari uko babonye abayobozi hafi yabo.
Mu gihe abantu bashishikarizwa kwifashisha ikoranabunga mu guhererekanya amafaranga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, hari abacururiza mu isoko rya Huye bavuga ko hashize igihe basabye gushyirwa muri Momo Pay batarabyemererwa.
Mu gihe mu Rwanda hatangiye gutekerezwa ku bizagerwaho muri 2050, urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango RPF-Inkotanyi rwifuza ko icyo gihe umugore w’Umunyarwandakazi azaba abasha kuzuza inshingano z’urugo neza, yaranateye imbere.
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Huye bifatanyije n’abatuye mu mirenge imwe n’imwe igize aka Karere mu muganda wo gutangiza kubaka ibyumba by’amashuri 393.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko yiyemeje kuzasezeranya Jérémie Nzindukiyimana bivugwa ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi yabyangiye yari yageze ku murenge n’umugeni we.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege yatangaje ko aka karere kasoneye abaturage bafite ubutaka muri Huye bafite ibirarane bigeza muri 2018, ko Inama Njyanama yabasoneye ibyo birarane.
Abakunze kugendagenda mu Mujyi wa Huye ndetse no mu nkengero zaho, bavuga ko kutambara agapfukamunwa cyangwa kukambara nabi biviramo nyir’ikosa gutakaza umubyizi w’ibyo yikoreraga.
Nyuma y’ibyumweru hafi bitatu insengero zikomorewe kongera gukora, esheshatu zari zakomorewe mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye zongeye kuba zifunzwe.
Mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, hari ababarirwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe binubira kuba umurenge ubarimo amafaranga 7000, bakaba bari gusabwa gufunguza konti ku 7,500Frws kugira ngo bishyurwe.
Damien Manirakiza bakunze kwita Muzamuzi, yakuye amazi mu birometero bitatu n’igice ayageza aho atuye, none arifuza inkunga y’ibigega kugira ngo we n’abaturanyi be bajye babasha kuhira imyaka bahinga imusozi.
Nyuma y’uko ku wa mbere tariki 29/6/2020 havuzwe ko hari umusaza w’i Shori mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye wishwe, n’inka esheshatu yari aragiye zikaburirwa irengero, mu rukerera rwo kuri uyu wa 30/6/2020 hari abafashwe bakekwaho ibyo byaha.
Niyidukunda Mugeni Euphrosine ukora amavuta muri Avoka, yari yishimiye inguzanyo yahawe na Banki ya Kigali (BK) yo kumufasha kwagura ibikorwa bye, ariko Coronavirus yatumye ibyo yifuzaga kugeraho bitamushobokera.
Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (RHA), Augustin Kampayana, avuga ko hatagize imbogamizi zindi zivuka, umwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 wazarangira nta mabati ya asbestos akiri ku nyubako zo mu Rwanda.
Nyuma y’igihe kitari gito ibitaro bya Kabutare n’abahivuriza bifuza ko byakongererwa abaganga, Minisitiri w’ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, yabemereye umuganga umwe mu gihe ibyo bitaro bikeneye batandatu kugira ngo abagenwe mu mikorere y’ibyo bitaro (structure) babe buzuye.
Hari abamotari bakorera mu Karere ka Huye bavuga ko bagiye bisanga baraciwe amafaranga ku makosa batakoze, rimwe na rimwe ngo bakabwirwa ko banayakoreye mu turere batarageramo.
Abarokotse Jenoside batishoboye 40 bo mu Mirenge ya Karama na Gishamvu mu Karere ka Huye bari batuye mu nzu ziva, bagiye gushumbushwa inziza zubakishije amatafari ahiye.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CP Rogers Rutikanga, arasaba buri wese kuba umwalimu n’umujyanama w’ubuzima mu kwirinda Coronavirus.
Alexandre Hatungimana w’i Bukomeye mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, yatawe muri yombi akekwaho kwica Chantal Vuguziga ngo wari wamuzaniye umugore asambanya.
Mu Murenge wa Rusatira ho mu Karere ka Huye, umusore n’inkumi bagiye gusezerana kwa padiri, ubuyobozi burabafata bubagaragariza ko ibyo bakoze binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
Abamotari bo mu Karere ka Huye barishimira ko basubiye ku kazi nyuma y’amezi arenga abiri badakora, gusa bakavuga ko abakiriya bataraboneka ari benshi.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yafashe ibicuruzwa bigizwe n’insinga z’amashanyarazi ibizingo icumi ndetse n’iminzani icumi ipima imyaka. Polisi yabifatanye uwitwa Uyisenga Marie Jeanne ufite imyaka 37 y’amavuko, akaba yarafashwe mu ijoro ryo ku itariki ya 31 Gicurasi 2020 afatirwa mu karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma.
Abaturage 41 bo mu Karere ka Huye baturiye ishyamba ry’Ibisi bikora ku Karere ka Huye, Nyamagabe na Nyaruguru bafashwe batema amashyamba ya Leta yari abiteyeho, kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Kamena 2020 baburaniye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Ngoma mu Karere ka Huye.
Abamotari bakorera mu Karere ka Huye baravuga ko nubwo bakomorerwa kuri uyu wa mbere bakongera gukora, hari abatabibasha kubera kubura amafaranga y’ubwishingizi bwa moto zabo.