Huye: Batatu bakurikiranyweho gutema ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 03 Ukuboza 2020 yafashe abagabo batatu ari bo Twahirwa Bernard w’imyaka 49, Nshimiyimana Alexis w’imyaka 26 na Ntayomba Paul w’imyaka 42 bakekwaho gutema ishyamba rya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Twahirwa, Nshimiyimana na Ntayomba bakekwaho kwangiza ishyamba rya Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye
Twahirwa, Nshimiyimana na Ntayomba bakekwaho kwangiza ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Twahirwa Bernard na Nshimiyimana Alexis bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abakora irondo ry’umwuga bafatirwa mu rugo rwa Ntayomba Paul utuye mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba. Uyu Ntayomba niwe bazaniraga ibyo biti akabigura, kimwe ngo yakiguraga amafaranga y’u Rwanda 1000, yari amaze kugura ibiti birenga 100.

Yagize ati “Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo abakora irondo ry’umwuga muri ako Kagari babonye aba bagabo babiri bikoreye ibiti baturutse mu ishyamba rya kaminuza barabakurikira babona babijyanye mu rugo rwa Ntayomba bahageze bahasanga ibindi biti biharunze birenga ijana.”

SP Kanamugire avuga ko abanyerondo babajije Twahirwa na Nshimiyimana aho bakura ibyo biti bavuga ko babikura mu ishyamba ryabo bakomeje kubahata ibibazo bababwira kujya kubereka iryo shyamba bita ko ari iryabo, nibwo bahitaga bemera ko babitema mu ishyamba rya Kaminuza ishami rya Huye. Ako kanya hahise hanaza itsinda ry’abasore bazanye imihoro yo kurwanya abo banyerondo, abanyerondo bahise batabaza Polisi.

Ati “Abanyerondo bahise baduhamagara iryo tsinda ry’abo basore bari baje kurwanirira abo bagenzi babo bumvise ko Polisi igiye kuhaza bahise biruka baracika, Polisi ihageze ifata abo babiri ndetse n’uwabaguriraga ibyo biti ari we Ntayomba.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje avuga ko bariya bagabo bakimara gufatwa abapolisi babajije uwaguraga ibiti ari we Ntayomba impamvu yaguraga ibiti byatemwaga mu ishyamba rya Leta ababwira ko yabibaguriraga azi ko ari ba rwiyemezamirimo kuko ariko ngo bari baramubwiye.

Aba bagabo uko ari batatu bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma aho bagiye gukorerwa iperereza n’urwego rw’ubugenzcyaha (RIB) ruhakorera.

SP Kanamugire yakanguriye abaturage muri rusange cyane cyane urubyiruko kuko arirwo rukunze kugaragara mu byaha kuvana amaboko mu mifuka bagakora, cyane ko banafite n’imbaraga, bakirinda kurarikira iby’abandi cyangwa kwishora mu binyuranyijwe n’amategeko kuko bazafatwa bakabihanirwa.

Yanibukije abaturage ko gusarura ishyamba no gutwika amakara mu buryo bunyuranyije n’amategeko biri mu byangiza ibidukikije, kandi kwangirika kwabyo bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange. Aha yababwiye ko uzabigerageza wese azafatwa akabihanirwa, asaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru.

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya, gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka