Huye: Inzu ye yatwitswe n’amashanyarazi yagiye guca inshuro

Stéphanie Niyonsaba utuye mu Mudugudu wa Taba mu Kagari ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba mu karere ka Huye, arasaba abagira umutima utabara kumufasha nyuma yo guhisha inzu, agasigara iheruheru.

Nta kintu babashije gusohora mu nzu ubwo yashyaga
Nta kintu babashije gusohora mu nzu ubwo yashyaga

Uwo mubyeyi ni umupfakazi, afite imyaka 52 akaba n’umukene, wa wundi urya ari uko avuye guca incuro.

Ubwo yari mu murima ahingira umuturanyi tariki ya 1 Gashyantare 2021, mu ma saa yine n’igice za mu gitondo, bamuhamagaye bamubwira ko inzu ye iri gushya, ageze mu rugo asanga abaturanyi bari kugerageza kuyizimya, ariko nta kintu na kimwe cyari kiyirimo babashije kuramira.

Inzu ye ikimara gushya yagize ati “Yahiye, nta n’akantu na kamwe nakuyemo, nsigaye nambaye ubusa, abana nta kuzasubira ku ishuri kuko imyenda y’ishuri yabo yahiriyemo. Nta safuriya, nta sahani, nta gikombe”.

Ubundi iyi nzu yahiye nta muntu n’umwe uri mu rugo kuko abana n’abuzukuru be batari bahari. Ngo yahiye biturutse ku muriro w’amashanyarazi, cyane ko mu rugo nta waherukaga gucana, ibyo bari guteka bakaba bari bagiye kubikorera.

Yahiriyemo imyenda ye, ku buryo umwambaro yasigaranye ari uwo yari yajyanye mu murima.

Hahiriyemo n’imyenda y’abana be batatu harimo n’iyo bajyana ku ishuri, hanahiramo iy’abuzukuru be batatu n’iy’umukazana we wari usigaye ayihabitsa, ayihungisha abajura bamuyogoje nyuma y’uko umugabo we yapfuye mu Kwakira 2020.

Uretse kuba inzu nta gikoresho cyasigayemo, ubu ni n’ikirangarizwa kuko bagerageza kuyizimya bakuyeho inzugi n’amadirishya, bakanayitobora bashakisha aho banyuza ibitaka byo kuyizimya.

Abaturanyi bagerageje kuzimya inzu ariko nta gikoresho basanze kikiri kizima
Abaturanyi bagerageje kuzimya inzu ariko nta gikoresho basanze kikiri kizima

Kuri ubu acumbikiwe n’umuturanyi uvuga ko n’ubuyobozi kimwe n’abandi bagiraneza bari bakwiye kumufasha, akongera kugira aho aba, ariko akabona n’imyambaro ndetse n’ibyo kurya.

Uwo muturanyi agira ati “Iyo nzu bayimusanira, ariko byibuze n’abantu banaterateranye barebe ko bamubonera utwenda n’utwo kurya. None se ubu niba arya hano iwanjye none, ejo n’ejobundi azarya hehe?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Vital Migabo, avuga ko nyuma yo kumenya ibyabaye kuri uwo mukecuru bari gushaka uburyo yafashwa.

Twifuje no kumenya niba umuntu uhuye n’isanganya nk’iyo hari icyo ubuyobozi bw’Akarere bwamumarira, dusanga batarabimenya.

Ariko kuri uyu wa 2 Gashyantare 2020, ushinzwe ibiza mu Karere ka Huye yavuze ko uwo mubyeyi akwiye kujya ku murenge akagaragaza ikibazo afite kugira ngo kimenyekane, bityo hanarebwe uko yafashwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ko mutashyizeho numero ye se ya mobile money? Uwashaka kumufasha yabigenza gute?

massawe yanditse ku itariki ya: 3-02-2021  →  Musubize

Aka ni agahinda kiyongera kukandi

Nyiramaritete yanditse ku itariki ya: 2-02-2021  →  Musubize

Uyu mukecuru arababaje cyane.tugire umutima utabara tumurwaneho

Hope yanditse ku itariki ya: 2-02-2021  →  Musubize

Uyu mukecuru arababaje cyane.tugire umutima utabara tumurwaneho

Hope yanditse ku itariki ya: 2-02-2021  →  Musubize

Uyu mukecuru arababaje cyane.tugire umutima utabara tumurwaneho

Hope yanditse ku itariki ya: 2-02-2021  →  Musubize

Uyu mukecuru arababaje rwose.tugure umutima utabara tumurwaneho

Hope yanditse ku itariki ya: 2-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka