Huye: Batewe inkunga bava mu buzunguzayi none barishimira uko babayeho

Bamwe mu bagore bahoze bakora umurimo wo kubunza ibicuruzwa mu mujyi wa Huye (ubuzunguzayi), bakabivamo ku bw’inkunga batewe n’inama y’igihugu y’abagore, barishimira ko ubucuruzi bakora bubabeshejeho neza ugereranyije n’igihe babunzaga ibicuruzwa.

Bahangayikishijwe no kongera kwishyura 100% ubukode bw'ibibanza kandi bagikora umunsi umwe undi bagasiba
Bahangayikishijwe no kongera kwishyura 100% ubukode bw’ibibanza kandi bagikora umunsi umwe undi bagasiba

Muri Gashyantare 2019 ni bwo inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Huye, ku nkunga ya MTN, yagurije abazunguzayi 50 amafaranga ibihumbi 50 buri wese, yo kugira ngo bave mu bucuruzi bwo mu muhanda, bafate ibibanza byo gucururizamo mu isoko.

Ni amafaranga y’icyiciro cya mbere bari bahawe kuko inkunga ya MTN yose yari miliyoni esheshatu n’igice (6.500.000Frw), yagenewe abagore 50, bagombaga kwishyura ku nyungu ya 2% mu rwego rwo kugira ngo izagere no kuri bagenzi babo.

Kuri ubu abagore 20 ni bo bonyine bagikorera mu bibanza bahawe mu isoko ryubatswe n’Ingenzi za Huye. Bagenzi babo bamwe barahombye basubira mu muhanda, abandi bajya gukorera ahandi hatari mu isoko.

Chantal Mukasine, ni umwe mu bagikorera aho bashakiwe ibibanza, aho acururiza uhasanga imbuto zinyuranye, harimo amapapayi, ibinyomoro, marakuja na za pome.

Yishimira aho ubucuruzi bwe bugeze agira ati “Dutangira gucuruza twamaze amezi atatu tutishyura ibibanza. Nyuma yaho amafaranga yagiye aboneka ku buryo ubu nsigaye nkorera ku bibanza bibiri. Kimwe nkacyishyurira ibihumbi bitanu ku kwezi”.

Ikimushiminsha kurushaho ni uko ubu asigaye afite n’abakiriya, ku buryo ubucuruzi akora ubu bumuha amafaranga arenze kure ayo yabonaga akibunza ibicuruzwa.

Agira ati “Mbere nakaga imbuto z’ibihumbi bitanu nkunguka 1000 nkatahana icyo. Hari n’igihe natahiraga aho bitewe n’uko abashinzwe umutekano babinyambuye. Mituweri kuyigura sinabibashaga. Ariko ubungubu mbasha gutanga ibihumbi 15 bya mituweri, nkasora, tukabasha no kurya. Nyamara mbere akenshi narikopeshaga, ugasanga nkorera kwishyura”.

Marie Jeanne Uwizeyimana na we ari mu bagikorera mu isoko. Avuga ko bagitangira bitari biboroheye kuko batabonaga abakiriya, ariko ko kwihangana byatumye abakenera imbuto ari na zo ahanini bacuruza, bagera aho bakababonamo abakiriya.

Ati “Muri bagenzi bacu basubiye mu muhanda hari abicuza kuba batarabashije kwihangana, iyo babonye ukuntu dusigaye natwe dufite abakiriya”.

Akomeza agira ati “Hamwe n’abana banjye babiri ubu bucuruzi ubu buradutunze, mbasha no kwishyurira uwiga mu ishuri ry’incuke, nyamara mbere sinari kubishobora. Na mituweri kuyibona ntibyari byoroshye”.

Aba 20 bakomeje gucururiza mu isoko, nyuma yo kubona ko amafaranga bari bahawe bayakoresheje bakanishyura neza, kuri ubu bahawe n’igice cya kabiri cy’inguzanyo.

Chantal Mukasine yaretse ubuzinguzayi none gucururiza mu isoko byatumye asigaye abasha gutunga abe
Chantal Mukasine yaretse ubuzinguzayi none gucururiza mu isoko byatumye asigaye abasha gutunga abe

Amafaranga yari agenewe abacitse intege ubu yahawe amatsinda abiri y’abagore kugira ngo abafashe kuzamuka nk’uko bivugwa na Hélène Uwanyirigira, uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Huye.

Agira ati “Isinda Duterimbere ry’abagore bo mu Murenge wa Ruhashya ryahawe 850.000 naho itsinda Menyigikwiye ryo mu Murenge wa Rusatira rihabwa 1.020.000. Ni inguzanyo bahawe bagomba kuyishyura mu gihe cy’amezi atatu, ku nyungu ya 2%”.

Mu bagujije amafaranga ubu hari aboroye inkoko harimo umaze kugira 60, hakaba abaguze ingurube, abandi bagakora ubucuruzi bw’imyaka, n’ibindi.

Abari muri ayo matsinda bo ntibahawe amafaranga angana, buri wese yagiye ahabwa angana n’inguzanyo yari akeneye bitewe n’umushinga afite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka