Huye: Barateganya ko mu myaka ine abaturage bose bazaba bafite amashanyarazi

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko akurikije umuvuduko Akarere ayoboye kariho mu kwihutisha kugeza ibikorwa remezo by’amashanyarazi kuri bose, yizera ko mu myaka mike buri muturage uri muri Huye azaba afite amashanyarazi.

Ange Sebutege
Ange Sebutege

Umuyobozi w’Akarere ka Huye avuga ko kugeza ubu abasaga 49.5% batuye aka Karere bafite amashanyarazi ariko yizera ko umwaka w’ingengo y’imali wa 2021/22 uzarangira byibuze 65% bafite amashanyarazi kandi ko banafite icyizere ko umwaka wa 2024 uzasoza abatuye muri Huye bose baramaze kubona amashanyarazi nk’uko bikubiye mu ntego ya Leta y’u Rwanda.

Sebutege avuga ko kimwe mu byo bishimira ari uko hari Imirenge itaragiraga amashanyarazi muri aka Karere ariko ubu yayabonye ndetse iterambere muri aka Karere rirarimbanyije.

Yagize ati “Ubu twishimira ko Imirenge yose ya Huye uko ari 14 ifite amashanyarazi. Uyu mwaka twashyize ingufu cyane mu kugeza ibikorwa by’amashanyarazi kuri bose, turakeka ko mu mwaka utaha tuzaba turi hejuru ya 65% uvuye aho turi ubu kuri 49.5%. Ibi byose tubigeraho tubifashishijwemo n’abafatanyabikorwa bacu barimo Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), kandi turakomeza gushaka abandi baterankunga ngo amashanyarazi akwire hose muri Huye vuba.”

Ahageze amashanyarazi iterambere ririhuta
Ahageze amashanyarazi iterambere ririhuta

Sebutege avuga ko Imirenge ya Kigoma na Rwaniro ari yo yari itaragerwagamo n’amashanyarazi muri Huye, ariko amashanyarazi bakaba barayabonye mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 ndetse batangiye kuyabyaza umusaruro, biteza imbere.

Abaturage bamaze kubona amashanyarazi muri Huye mu Mirenge atabagamo bemeza ko yahinduye imibereho yabo

Havugimana Antoine, umukozi ushinzwe ubutaka, ibikorwaremezo n’imiturire mu Murenge wa Kigoma, mu Karere ka Huye, ashima cyane iterambere abatuye muri uyu Murenge bamaze kugeraho nyuma y’uko babonye amashanyarazi.
Havugimana avuga ko muri uwo Murenge wa Kigoma nta mashanyarazi yahabaga ndetse byagoraga abaturage baza gusaba serivisi muri uwo Murenge.

Ku kigo nderabuzima (Centre de santé) cya Kigoma muri Huye barishimira ko hageze amashanyarazi
Ku kigo nderabuzima (Centre de santé) cya Kigoma muri Huye barishimira ko hageze amashanyarazi

Uyu mugabo avuga ko ubu serivisi zabaye nziza kubera ko babonye amashanyarazi, akemeza ko mbere amashanyarazi batarayabona gufotora impapuro, gutegura raporo ku mashini, kwemprima n’ibindi byabasaga ko bajya kubikorera kure i Nyamagabe mu Mujyi cyangwa ku Karambi ndetse bakishyura amafaranga menshi y’urugendo ariko ubu aho amashanyarazi aziye serivisi zikorerwa aho ku Murenge bityo n’abaturage bakabona serivisi zihuse.

Habinshuti Philippe, umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima mu Murenge wa Kigoma, ndetse akaba ari umukozi ukorera ku kigo nderabuzima cya Kigoma, avuga ko mbere hari imirimo myinshi kuri icyo kigo nderabuzima batakoraga kubera kutagira amashanyarazi.

Yagize ati “Raporo byasabaga ko tujya kuzikorera ku Karambi, ibizamini byinshi bisaba kuba ufite amashanyarazi ntitwabikoraga ndetse hari n’ibizamini byinshi twajyaga gukoresha mu bindi bigo nderabuzima. Ariko aho umuriro ubonekeye ubu turatanga serivisi nziza ku batugana ndetse ibizamini byinshi turabipima ntibikidusaba kujya ahandi.”

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu abasaga 59,7% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka