Huye: Abatuye ku Kamatyazo barasaba gukemurirwa ikibazo cy’amazi abasenyera

Abatuye ku Kamatyazo mu Karere ka Huye, barinubira ko mu gushyira kaburimbo mu muhanda baturiye amazi atayobowe neza, ku buryo abangiriza imirima akanabasenyera bagasaba ko icyo kibazo cyakemurwa.

Amazi ava mu muhanda yayobowe mu buryo budakwiye agatwara imirima y'abaturage akanabasenyera
Amazi ava mu muhanda yayobowe mu buryo budakwiye agatwara imirima y’abaturage akanabasenyera

By’umwihariko, abatuye mu Mudugudu wa Kamucuzi uherereye mu Kagari ka Matyazo mu Murenge wa Ngoma, bavuga ko umuferege washyizwe kuri uwo muhanda uganisha amazi mu gahanda k’ibitaka kagana ahitwa i Kaburemera muri uwo Murenge wa Ngoma, ubateza amazi menshi.

Abahafite imirima n’ibibanza bavuga ko bakoze uko bashoboye kose ngo bafate ayo mazi bacukura imiringoti, ariko ko ntacyo byatanze kuko iyo imvura iguye amanukana umuriri agakwira mu mirima agatwara ibihinzemo, akaba yaratangiye no gutengura ubutaka aharema imikoki.

Edmond Muhire, umwe mu bahafite imirima agira ati “Hatarashyirwaho kaburimbo amazi yamanukiraga mu muhanda, agakomereza mu gice kirimo amashyamba kitanatuwe, ku buryo nta wayinubiraga. Ariko ubu amazi bayatuyoboyeho”.

Akomeza agira ati “Ari kutwangiriza imirima cyane. Ducukura imirwanyasuri yo kuyafata, akanga akaba menshi. Ubutaka buratenguka, imyaka igatwarwa ndetse n’ifumbire tuba twahingishije. Urabona guhinga dukoresha amafaranga, guhinga ntubone umusaruro ni ikibazo”.

Ku Kamatyazo, amazi yayobowe mu mu muhanda ugana I Kaburemera amanukira mu mirima y'abaturage
Ku Kamatyazo, amazi yayobowe mu mu muhanda ugana I Kaburemera amanukira mu mirima y’abaturage

Hepfo y’imirima y’uyu mugabo hari umuryango w’umugabo n’umugore n’abana babiri uhatuye. Bahorana impungenge z’uko amazi azabasenyera, ku buryo iyo imvura iguye aho kugama cyangwa ngo basinzire iyo ari nijoro, babyuka bakajya kurwana no kurunda igitaka ku rugo kugira ngo amazi atabasanga mu rugo, n’ubwo hari igihe yanga akabacika.

Umugore wo muri urwo rugo ati “Ibizi birahuruduka bikaza ari byinshi, nkazamura igitaka bikanga bikikubita ku rukuta rw’inzu, umugabo wanjye ati nta hantu mbona tuzimukira”.

Uyu muryango wifuza ko hatabonetse uko aya mazi ayoborwa neza Leta yabafasha bakimuka, kuko nta bushobozi bwo kugura ubundi butaka, cyane ko n’aho batuye bahaguze bakaba babona nta n’uwakwemera kuhabagurira kubera amazi ahamanukira.

Amazi menshi aturuka muri kaburimbo hari n’ahandi agenda amanukira muri aka gace, agasenyera abantu.

Uwitwa Rehema Nirere na we uhatuye ati “Nta hantu na hamwe amazi atagera. Yaradusenyeye, tugasana bikongera bigasenyuka. Rwose imiyoboro y’amazi yayobowe mu baturage igirwe neza, baturinde aya mazi”.

Hari n’abatuye muri kariya gace batekereza ko amazi yayobowe mu muhanda w’ibitaka ugana i Kaburemera bitari bikwiye, ahubwo ko yagombye kuba yarakorewe akararo anyuramo agatemba agana mu wundi muferege wo hepfo gato, maze akayoborwa mu ishyamba hamwe n’ayandi.

Abahaturiye bifuza ko uyu muyoboro w'amazi wahuzwa n'uwo hakurya, hakaremwa agateme kayajyana, hanyuma amazi akarekaa kubasenyera
Abahaturiye bifuza ko uyu muyoboro w’amazi wahuzwa n’uwo hakurya, hakaremwa agateme kayajyana, hanyuma amazi akarekaa kubasenyera

Daniel Shenyi ukurikirana itunganywa ry’umuhanda Huye Nyaruguru, avuga ko abo amazi ari kwangiriza bakwiye kwandikira ubuyobozi bw’akarere, kugira ngo kubakemurira ikibazo bizanyuzwe mu nzira z’ubuyobozi. Anongeraho ko azigerera ahari icyo kibazo akareba uko cyakemuka.
Marie Claire Joyeuse

Bagerageza gufata amazi ariko ngo bikaba iby'ubusa
Bagerageza gufata amazi ariko ngo bikaba iby’ubusa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka