Ikipe ya Young Africans yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Ikipe ya Young Africans iri mu Rwanda kuva ku munsi wejo ku wa Gatatu, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ruruhukiyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabaye muri iki gitondo aho cyitabiriwe n’abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba Young Africans bagera kuri 40, barimo abakinnyi 22 ndetse n’abatoza kongeraho abayobozi n’ababaherekeje 18.

Young Africans iri mu Rwanda aho yitabiriye ubutumire bwa Rayon Sports mu mukino wa gicuti, uzabahuza kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Kanama 2025.

Ni umukino wahujwe n’umunsi w’Igikundiro (Rayon Sports Day), aho iyi kipe yambara ubururu n’umweru imurikiramo abakinnyi ndetse n’imyambaro izakoresha mu mwaka w’imikino 2025-2026.

Biteganyijwe ko nyuma ikipe ya Young Africans iza gusura umudugudu wubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, uherereye i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali.

Hamwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, iyi kipe irateganya guhura na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, ibi bikaza gukurikirwa n’ikiganiro n’itangazamakuru ndetse n’imyitozo.

Umukino uzahuza Rayon Sports na Young Africans, uteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 kanama ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kuri Stade Amahoro i Remera.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka