Abarimu ba kaminuza ya CUR basohoye ibitabo bihugura abana, urubyiruko n’ingo

Abarimu babiri ba Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR), Narcisse Ntawigenera na Frédéric Mugenzi, ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021 bashyize ahagaragara ibitabo banditse bigamije guhugura abana, urubyiruko n’ingo.

Ibi bitabo bihugura abantu b'ingeri zitandukanye
Ibi bitabo bihugura abantu b’ingeri zitandukanye

Mu gitabo “Twubake umuryango uhamye. Ubujyanama n’ubufasha mu gukumira no gukemura amakimbirane mu ngo no mu Muryango”, umwarimu Ntawigenera wize ibijyanye no kuvura iby’imitekerereze (Psychologie Clinique), yasobanuye imiterere y’amakimbirane mu ngo, anagaragaza uko yakemurwa.

Naho mu gitabo yise “Cyusa na Munyana. Ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko” cyanditse mu buryo bushushanyije, yagaragaje impinduka ziboneka mu buzima bw’ingimbi n’abangavu, anerekana ukuntu Cyusa na Munyana batabisobanuriwe n’ababyeyi, bikabaviramo guterwa no gutera inda.

Narcisse Ntawigenera
Narcisse Ntawigenera

Frédéric Mugenzi unayobora ikigo cy’amahugurwa cy’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) i Huye, we yasohoye igitabo gisobanurira abana akamaro k’umusoro, mu gitabo yanditse mu buryo butarimo igihekane na kimwe yise “Umusoro wacu 1”.

Avuga ko imvano yo kwandika icyo gitabo ari ukuba ubwo yakoreraga i Kigali, yarigeze kuganiriza abana batoya, akababaza ibyo bazaba byo, bamwe bakamubwira ko bazaba abasirikare, abandi abapolisi, abandi abaganga. Ariko ngo yaje kubabaza niba nta wifuza kuzaba umukozi wa RRA, umwe muri bo amuhakanira avuga ko abakorera icyo kigo ari abagome.

Ati “Impamvu yo kubonamo abakozi ba RRA ubugome ni ukubera umuturanyi wari wafatanywe ibicuruzwa bidafite amafagitire, hanyuma byose bakabimwambura. Natekereje kwandika iki gitabo kugira ngo n’umwana wize umwaka wa mbere w’amashuri abanza neza, azabashe kugisoma”.

Muri icyo gitabo giherekejwe n’amashusho, avugamo akamaro k’umusoro, akerekana ko gusora atari igihano ariko ko bigenwa n’amategeko, kandi ko bifasha kwiyubakira igihugu. Abo banditsi bombi bavuga ko bari kwandika n’ibindi bitabo bizasohoka vuba.

Nyuma yo kubona ibyo bitabo, umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza, Clémance Gasengayire, yavuze ko ari imfashanyigisho, kandi ko ibya Ntawigenera bazabyifashisha mu gukemura amakimbirane mu ngo ndetse no kurinda abangavu gutwita imburagihe.

Yagize ati “Igitabo ‘Twubake umuryango uhamye’ cyakwifashishwa mu migoroba y’ababyeyi, cyakwifashishwa n’abunga ingo, kandi n’abateganya kurushinga cyabafasha. Igitabo ‘Cyusa na Munyana’ cyo ni imfashanyigisho ku ushaka kuganiriza urubyiruko ku buzima bw’imyororokere”.
Anatekereza ko igitabo ‘Cyusa na Munyana’ urebye cyagenewe abana bo guhera mu mwaka wa kane w’amashuri kuzamura, bityo akifuza ko umwanditsi wacyo yazakora n’icy’abana bo munsi yaho.

Frédéric Mugenzi
Frédéric Mugenzi

Annonciata Kankesha, umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, we avuga ko bagiye gukorana n’imiryango itari iya Leta, bakareba ukuntu ibi bitabo byagezwa mu mashuri, ndetse no ku bunga imryango ifitanye amakimbirane.

Ababyeyi na bo, hari abumvise iby’ibi bitabo batangira gutekereza kubigura. Nk’uko Julienne Murekeyisoni utuye i Save abivuga.

Ati “Kubona aho uhera uganiriza abana ku buzima bw’imyororokere ntibyoroshye. Agatabo ‘Cyusa na Munyana’ nzakagura ngashyire ahagaragara kugira ngo abana banjye bagasome, hanyuma nzahere ku byo basomye mbasobanurire n’ibindi. Kazambera ivumburamatsiko”.

Uwo mubyeyi aranatekereza kuzagura n’igitabo “Twubake umuryango twifuza” hanyuma azajye acyifashisha, haba kugira ngo mu rugo rwe bigende neza, kuko ngo “Nta zibana zidakomanya amahembe”, ndetse no ku baturanyi bamugana bagira ngo abafashe.

Abari bitabiriye kumva ibikubiye mu bitabo
Abari bitabiriye kumva ibikubiye mu bitabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka