Huye: Babangamiwe n’inyamaswa zibarira amatungo

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye, baratangaza ko babangamiwe n’inyamaswa zitaramenyekana zibarira amatungo, amwe zikayica burundu andi zikayakomeretsa.

Inyamaswa zikekwa ko ari imbwa z'agasozi zihangayikishije abaturage kuko zibarira amatungo
Inyamaswa zikekwa ko ari imbwa z’agasozi zihangayikishije abaturage kuko zibarira amatungo

Bavuga ko icyo kibazo cyatangiye mu mpera z’umwaka ushize wa 2020, izo nyamaswa zikaba zimaze kwica amatungo 41 arimo ihene, ingurube n’intama.

Amwe muri ayo matungo izo nyamaswa ziyasanga mu ngo, andi zikayasanga ku gasozi aho aziritse arisha.

Abatuye muri ako gace bavuga ko izo nyamaswa zituruka mu ishyamba ry’Ibisi bya Huye rikikije ako gace, bamwe bakavuga ko ari imbwa z’agasozi, naho abandi bakavuga ko batazi ubwoko bwazo.

Itungo ryishwe n’izo nyamaswa zirarirya zikarimara, cyangwa se zikaryaho igice ikindi zikagita aho.

Nshimiyimana Alexis, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize izo nyamaswa zamuririye ihene ebyiri, imwe yahakaga zirayica naho indi zirayikomeretsa.

Avuga ko ari ikibazo kimaze igihe kivugwa, kuko no mu baturanyi be izo nyamaswa zahishe amatungo.

Agira ati “Cyandiriye ihene ebyiri mu ijoro ryo ku wa Gatanu, imwe barayihambye, indi barimo kuyivura gusa nta cyizere ko izakira. Iyahakaga cyarayishe, indi nayo yari nkuru, cyarayifashe irataka, itatse tugenda twiruka turagitesha. Uko nakibonye cyari kimeze nk’urubwa runini”.

Arongera ati “Ku muturanyi wanjye witwa Bwenge Jean Bosco cyamuririye ingurube, kwa Muganga Yozefu cyahariye ingurube ebyiri n’ahandi. Ni abaturage benshi cyaririye amatungo”.

Abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’izo nyamaswa, kuko bavuga ko uretse no kwica amatungo yabo, bafite ubwoba ko na bo ubwabo zishobora kubasagarira.
Umwe ati “Ubu nta muntu ukijya hanze ku mugoroba. Ubwo se urumva nikibura amatungo atari twe kizadukira? Abana bo ntawe wabona hanze ku mugoroba, bose baba bageze mu nzu, n’abakuru kandi uramutuma ahantu akagusaba ko umuherekeza”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu, Vianney Nkubana, avuga ko bagenzuye bagasanga izo nyamaswa ari imbwa z’agasozi, kandi ko batangiye gufata ingamba zatuma zidakomeza kurya amatungo y’abaturage.

Ati “Icyo twakoze ni ukubakangurira kurinda cyane, kuko urebye ziyasanga mu biraro cyangwa se zikayasanga hanze batinze nko kuyacyura. Icyo rero tubasaba ni ukujya bagerageza gucyura amatungo hakiri kare, hanyuma ikindi ni ukubaka ibiraro bikomeye, kuko burya ikiraro gikomeye ntabwo inyamaswa yasangamo itungo ngo iritware”.

Ku bijyanye n’abaturage bamaze gupfusha amatungo ariwe n’izo nyamaswa, uwo muyobozi avuga ko bari gukorana n’akarere kugira ngo abo baturage bazashumbushwe andi, binyuze muri gahunda zisanzweho zo kugoboka abaturage bahuye n’ibibazo.

Mu matungo 41 agizwe n’ihene, intama n’ingurube yariwe n’izo nyamaswa, 31 yose yarapfuye, naho andi 10 aracyakurikiranwa n’abaganga b’amatungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka