Barangije kaminuza bahitamo gushinga ‘atelier’ idoda imyenda

Abavandimwe babiri, Janvière Niyonshuti na murumuna we Evelyn Mukeshimana, barangije amasomo muri kaminuza bibuka impano yo guhanga imideri bafite kuva bakiri batoya, maze bashinga ateliye ikora imyenda, ku buryo batigeze baba abashomeri.

Abavandimwe barangije kaminuza bihitiramo ubudozi
Abavandimwe barangije kaminuza bihitiramo ubudozi

Ateliye bashinze bayise ‘Hapiness Fashion’, ikaba ikorera mu iduka ryo mu isoko ry’Abisunganye ba Huye.

Ugeze aho bakorera kuri ubu ahasanga imashini eshatu zo kudoda, inkweto z’amasandari akoze mu ruhu n’amaherena bikoreye ndetse n’imyenda y’amamoderi atandukanye bagiye badoda, uyishaka akagura.

Evelyn Mukeshimana, ari na we mutoya muri aba bakobwa, ubu akaba afite imyaka 24, avuga ko ibyo bakora atari ibingibi byonyine.

Agira ati “Dukora imideri y’ubwoko butandukanye. Tudoda imyenda y’abagabo n’iy’abagore kuva ku bakuru kugera ku batoya, tugakora imitako yo mu nzu n’iyo abantu bifashisha mu kurimba ari yo amaherena, inigi, ibikomo, n’inkweto za sandale zikoze mu ruhu”.

Anavuga ko intego bafite ari ukuzagira ateliye nini ishobora kwambika abantu bose, abakene n’abakire.

Ati “Umuntu aje kugura nk’ishati y’ibihumbi 15 ariko avuga ko afite ibihumbi 10, tumwereka igitambaro twamudoderamo kijyanye n’amafaranga afite, ariko na we tukamuha serivise”.

Badoda imyenda uyishimye akagura cyangwa akadodesha iyo ashaka
Badoda imyenda uyishimye akagura cyangwa akadodesha iyo ashaka

Janvière Niyonshuti, umukuru muri aba bakobwa, akaba afite imyaka 25, yize ibijyanye n’icungamutungo, naho murumuna we yiga ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Ntaho bihuriye no kudoda, ariko na none Niyonshuti avuga ko bizabagirira akamaro mu mikorere yabo yo mu gihe kizaza, kuko batekereza kuzagira ateliye nini cyane, izajya yambika abantu bo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Ati “Urumva mu kudoda tuzakenera kugura ibitambaro byo kudodamo, tuzakenera kumenya ibikoresho bikenewe ndetse no kugena ibiciro. Tuzakenera no kugena igihe umukiliya azabonera ibyo yifuza, urwunguko n’ibindi. Aha icungamutungo nize rizagira akamaro”.

Naho ikoranabuhanga murumuna we yize ngo rizabafasha mu kumenyekanisha ibyo bakora, dore ko ngo yanabitangiye mbere y’uko bafungura ateliye, kuko yifashishaga imbuga nkoranyambaga mu kwamamaza kandi bakabona abakiriya.

Imvano y’iki gitekerezo cyo gushinga ateliye ngo ni impano yo mu bwana bwabo nk’uko Niyonshuti abisobanura.

Ati “Twahereye kera dukunda kudoda. Tugakora ibipupe mu myenda yashaje, tugafata urushinge n’urudodo tukabidodera utwenda. Nyine ukabona biturimo, birakura, nuko turavuga ngo reka dushake uburyo bwiza twabikoramo”.

Muri Gashyantare 2019, bari bacyiga ariko ni bwo batangiye kwamamaza imideri bifashishije imbuga nkoranyambaga, hanyuma babona za komande bagakorana n’abadozi.

Janvière Niyonshuti
Janvière Niyonshuti

Barangije kaminuza muri Mutarama 2020, ni uko muri Nzeri 2020 bafungura ateliye ubu bakoreramo, nyuma yo kwiga ibyo kudoda mu gihe cy’amezi atandatu.

Kuri ubu, n’ubwo batabona abakiriya cyane nk’uko bari babyiteze kubera indwara ya Coronavirus, uyu murimo ngo ubaha amafaranga kuko babasha kwishyura inzu bakoreramo, bakishyura abakozi kandi bagasagura amafaranga yo kubika.

Bagira inama n’abandi bakobwa gutinyuka, bagashakishiriza mu mpano bafite, hanyuma bagahanga imirimo izababeshaho, batitaye ku ko hari ababaseka, kuko umurimo ari utunze nyirawo.

Niyonshuti ati “Hari nk’igihe uba ufite igitekerezo, ugatekereza uti abantu bazavuga ngo iki? Umuntu wize akaba agiye gukora uyu murimo! Icya mbere ni ukwirengagiza ubwoba bwo kwibaza icyo abantu bazakuvugaho”.

Mukeshimana amwunganira avuga ko abagore n’abakobwa badakwiye kwisuzugura bibwira ko nta mbaraga bafite, nyamara ko atari byo, kuko byagaragaye ko bashobora gukora imirimo myinshi icyarimwe kandi bakayishobora.

Ati “Umumama ari mu rugo ashobora gukora imirimo itatu icyarimwe, kandi akayikora neza. Ushobora gusanga atetse anahetse umwana ndetse akanigisha mukuru we. Izo mbaraga akoresha mu rugo ashobora no kuzishyira ku isoko, zikabyara ikindi kintu gihambaye”.

Evelyn Mukeshimana
Evelyn Mukeshimana

Gusaba abakobwa gutinyuka bagahanga umurimo ujyanye n’ibyo bakunda, babihera ku kuba hari abagiye babaseka, bavuga ngo ni gute umuntu arangiza kaminuza hanyuma akajya kudoda!

Icyakora na none ngo hari na bagenzi babo bashimye igitekerezo bagize, ku buryo usanga babagisha inama ku buryo babyitwaramo ngo na bo babashe gushinga ateliye zikora imyenda.

Bakora n'amaherena
Bakora n’amaherena
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Nishimiye aba bakobwa nibakomereze aho rwose kuko umuntu araguseka kubw’unushinga utangiye nyuma akazabona ko yibeshyaga igihe atangiye kubina inyungu zinjira.

Nanjye ndimo kwiga ibaruramari ark nabyo narabyize kd biramfasha nubwo ntabikora kenshi.

Murakoze mukomeze mutugerereyo natwe twigireho.

Kabaka J.Pierre yanditse ku itariki ya: 12-03-2021  →  Musubize

Kigali today mwakoze cyane, nabatanze ibitekerezo turahashimiye,
Kubifuza service za happiness fashion mwaduhamagara kuri
0788320729/ 0788336326
email: [email protected] ndetse mwanadusura no kuzindi nkoranyambaga zacu "
Happiness fashion" cg mukadusanga aho dukorera mwisoko ry’abisunganye ba huye umuryango wa 26 muri floor ya mbere tunakora delivery aho uherereye hose.
murakoze.

Evelyne yanditse ku itariki ya: 11-03-2021  →  Musubize

Aba bana bubashye Imana bituma iberekako ibitekerezo by’umuntu biruta ibitekerano,Imana mukorera ikomeze ibajye imbere.

Pascal yanditse ku itariki ya: 10-03-2021  →  Musubize

Bravo to Carlene & Evelyne

Lycaon yanditse ku itariki ya: 10-03-2021  →  Musubize

Evelyne ndamuzi, twariganye Kandi yamye afise ishaka ryo kwikorera ivyiwe especially fashion. She’s good in it. And I encourage her and her sister. Mufite impano idasanzwe: mwafashe umwanzuro munawushira mubikorwa, ibintu bidashobokera benshi.courage encore

Lionel yanditse ku itariki ya: 10-03-2021  →  Musubize

Njyewe nkimara gusoma iyi nkuru ya abana babakobwa iranshimishije kandi inyongereye imbaraga, ibitekerezo n’ ibindi ,,nibyiza cyane rwose kandi courage !!

Anne Marie yanditse ku itariki ya: 10-03-2021  →  Musubize

Abo bakobwa bakora ibintu byiza, icyongeyeho mbashima, ni ikintu gikomeye kd cyiza cyo kutita ku byabaca intege bagakomeza intumbero yabo. Mbigiyeho cyane

Umuringa Espérance yanditse ku itariki ya: 10-03-2021  →  Musubize

Abo bakobwa bagize neza gutekereza kwikorera aho kugirango bashakishe akazi.ark mwadushakira contact zabo tukabagurira ibicuruzwa byabo.

John yanditse ku itariki ya: 10-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka