Huye: Binubira konerwa n’inkende zabaye nyinshi mu Mujyi

Abatuye mu Mujyi wa Huye, cyane cyane abaturiye Kaminuza y’u Rwanda, binubira konerwa n’inkende kuko ngo zahabaye nyinshi, zikabonera imyaka iri mu mirima n’imbuto.

I Huye babangamiwe n'inkende zibonera
I Huye babangamiwe n’inkende zibonera

Nk’abahinga mu gishanga cya Mukoni mu Murenge wa Tumba, bavuga ko zibonera imyaka yose, byaba ibigori, ibishyimbo, ibijumba, inyanya n’ibindi.

Vérène Nibakure, ni umwe mu bahafite umurima, avuga ko kugira ngo babashe kweza imyaka bahinze muri icyo gishanga, bisaba ko bayirinda.

Agira ati "Ibigori iyo ukibitera ntubirinde, zijya mu ntabire zikabikuramo zikabirya. Ibitangiye kuzamuka biva mu butaka, zirabirandura zikarya kuko biba bicyoroshye. Ibyamaze guheka na byo zirabigonyoza zikabirya".

Yungamo ati "Nari nahinze inyanya, zitangiye guhisha zirazirya zirazimara. Ubu natahiye aho!"

Inkende kandi ngo aho zisanze imbuto ntizizisiga, harimo amapera, amapapayi, imyembe n’ibindi. N’aho zigeze zigasanga ibiryo bihiye ntibaziteshe, zirabirya.

Abacururiza ku Mukoni nabo ngo barangara gato zikabangiriza, baba abacuruza ibisuguti, amabombo, imigati, n’ibindi.

Uwitwa Emmanuel Ukobizaba bakunze kwita Kibonge ati "Iyo hari nk’umukiriya nshyiriye mituyu zihari, ngarutse nsanga zatwaye amabiswi n’amabombo. Na za shikerete zirazirya nk’uko abantu na bo bazirya."

Inkende kandi ngo zisuzugura ab’igitsinagore, ku buryo abacuruza imineke bayitwaye idapfundikiye ziyibatesha zikayirya.

Ibigori bigomba kurindwa kuva bigiterwa kuko na bwo zibirya
Ibigori bigomba kurindwa kuva bigiterwa kuko na bwo zibirya

Mu murima na ho harindwa n’abagabo ndetse n’abasore, kuko abagore bo batazirukana ngo zigende.

Alice Masengesho uhinga mu gishanga cya Mukoni ati "Nari nahinze ibigori, ariko umurima zarawurangije, zancyuje umunyu. Nagerageje kuzirukana zirananira ngeze aho ndazihorera. Nibwiraga ko nzarya ibigori ngashesha n’igikoma, none narihanaguye. Uzirukana uri umugore zikaguhema!"

Abatuye mu duce inkende zikunze kugeramo, aho ni ahitwa i Tumba, ku Itaba no ku Karubanda, bose bifuza ko hagira igikorwa kugira ngo zigabanuke, batekereza ko zibonera kuko zororotse zikaba zarabaye nyinshi.

Ibyo kandi babivuga babihereye ku kuba mbere zikiri nkeya zarabaga mu ishyamba rikikije Kaminuza rizwi ku izina rya Arboretum, ku buryo no kuzibona byari nka tombola.

Aho zabereye nyinshi, byabaye ngombwa ko zijya gushakishiriza ibyo kurya mu nkengero z’iryo shyamba.

Abahinga munsi y'ishyamba rya Arboretum ntibakweza batarinze imyaka yabo
Abahinga munsi y’ishyamba rya Arboretum ntibakweza batarinze imyaka yabo

Telesphore Ngoga ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga Pariki z’igihugu mu Rwego rushinzwe iterambere (RDB), avuga ko ikibazo cy’inkende zonera abaturage kivugwa no mu turere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi na Rulindo, kandi ko bafatanyije n’uturere bari kwiga uko cyakemuka.

Ati "Turi kurebera hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere uburyo zacungwa zitangije cyane. Turi no kureba niba nazo zitashyirwa ku rutonde rw’inyamaswa ikigega gitanga indishyi cyishyurira ibyo zangije."

Anavuga ko hazagira igikorwa kuri iki kibazo muri uyu mwaka wa 2021, kuko hari ibyadindijwe n’ibihe by’indwara ya Coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

zirabangamye cyane nubu ndikuzibona ahahoze BCR ni nyinshi cyane. Hanyuma Joyeuse utubazire aho igishushanyo mbonera cy’umujyi wahuye aho cyaheze dore imyaka igiye kuba itatu baranze ko abantu bubaka cyane cyane mumurenge wa Mukura ahitwa Kunkubi kubona icyangombwa cyo kuhubaka cyibona umugabo kigasiba undi burigihe bahora bavuga ngo cyasohotse tugategereza tugaheba.Ubikurikirane umenye aho bigeze. murakoze

John karake yanditse ku itariki ya: 2-02-2021  →  Musubize

Izo nkende ndabona zikwiye kubakirwa zoo(inzu zororerwamo inyamaswa) hanyuma zikatwinjiriza n’amafaranga kuko zigomba kubungabungwa kandi aho ziri hakazitirwa ninsinga z’amashanyarazi.

Turatsinze yanditse ku itariki ya: 2-02-2021  →  Musubize

Inkende muri Huye zimaze kuba nyinshi cyane kuko ubu iyo ubaze imiryago yazo irarenga 102 kandi buri murango ugizwe n’inkende hagati 5 na 20. Usibye rero kuba zangiza ibintu, zimaze kugira imico y’igana iya muntu cyane kuburyo zizi no gufungura ahantu hadakinze neza, gufungura robinet zikanywa amazi.... kubera ibyo byose rero zishobora kuzatera indwara zo zari zisanganiwe ugasanga ziyanduje abantu. REMA igerageze irebe icyo yabikoraho. Murakoze

Noheli yanditse ku itariki ya: 2-02-2021  →  Musubize

Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima gikwiye gutabara aba baturage .Izi nyamaswa usanga no muri gare ya Huye zateje ikibazo

Dominique yanditse ku itariki ya: 2-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka