Huye: Nyuma ya Guma mu Karere abagenzi baracyari bakeya muri Gare

Appolinaire Bizimana ukurikirana imikorere y’imodoka za kompanyi ya Horizon Express muri gare ya Huye, avuga ko abagenzi bakiri bakeya kuko ari ku munsi wa mbere, ariko ko biteguye ko ibintu biza gusubira mu buryo.

Abagenzi baracyari bake cyane muri gare ya Huye
Abagenzi baracyari bake cyane muri gare ya Huye

Abafite imodoka zitwara abagenzi muri gare ya Huye barishimira kuba bongeye gukomorerwa, n’ubwo abagenzi bakiri bakeya.

Ati "Hari abantu bahoze baduhamagara batubaza niba imodoka zirimo kugenda, kuko batari babimenye".

Icyakora ngo barimo guhura n’imbogamizi y’uko hari abagenzi bari gushaka kugana i Nyanza, kandi Nyanza yo ikiri muri Guma mu karere. Umushoferi ngo agera i Nyanza akumva umugenzi aramubwiye ngo namusige, nyamara we yari yatwaye abagana i Muhanga no mu Ruhango.

Ati "Byatumye ubu mbere y’uko imodoka ihaguruka turi kubanza kwibutsa abagenzi ko guhagarara i Nyanza bitemewe, tukababwira ko haramutse hari uri mu modoka agiyeyo yayivamo hakiri kare".

Ingamba zo kurwanya Coronavirus kandi ngo barazikomeje, bavuga ko batifuza kongera guhagarara kw’ingendo, ahubwo barifuza ko no muri Gisagara na Nyanza ubu hatari kugendwa na ho yahashira, inzira zikongera kuba nyabagendwa.

Abakorera ubucuruzi muri gare ya Huye na bo baravuga ko abakiriya bakiri bakeya, ariko ko bizeye ko ibintu biza kongera kugenda neza.

Uwitwa Martin uhacururiza ubuconsho ati "Tumaze kubimenyera ko nyuma yo gufungura gare abantu bongera kuyizamo mu buryo buhagije nyuma y’icyumweru".

Abagenzi na bo n’ubwo bakiri bakeya, abari kugenda baravuga ko kuba gare yafunguwe byabaruhuye kuko babashije kongera kubona uburyo bwo kujya aho bakeneye.

Anne Marie Nikuze, yonsa agahinja nyuma yo kururuka mu modoka Nyaruguru-Huye ati "Kujya i Nyaruguru byari byantwaye amafaranga ibihumbi 15. Nagombaga kujyayo byanze bikunze. Ariko kugaruka byantwaye ibihumbi bine byonyine. Gufungura gare byatumye ingendo zitongera guhenda".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka