Babyaza umusaruro imyanda imenwa mu kimpoteri

Mu Karere ka Huye hari urubyiruko rwiyemeje guhanga umurimo wo gukora ifumbire mu myanda imenwa mu kimpoteri cyubatswe n’akarere ka Huye.

Green Care ltd Bakora ifumbire y'imborera mu myanda yo mu kimpoteri cya Huye
Green Care ltd Bakora ifumbire y’imborera mu myanda yo mu kimpoteri cya Huye

Uwo murimo bawukora nka kampani yo kurengera ibidukikije yitwa Green Care Rwanda Ltd, hanyuma ifumbire bakuye muri iyo myanda bakayitangira amafaranga 50 ku kilo ku muntu uje kuyifatira aho bakorera, nk’uko bivugwa na Yves Niyonkuru, ukorera iyi kampani.

Ubundi ngo bo bafata imyanda iri mu kimpoteri bakayijonjora, imyanda ibora bakayishyira ukwayo, n’itabora ukwayo. Ibora bayirunda ahantu, yamara kubora bakayiyungurura hanyuma bakayishyira mu mifuka y’ibilo 5, 25 na 50.

Niyonkuru agira ati “Iyo bimaze kubora neza tubicisha mu kayunguruzo, hakavamo ifumbire nziza imeze nk’amajyane. Tuyigurisha n’abahinzi, ikilo kuri 50.”

Uko ifumbire yayunguruwe iba imeze, igahita ishyirwa mu mifuka
Uko ifumbire yayunguruwe iba imeze, igahita ishyirwa mu mifuka

Bitewe n’ubukeya bw’imyanda mu kimpoteri cya Huye, ngo ifumbire bakora iracyari nkeya, ku buryo igurwa n’abantu bake bamaze kuyimenya. Urugero nko kuva muri Mutarama kugera mu Ukwakira 2020, bari bamaze kugurisha toni 400 gusa.

Niyonkuru ati “Ntabwo twamamaza ifumbire yacu, nta n’ubwo turifuza ko yamenywa n’abantu benshi, kuko ubwayo itabahaza. Iracyari nkeya.”

Mu myanda itabora iba iri mu kimpoteri cya Huye, harimo iyo bagurisha. Iyo ni amashashi hamwe n’ibindi bikoresho bikoze muri pulasitiki, nk’amajerekani n’amabase yashaje kimwe n’amacupa, bagurirwa n’uruganda rw’Amazi ya Huye.

Ifumbire itarayungururwa
Ifumbire itarayungururwa

Mu bindi bagurisha harimo n’amakarito atwarwa n’abayajyana muri Uganda no muri Kenya. Icyakora imyanda irimo amacupa, imyenda n’imisatsi iva mu nzu z’ubwogoshero yo ntibarabona icyo bayimaza.

Icyakora ngo batangiye gutekereza kuzajya bakora amapave mu macupa akoreshwa rimwe (azamo amazi n’imitobe), ariko ngo ntibaramenya uko bikorwa, uretse ko bashatse umuntu uzaza kubibigisha.

Niyonkuru “Icyakora na none ubushobozi buzatugonga, kugira ngo tuzabashe kubona imashini ishobora kubidufashamo.”

Green Care Ltd bavuga ko baramutse bahawe ikimpoteri kirimo imyanda myinshi, urugero nk’icy’i Kigali, byabafasha kugera ku ntego yo gukora ifumbire ihagije.

Ibikarito bigurwa n'ababijyana muri Uganda na Kenya
Ibikarito bigurwa n’ababijyana muri Uganda na Kenya

Iki cyifuzo bigeze no kukigaragariza umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, ubwo yagendereraga Akarere ka Huye mu mpera z’umwaka ushize wa 2020.

Icyo gihe yabemereye ko bazabiganiraho, kuko ibyo bakora ari byiza kandi bifite umumaro munini.

Yagize ati “Ifumbire y’imborera irakenewe. Icyo umuntu yabafasha ni ukubanza kumva aho bizinesi yabo bayiganisha, hanyuma natwe tukabafasha kuyikuza no kuyibyaza umusaruro ku buryo bugaragara. Tuzabashakira umwanya tuganire.”

Kugeza ubu Green Care Rwanda Ltd bakoresha abakozi 20 harimo 18 baturuka mu nkengero z’ikimpoteri, n’abatekinisiye babiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka