Huye: Imiryango 100 yiganjemo impunzi z’Abarundi yahawe ibiribwa n’ibikoresho byo kwirinda Coronavirus

Imiryango 100 yiganjemo impunzi ziba mu mujyi wa Huye yakennye cyane kubera Coronavirus, ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020 yahawe ibyo kurya hamwe n’ibikoresho byo kwirinda Coronavirus.

Abiganjemo impunzi z'Abarundi bahawe ibyo kurya n'ibikoresho by'isuku
Abiganjemo impunzi z’Abarundi bahawe ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku

Ihuriro ry’abafasha mu by’amategeko (LAF), ku nkunga ya Ambasade y’Abadage, ni ryo ryatanze ibyahawe iyi miryango 100, harimo 60 y’impunzi ziba mu mujyi wa Huye, hamwe n’abaturanyi babo 40 na bo bakennye bitewe na guma mu rugo.

Buri muryango wahawe ibiro 25 by’umuceri, ibiro 10 bya kawunga, ibiro bitanu by’ifu y’igikoma, n’ibiro bitanu by’isukari. Yahawe kandi udupfukamunwa, icupa ry’isabune yo gukaraba intoki n’umuti wo gusukuza intoki.

Umubyeyi witwa Lucie Gacoreke utuye mu Murenge wa Tumba, akaba impunzi yaturutse i Burundi, nyuma yo kwakira ibi byose yagize ati “Turashimye. Nta kuntu tutashima ngo dukenguruke, kubera ko muduhaye umunsi mukuru wa Noheli. Ntabyo twari twiteze, ariko Imana irabiduhaye muradufashije”.

Uyu mubyeyi anavuga ko yabanaga n’umwana ufite akazi none yarigendeye, byatumye ubuzima busigaye bumugoye. Anifuza uwamuha ubufasha bwo kwivuza diyabete kuko kuyivuza bimutwara amafaranga menshi, abona bimugoye.

Abafashijwe ni abakennye biturutse ku ngaruka za Covid-19
Abafashijwe ni abakennye biturutse ku ngaruka za Covid-19

Eugénie Mukarutesi w’i Simbi, ngo yari asanzwe akora ibiraka hirya no hino, harimo n’ibyo kubaka, akabasha kubaho hamwe n’abana be bane.

Mu gihe cya guma mu rugo ntiyabashije kongera kubona ibiraka, byaje kumuviramo kugira intege nkeya cyane kuko abana n’ubwandu bwa sida. Nubwo yongeye kujya abona ibiraka, ngo ntagifite imbaraga zo gukora nka mbere.

Yagize ati “Barabimpaye, abana bagiye kurya, ubundi nkomeze nshyiremo imbaraga nirinde icyorezo, kuko njyewe kingezeho cyamputa vuba”.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha, yashimye ababahereye abaturage ubufasha, anavuga ko hari n’abandi baturage ibihumbi bibiri bakeneshejwe cyane na Coronavirus bari guhabwa ibyo kurya na Croix Rouge.

Aba bose abasaba guhera ku byo bahawe bakarushaho gukora cyane ngo babashe kwitunga, kuko ak’imuhana kaza imvura ihise.

Ihuriro ry’Abafasha mu by’Amategeko ryagennye gutanga muri rusange udupfukamunwa 16,844, udukarito 90 tw’uturindantoki, amacupa 600 y’umuti usukura intoki, amacupa 156 y’amasabune y’amazi yifashishwa mu gukaraba intoki, udupfukamunwa 900 twifashishwa n’abaganga, na terimometere 12.

Uretse ibiryo byahawe impunzi z’Abarundi batuye mu mujyi i Huye, ibindi bizatangwa no mu nkambi ya Kigeme muri Nyamagabe, mu nkambi ya Mugombwa muri Gisagara, no mu nkambi ya Mahama muri Kirehe.

Muri rusange mu mujyi i Huye hatuye impunzi z’abarundi zisaga 800. Abavugwa ko batuye mu mujyi i Huye ni abatuye mu mijyi yo mu majyepfo y’u Rwanda, uhereye ku Kamonyi kugera i Rusizi. Abafashijwe ni abari bababaye kurusha abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka