Huye: Barasaba ibibanza mu cyanya cyahariwe inganda

Abafite inganda basabwe kwimurira ibikorwa byabo mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Huye, barasaba ibibanza muri icyo cyanya kugira ngo batangire kuhakorera.

Ifoto ya Satellite igaragaza ahagenewe inganda muri Huye
Ifoto ya Satellite igaragaza ahagenewe inganda muri Huye

Abavuga ibi babihera ku kuba hashize igihe basabye guhabwa ibibanza mu cyanya cyahariwe inganda cyashyizwe ahitwa i Sovu mu Karere ka Huye, bakaba bataremererwa, nyamara baranahawe igihe ntarengwa cyo kuba batagikorera aho bari ubu ngubu.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa agira ati “Nk’ubu bari baduhaye amezi atandatu yo kuba twamaze kwimurira ibikorwa byacu mu cyanya cy’inganda. Ntabwo twemerewe gukorera aho turi, kandi n’ahandi ntiturahabona. Byaduhejeje mu gihirahiro.”

Yungamo ati “N’ubu batwemereye, mu mezi atatu asigaye twaba twubatse inyubako yo kwifashisha yadufasha kuba twimutse, ibindi tukazabikora nyuma.”

Ibi abivuga atirengagije ko kugeza ubu kiriya cyanya kitarashyirwamo imihanda itandukanya ibibanza, cyane ko inyigo yagaragaje ko iyi mihanda yatwara miliyari 11 Akarere ka Huye kadafite ubu ngubu.

Ati “Ufite amashyanyarazi n’amazi, umuhanda wawishakira mu gihe utegereje ko Leta ibona ubushobozi bushyiramo umwiza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, Védaste Nshimiyimana, avuga ko urebye ubu ntakibura kugira ngo abantu bemererwe gutangira gukorera mu cyanya cyahariwe inganda, kuko iby’ingenzi byagombaga gukorwa kugira ngo inganda zibe zatangira kuhakorera byakozwe.

Agira ati “Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yishyuye ubutaka inakora inyigo ku hantu inganda zakorera bitewe n’ibyo zikora (zoning), Akarere kahageza amashyanyarazi n’amazi ndetse kanashyiramo imihanda hifashishijwe VUP.”

Akomeza agira ati “Ubu igikenewe ni uko MINICOM yashyiraho uburyo bwo gutanga ubutaka abantu bakubaka bagakora imishinga. Kandi ntibahashakira ubuntu, kuko uhafashe agomba kuhishyura.”

Igitekerezo cyo gushyiraho icyanya cy’inganda i Sovu mu Karere ka Huye cyatangiye mu mwaka wa 2007, maze mu mwaka wa 2013-2014 himurwa abari batuye kuri hegitari 50.

Mu myaka itandatu ishize, ibikorwa byamaze kuhagezwa ubu ni iby’uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo n’iby’uruganda ruzajya rukora divayi rukiri kubakwa. Hubatswe n’ikimpoteri cy’Akarere ka Huye. Icyakora hari hasanzwe uruganda rutunganya ibishyimbo n’urutunganya impu, uretse ko zo zitagikora.

Hari n’inganda ebyiri zitunganya umuceri ziguriye aho zikorera hafi y’iki cyanya, kuko ba nyirazo babonaga batagihabwamo ibibanza mu cyanya, nyamara nta gihe badasabwa kujya kugikoreramo.

Ahasigaye hadakorerwa, kuri ubu hatizwa abahinzi bagahingamo ibihingwa byatoranyijwe.

Kuba hadakoreshwa icyo hagenewe ngo bihombya igihugu kuko abaturage bajya kuhimurwa bishyuwe miliyoni zisaga 119 zagombye kuba ubu zinjizwa mu buryo bw’imisoro n’abahakorera. Bihombya n’abahimuwe bahavuye bijejwe ko bazahabona akazi kababeshaho, amaso akaba yaraheze mu kirere.

Kugeza ubu inganda zahasabye ibibanza zitarabasha kujya kuhakorera zibarirwa mu munani nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, kandi inyinshi muri zo ni izongerera agaciro umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi nk’ikawa n’ibigori.

Icyakora harimo n’uruganda ruteganya kuzajya rukora impapuro z’isuku, n’uruzajya rukora imyenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka