Huye: Yanyoye Cungumuntu eshanu ataruhuka ziramuhitana

Mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, hari umugabo wapfuye bikekwa ko yazize urwagwa rupfundikiye bamwe bita Cungumuntu, abandi bakarwita Dundubwonko.

Uyu mugabo wo mu kigero cy’imyaka 48 y’amavuko, nk’uko bivugwa n’umwe mu baturanyi be dukesha aya makuru, yari atuye mu Mudugudu wa Rwinuma, mu Kagari ka Rango A.

Ku mugoroba wo ku itariki ya 8 Ukuboza 2020, ngo yategeye n’umusore umwe ko yamara utwo tuyoga turindwi ataruhutse, aho barimo kunywera inzoga ahitwa i Sahera.

Uwo musore na we, mbere yaho yari yateze na nyakwigendera kumara boroshete mu munota biramunanira, ku buryo n’inyama zamunize zikenda kumwica.

Twa ducupa turindwi baratumwegereje aragotomera, ageze ku ka gatanu aravuga ngo "ndaganjwe", arekera aho, ariko ahita aryama hasi.

Abo bari kumwe ntibatekereje ko haba hari ikindi kibazo yagize, kuko babonaga ari ugusinda cyane bisanzwe. Bahamagaye umugore witabaje abagabo bamutahana atakibasha gushinga amaguru ngo atambuke, maze baramuryamisha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Ukuboza, umugore yagiye kureba asanga atabasha no kuvuga, abantu bakuru bamurebye bati yapfuye, ariko abaturanyi batira ingobyi bamujyana ku kigo nderabuzima cya Rango. Bagezeyo muganga ababwira ko baruhijwe n’ubusa kuko yari yamaze gupfa, nuko baheka umurambo barawutahana.

Nyakwigendera uyu ngo yari yagabanye amafaranga mu itsinda, ariko umugore yakoze mu mufuka asangamo igiceri cy’ijana gusa.

Inzoga bikekwa ko yazize ni urwagwa rupfundikiye, rwemewe gucuruzwa, ariko abakunze kurunywa bavuga ko rwica (rusindisha) cyane. Kubera ko zo ruba rupfundikiye ntibarwita igikwangari, ahubwo Cungumuntu cyangwa Dundubwonko.

Umunyamabanga nshingwabokorwa w’umurenge wa Mukura, Fidèle Ngabo, yatangarije Kigali Today ko na we yumvise iby’uyu mugabo ngo waba yazize inzoga, ariko akavuga ko atabyemeza ko ari yo yazize.

Anavuga ko polisi yavuze ko umurambo we ejo uzajyanwa i Kigali ugapimwa, kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri y’urupfu rwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iwo mugabo yiyahuye dunda ubwonko 5?

Mbape yanditse ku itariki ya: 28-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka