Coronavirus yaba yageze muri gereza ya Huye ite?
Imibare yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ubuzima ku cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020, igaragaza ko habonetse abantu bashya banduye Coronavirus 153, ariko ko abenshi muri bo babonetse mu bapimwe muri Gereza ya Huye.

Ubundi iyo mibare igaragaza ko mu 153 bapimwe bagasangwamo Coronavirus, 39 ari ab’i Kigali, 103 bakaba abapimwe muri Gereza ya Huye, hakaba haranabonetse 4 i Musanze, 2 i Kayonza, 2 i Rubavu, n’umwe umwe i Gicumbi, i Burera n’i Nyagatare.
Ku bijyanye no kumenya uko Coronavirus yaba yarageze muri Gereza ya Huye, Umuvugizi w’urwego w’amagereza mu Rwanda, SSP Pelly Gakwaya Uwera, avuga ko bikwiye guharirwa Minisiteri y’ubuzima yabikurikirana neza, kuko bo batabimenya.
Yunzemo ati “Erega nta wamenya icyatumye iyi ndwara igera mu magereza, kuko mu gihugu hose irahari. Kandi abafungwa baturuka mu bagiye bakora ibyaha hirya no hino mu gihugu, uretse ko n’ibyo abafungwa barya bituruka hanze.”
Avuga kandi ko icyiza ari uko yamenyekanye ko ihari, abayirwaye bagashyirwa mu kato kandi bagakurikiranwa kugira ngo bakire.
Ati “Barakurikiranwa, kandi kugeza ubu nta wumeze nabi.”
SSP Gakwaya anavuga ko Coronavirus yabanje kugaragara muri gereza ya Rwamagana, iya Muhanga n’iya Mageragere, kandi ko ingamba zafashwe zatumye igabanuka ikanarangira.
Ni na yo mpamvu atekereza ko no muri gereza ya Huye Coronavirus iza kuhacika ku bw’ingamba zafashwe.
Ohereza igitekerezo
|
Kosebashinjako igituma yiyongera arukongo arukwimirimo imwenimwe yafunguwe nibirori namakwe abagororwa banduragute kadi badasurwa nibyobirori ntabyobajyamo? tunazinezako nabakozibyaha bakirwaruko babanjegupimwa?Iyindwara namayobera .
Tekereza umuvugizi babaza iby’urwego avugira ati mwabibaza MINISANTE!Ni ubwa 3 numvise agorwa no gusubiza ibireba RCS!!!!!
Muraho ! Mureke kwibaza ibya virus ! Ninkumuyaga ntushibora kumenya icyerekeze cyawo. Virus ninto cyaneeee yabura ihagera itese?