Umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko witwa Uzamukunda Patience ukomoka mu mudugudu wa Buranga, akagali ka Ruhinga, umurenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gakenke kuva tariki 19/03/2012 akekwaho gukoresha impapuro mpimbano.
Mutuyimana Solange uzwi ku izina rya Matoroshi, umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Mucaca, Umurenge wa Nemba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke kuva tariki 20/03/2012 akekwaho kwiba radiyo, ibishyimbo n’amagi.
Umusore w’Umugande witwa Byarugaba Ivan uherutse gufatirwa mu murenge wa Ruhunde, mu karere ka Burera nta byangombwa afite yashubijwe iwabo ku wa kabiri tariki 20/03/2012.
Gerenade yo mu bwoko bwa Totasi yatoraguwe mu ishyamba rya Muyange akagari ka Rwoga mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango tariki 19/03/2012. Iyi gerenade yatoraguwe n’ushinzwe umutekano “local defense” witwa Nsanzimana Emmanuel ahita ashyikiriza inzego za polisi mu karere ka Ruhango.
Umwana w’inzererezi uzwi ku izina rya Cocori utuye mu mudugudu wa Ngugu II akagari ka Mushongi umurenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe afungiye ku biro by’akagari ka Mushongi akekwaho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 3.
Umukobwa witwa Uwingeneye Solange wo mu kagali ka Cyabayaga, umurenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gatunda akekwaho kuba ari we wataye uruhinja mu musarane tariki 15/03/2012.
Umuyobozi w’akagari ka Cyenkwanzi, umurenge wa Karama mu karere ka Nyagatare yatemwe n’umusore witwa Hakiza ubwo yari amukuriye ngo amwake waragi zo mudusashi yari amucishijeho.
Abamotari bakorera mu gasantere ka Kidaho hagerereye mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera ndetse n’abamotari bakorera mu gasantere ka Butaro, mu murenge wa Butaro muri ako karere bafitanye ikibazo ku buryo iyo hagize abahura bashaka kurwana.
Nditegure Theoneste uyobora umudugudu wa Kavumu mu kagari ka Mugera, umurenge wa Gatsibo mu karere ka Gatsibo yakubiswe n’abasinzi, ku mugoroba wa tariki 19/03/2012, ubwo yajyaga gufunga utubari dukora nyuma y’amasaha yagenwe.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi witwa Ndizeye Pierre na Donah Ahorukomeye bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu Karere ka Nyamagabe kuva tariki 20/03/2012 bazira kugerageza guha umupolisi ukora mu muhanda ruswa y’amafaranga ibihumbi 15.
Iraguha Albert na Ndayambaje Thacien batuye mu mudugudu wa Kigarama mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana bafatiwe mu cyuho batera amabuye mu rugo rw’uwitwa Mukampunga Seraphine ku mugoroba wa tariki 20/03/2012 ahagana 19h30.
Umusore witwa Shyaka Hassan yiraye mu murima w’amasaka arayarandura kuko uwitwa Karimwabo Jean Damascene yayahinze mu murima we uri mu kagari ka Ngange mu Murenge wa Muko mu karere ka Byumba atabanje kubimumenyesha.
Umugore witwa Uwingabiye Domina wo mu mudugududu wa Kabare mu kagari ka Ngange mu Murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi ararira ayo kwarika nyuma yo kwiyubakira inzu akayirukanwamo n’umugabo yayicyuriyemo.
Abantu batanu bamaze gutabwa muri yombi na Police ikorera mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo bakekwaho kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku muturage wo mu murenge wa Kiziguro witwa Ntawukabura Daniel bagamije kwiba ikigo cy’imari iciriritse cyo kubitsa no kuguriza (RIM) gikorera mu murenge wa Kiziguro.
Amazu 6 yo mu mudugudu wa Karama, akagari ka Nyagisozi, umurenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango yasenyutse ibisenge kubera umuyaga wahushye ku mugoroba wa tariki 18/03/2012.
Umusore w’imyaka 20 witwa Desire Nsabiyumva yatawe muri yombi tariki 18/03/2012 mu karere ka Rulindo azira gukora kanyanga. Yafashwe nyuma y’uko urwego rushinzwe umutekano mu baturage mu murenge wa Murambi rutanze amakuru kuri polisi.
Umugore n’umugabo basangiraga urwagwa mu kabari muri karitsiye (quartier) izwi ku izina ryo mu Cyumbati, mu murenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi, tariki 17/03/2012, barasinze bararwana maze uje kubakiza arakubitwa.
Rwabukambiza Justin, umugabo w’imyaka 46 utuye mu kagali ka Busanza, Umurenge wa Kanombe , akarere ka Kicukiro, kuva tariki 16/03/2012, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata akekwaho kugurisha imodoka ya Benzinge Ben.
Umugabo w’imyaka 38 y’amavuko witwa Fulgence Simbyondora afungiye kuri Station ya Polisi ya Zaza mu Karere ka Ngoma, nyuma yo gufatanwa ibiro 12 by’urumogi mu gicuba cy’amata ashaka kujijisha abashinzwe umutekano.
Umurambo wa Ngendahimana Eric wiciwe muri Uganda, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16/03/2012, nibwo wagejejwe ku mupaka uhuza iki gihugu n’u Rwanda. Inzego za polisi hagati y’ibihugu byombi nizo zahererekanyije umurambo ku rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.
Ihene 12 z’abaturage bo mu kagari ka Rugendabari mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza zishwe n’imbwa za bamwe mu baturage batuye muri ako kagari tariki 14/03/2012.
Dusabimana Theophile ukomoka mu mudugudu wa Rwagihura,akagari ka Nyankenke,umurenge wa Nyankenke mu karere ka Gicumbi afungiye kuri station ya polisi ya Gicumbi azira kwica umwana we Umutesiwase amukubise umwase ubwo yarwanaga n’umugore we.
Umubyeyi witwa Urayeneza Marie utuye mu mudugudu wa Munini, akagari ka Rukina, umurenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, yasanze mukeba we witwa Nyiranzajyankundimana Atoinette amwiba ibitoki aramuhururiza maze nawe ahita aramwadukiriye amuhondagura amabuye amusatura umunwa.
Umugabo witwa Munyankiko utuye mu mudugudu wa Mwanza, akagari ka Nyundo, umurenge wa Mataba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke azira gukubita isuka umugore we witwa Nyirandabantuye Primitive mu mutwe akajya mu bitaro.
Abantu batatu bo mu kagari ka Kamashashi, umurenge wa Rugunga, akarere ka Kicukiro batawe muri yombi kuwa kabiri tariki 13/03/2012 mu mukwabu wa Polisi wo gufata abacuruzi b’ibiyobyabwenge.
Bayiringire Seth w’imyaka 36 y’amavuko utuye mu kagari ka Murama mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango afungiye kuri station ya polisi mu murenge wa Kabagali azira gufata ku ngufu umukobwa witwa Ayingeneye Bertirida w’imyaka 23 y’amavuko tariki 14/03/2012.
Abasore 10 bafatiwe mu isoko rya Bweramana bakekwaho kuyogoza abaturage babatwarira utwabo bafungiye kuri station ya polisi ya Kabagali guhera tariki ya 14/03/2012.
Akarere ka Rubavu ku bufatanye na Polisi y’igihugu, tariki 12/03/2012, bamennye litiro 2750 z’inzoga y’inkorano izwi ku izina “Ihumure” mu murenge wa Rubavu, akagari k’Isangano.
Nizeyimana Mohamed, wo mu murenge wa Kibungo akagali ka karenge umudugudu wa Amahoro, aherutse kwitaba Imana nyuma y’uko abantu bamutwaye amafaranga miliyoni 10 bavuga ko bazamukuriramo amadorari ibihumbi 100.
Masabo Etienne uvuka mu kagali ka Kimirama mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza yatakaje intoki ebyiri atemwe na nyina umubyara amuhoye isambu.