Ngoma: Amaze imyaka itanu ahohoterwa n’umugore we

Mu gihe byari bimenyerewe ko mu Rwanda ihohoterwa rikorerwa abagore, mu murenge wa Mutenderi mu karere ka Ngoma ho inzego zishinzwe abategarugori ziravuga ko hari abagore bahohotera abagabo babo.

Umugabo witwa Bizimana Marc wo mu murenge wa Mutenderi amaze imyaka itanu ahohoterwa n’umugore we witwa Nyiramajyambere Petronnile.

Bizimana avuga ko mu myaka 22 amaranye n’umugore we yahohotewe cyane mu gihe cy’imyaka itanu. Mu mugongo we harimo inkovu ndetse n’ibikomere bitarakira yabitewe n’umugore we Nyiramajyambere. Uyu mugabo avuga ko umugore we amusuzugura, amukubita, ataha saa yine z’ijoro ndetse akanamuca inyuma.

Yagize ati “Nijye umenya abana nkabaha amafaranga y’ishuri, yanga ko ibyo duhinga tubitekera abana ngo nimbanze mbigure amafaranga mpembwa! Mbese ubu narayobewe icyo gukora. turara turwana ankubita ntawe utabizi mu baturanyi”.

Abaturanyi b’uyu mugabo nabo bavuga ko uyu mugore ariwe uhohotera umugabo we, kandi ko n’abayobozi bamubujije bakanamufunga ariko byarananiranye.

Umuturanyi w’uyu mugabo witwa Bugingi Jean Baptiste nawe yemeza ko Bizimana ahohoterwa n’umugore we kuko ahora ajya kubakiza nijoro barwana.

Abandi bagore nabo bavuga ko uyu mugabo ahohoterwa n’umugore we ndetse bakabasabira ko babatandukanya bataricana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutenderi, Murice Japhet, atangaza ko muri uyu murenge hari ikibazo kitoroshye cy’ubwumvikane buke mu ngo. Mu rwego rwo guca iki kibazo ubu harigukorwa ubukangurambaga mu ngo mu rwego guca ihohoterwa mu ngo.

Umuhuzabikorwa uhagarariye abagore mu murenge wa Mutenderi, Mukantwari Esperance, yemeza ko muri iki gihe abagabo benshi bahohoterwa.

Uyu muyobozi w’abagore avuga ko bagiriye umufasha wa Bizimana inama kenshi ngo areke guhohotera umugabo we ariko ngo yarabananiye; yaba inzego z’abagore n’izibanze.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka