Kirehe: Afunze akekwaho gufata umwana w’imyaka 3 ku ngufu

Umwana w’inzererezi uzwi ku izina rya Cocori utuye mu mudugudu wa Ngugu II akagari ka Mushongi umurenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe afungiye ku biro by’akagari ka Mushongi akekwaho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 3.

Ubuyobozi bw’akagari buvuga ko ku mugoroba wa tariki 20/03/2012 Cocori yafashe uwo mwana ku ngufu amusanze iwabo. Se w’uyu mwana nawe afunze azira kwica nyina w’uwo mwana mu gihe cyashize.

Uwo mwana w’umukobwa yoherejwe mu bitaro bya Kirehe kugira ngo bamukorere ibizami babone n’uko bamuvuza.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka