Gatsibo: umuyobozi yakubiswe afunga utubari

Nditegure Theoneste uyobora umudugudu wa Kavumu mu kagari ka Mugera, umurenge wa Gatsibo mu karere ka Gatsibo yakubiswe n’abasinzi, ku mugoroba wa tariki 19/03/2012, ubwo yajyaga gufunga utubari dukora nyuma y’amasaha yagenwe.

Nditegure avuga ko Habimana Evode wari kunywera mu kabari yamukubise umugeri n’icupa mu mutwe mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro. Mu karere ka Gatsibo, utubari dusabwa gufunga saa mbiri.

Nditegure asaba ubuyobozi kumurenganura kuko akubitwa azira inshingano yahawe, akaba asaba ubuyobozi kumufasha kwivuza kuko imwe mu miti kwa muganga bamwandikiye atashoboye guhita ayibona. Ashima abaturage bashoboye guhita bamutabara bakamujyana kwa muganga nyuma yo gukubitwa.

Ni ubwa gatatu Nditegure akubitwa ari umuyobozi. Mu mwaka wa 2011 yakubiswe n’abaturage inshuro 1 naho kuva uyu mwaka watangira akubiswe inshuro 2.

Biteye isoni kuba umuyobozi akubitwa afunga utubare twarengeje amasaha yo gukora kandi biri mu byemezo na njyanama y’akarere; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, abivuga. Icyemezo umuyobozi yakubiswe ashyira mu bikorwa cyashyizweho na njyanama yabaye mu kwezi kwa mbere.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yagize ati “kurinda abaturage gusinda ni ukubarinda ubunebwe no kubacungira umutekano. Ubuyobozi buzamurenganura [Nditegure] bukoresheje amategeko uko abigena”.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro avuga ko Atari yaramenye ko Nditegure yakubiswe inshuro zigera kuri ebyiri kandi ko n’undi wese usahohoterwa ari kuzuza inshingano ze ubuyobozi bugomba kumurengera.

Yabisobanuye muri aya magambo: “abaturage bagomba kumva ko abayobozi atari abanzi babo igihe bababuza gusinda no kunywa ibiyobyabwenge, kuba bamwe bigabiza abayobozi bakabakubita ntibyumvikana kandi bazi akamaro k’umutekano”.

Hari ahanti mu karere ka Nyagatare naho umuturage yakubise umuyobozi. Abayobozi b’inzego zibanze barasaba ko bafashwa kurindirwa umutekano kandi abakora ibyo byaha bagahanwa by’intangarugero.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka