Ruhango: Abagore 2 bari mu maboko ya polisi bazira guteka kanyanga

Mutungirehe Epephanie na Nyiramuturirehe Louise bafatiwe mu cyuho batetse litilo 40 za kanyanga mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango tariki 23/03/2012.

Iyi kanyanga yajyaga itekerwa mu rugo rwa Mutungirihe igacuruzwa na Louise abifashijwe n’abana be bakayikwirakwiza mu baturage.

Polisi mu karere ka Ruhango ivuga ko ibi yabigezeho k’ubw’ubufatanye n’abaturage bashoboye kuyitungira agatoki ko muri urwo rugo hatekerwa kanyanga.

Akarere ka Ruhango kari mu turere twibasiwe n’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko. Polisi iravuga ko hagiye gukomeza kubaho iperereza ryimbitse kugira ngo iki kibazo gicike.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka