Nyamagabe: Batawe muri yombi bazira guha umupolisi mukuru ruswa

Umukozi ushinzwe ubuhinzi witwa Ndizeye Pierre na Donah Ahorukomeye bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu Karere ka Nyamagabe kuva tariki 20/03/2012 bazira kugerageza guha umupolisi ukora mu muhanda ruswa y’amafaranga ibihumbi 15.

Ibyo byabaye, ubwo Ndizeye yafatwaga n’umupolisi mukuru ukorera mu muhanda (traffic police officer) kuri bariyeri atwaye ipikipiki itagira nimero ya purake n’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga.

Umupolisi yamwandikiye amande ateganwa n’itegeko maze aragenda. Nyuma Ndiyizeye yaje kubona nimero za terefone z’umupolisi wamwandiye azihawe na Donah Ahorukomeye, aramuhamagara kugira ngo bahure.

Ubwo bahuraga, Ndiyizeye yamuhaye amafaranga ya ruswa ibihumbi 15 kugira ngo amande yamwandikiye aveho, nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.
Umupolisi yahise amuta muri yombi amujyana kumufungira kuri Sitasiyo ya polisi ya Gasaka.

Umuvugizi wa polisi, Supt. Theos Badege, avuga ko bitumvikana uburyo umukozi wa Leta agerageza gutanga ruswa ku mupolisi mukuru. Ati: “Ibi byabaye, bikwiye kubera n’abandi urugero batekerezaga gutanga ruswa ku bapolisi bakuru.”

Ndizeye aramutse ahamwe n’icyaha, yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu; nk’uko bigenwa n’ingingo ya 14 y’itegeko nimero 23 ryo mu mwaka wa 2003 rihana byaha bya ruswa n’ibindi byaha.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka