Muko: Yaranduye amasaka kuko bayahinze mu murima we batamubwiye

Umusore witwa Shyaka Hassan yiraye mu murima w’amasaka arayarandura kuko uwitwa Karimwabo Jean Damascene yayahinze mu murima we uri mu kagari ka Ngange mu Murenge wa Muko mu karere ka Byumba atabanje kubimumenyesha.

Uwaranduriwe avuga ko yahinze mu murima utari uwe kuko yabonye urimo gupfa ubusa dore ko nyirawo atari hafi kuko yibera mu karere ka Nyagatare kandi kumugeraho bitari byoroshye.

Yagize ati “numvaga ari nta kibazo kuko ari data wacu, ariko we yaje yariye karungu maze atangira kwirara mu masaka maze arayarandura igice cya hegitali akigira intabire”.

Shyaka Hassan yategetswe kwishyura ibyo yangije; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ngange, Nzigiye Pierre. Ubu hari itsinda ryashyizweho kugira ngo rihe agaciro ibyangijwe maze nawe abyishyure.

Shyaka yemera icyaha ndetse akanasaba imbabazi avuga ko yabitewe n’umujinya.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka