Kirehe: Yarashe mukuru we umwambi bapfa isambu

Umugabo witwa Mujyambere Eric bakunze kwita Mudidi afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyarubuye azira gukomeretsa mukuru we witwa Jackson Havugimana bakunze kwita Musheri amurashe umwambi.

Mujyambere yarashe uwo mukuru we tariki 25/03/2012 mu ma saa tatu z’ijoro akoresheje umwambi bita ingobe bapfa amakimbirane bafitanye ashingiye ku masambu. Muruku wa Mujyambere yari atuye mu mudugudu wa Nyacyonga II, akagari ka Mareba mu murenge wa Nyarubuye.

Aba bagabo bombi ngo bahoraga mu makimbirane ashingiye ku masambu kuko Havugimana warashwe umwambi agakomereka mu gikanu no ku kuboko nawe mu minsi yashize yari yateye Mujyambere mu rugo iwe afite umuheto n’imyambi ashaka kumurasa. Ngo yaramurashe ariko ku bw’amahirwe umwambi ufata mu rugi; nk’uko abaturanyi babo babivuga.

Havugimana yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Nyarubuye aho arimo kwitabwaho n’abaganga naho mukuru we, Mujyambere Eric afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyarubuye; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mareba, Vincent Nshimiye.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka