Burera: Umugande wari wafashwe nta byangombwa afite yashubijwe iwabo

Umusore w’Umugande witwa Byarugaba Ivan uherutse gufatirwa mu murenge wa Ruhunde, mu karere ka Burera nta byangombwa afite yashubijwe iwabo ku wa kabiri tariki 20/03/2012.

Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Burera zamushyikirije abayobozi bo mu karere ka Kabale muri Uganda ubwo bahuriraga ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda.

Gushyikiriza Byarugaba ubuyobozi bw’aho aturuka ari ukugendera ku mategeko; nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera.

umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu z’iterambere, Zaraduhaye Joseph, agira ati “uko amategeko abigenza iyo ari ikintu cyo mu Bugande cyabonekeye mu Rwanda, inka yibwe, intama yibwe, turayifata tukayijyana ku mupaka mu buryo buzwi tukabihererekanya. N’uwo mwana niko twabigenje”.

Byarugaba ufite imyaka 18 y’amavuko uvuga ko yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. Yafashwe ubwo habaga umukawabo wo gushaka abantu baba bacuruza ikiyobyabwenge cya kanyanga mu murenge wa Ruhunde mu cyumweru gishize. Kubera ko nta byangombwa yari afite inzego z’umutekeno zahise zimufata ziramucumbikira.

Byarugaba yafatiwe mu rugo rw’umugabo uzwiho gucuruza kanyanga bishoboka ko yaba yari yazaniye uwo mugabo kanyanga; nk’uko abashinzwe umutekeno mu karere ka Burera babisobanuye.

Byarugaba we yarabihakanye avuga ko yari yaje gusura uwo mugabo gusa. Ariko nawe yemera ko uwo mugabo yari yaje gusura acuruza kanyanga ayikuye muri Uganda.

Zaraduhaye avuga ko abana nk’abo b’Abagande baba baje mu Rwanda akenshi baba bazanye kanyanga. Mu murenge wa Kivuye bigeze kuhafatira undi mwana w’Umugande ufite imyaka 10 y’amavuko wari wikoreye kanyanga ayizanye mu Rwanda nk’uko yabitangaje.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka