Nyabugogo: Umujura yihishe mu muferege baramubura
Mu ma saa yine y’igitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 26/03/2012, umujura yibye icyuma gifite agaciro gasaga million y’amafaranga yu Rwanda i Nyabugogo ku mashyirahamwe yihisha mu muferege (rigori) utwara amazi abantu baramushakisha baramubura.
Hari abagerageje kwinjira muri iyo rigori bamushakisha ariko ntibabashije kumubona kubera ko hatabonaga kandi harimo n’izindi rigori nyinshi zishamikiye ku nini ituruka kuri gereza nkuru ya Kigali.
Nyabugogo hari imiferege (rigori) myinshi itandukanye kandi yose ifite aho ihurira bityo kubona uko bakurikira uwinjiyemo ntibyoroha.

Kigalitoday.com yahageze isanga uwibwe yagiye kwiyambaza inzego zishinzwe umutekano kugira ngo abe yasubizwa ibye.
Jovani Ntabgoba
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uwo mubire yaberetse nyarugenge