Umukobwa w’imyaka 19 afunzwe azira gukoresha impapuro mpimbano

Umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko witwa Uzamukunda Patience ukomoka mu mudugudu wa Buranga, akagali ka Ruhinga, umurenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gakenke kuva tariki 19/03/2012 akekwaho gukoresha impapuro mpimbano.

Uwo mukobwa washakaga gusubira Uganda ariko agira ikibazo cy’ibyangombwa kubera ko nyina umubyara atabishakaga. Yagiye gusaba ibyangombwa mu wundi mudugudu wa Nyarubuye baturanye, maze ahindura amazina ya nyina na se kugira ngo batamumenya.

Mukaneza Esperance, nyina wa Uzamukunda akimubona, yamenyesheje ubuyobozi bw’inzego ko adashaka ko umukobwa we asubira muri Uganda kugira ngo batazamuha ibyangombwa bizamuhesha Laisser-passer.

Uzamukunda yemera ko yakoze ikosa ryo gucura impapuro mbimbano kandi akabisabira imbabazi.

Aramutse ahamwe n’icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano azahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itanu na makumyabiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50 ukurikije ingingo ya 220 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.

Uzamukunda avuga ko yagarutse mu Rwanda aje kurenganura uwo witwa Andereya waregwaga ko yicishije nyina. Uwo Andereya niwe wamurangiye ako kazi yatangiriye i Kigali ariko abantu akorera bakaza kwimukira Uganda bakajyana.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka