Ruhango: Inzego z’umutekano zatoraguye gerenade mu ishyamba

Gerenade yo mu bwoko bwa Totasi yatoraguwe mu ishyamba rya Muyange akagari ka Rwoga mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango tariki 19/03/2012. Iyi gerenade yatoraguwe n’ushinzwe umutekano “local defense” witwa Nsanzimana Emmanuel ahita ashyikiriza inzego za polisi mu karere ka Ruhango.

Nsanzimana avuga ko akimara kuyibona yabanje kwitegereza ko idateze asanga nta kibazo ifite, ahita yigira inama yo kuyegereza inzego zibifite mu nshingano. Yagize ati “maze kubona ko idateze nanze kubisakuza kugira ngo ntakura abaturage umutima nyijyana kuri polisi bucece”.

Gusa ngo nk’uko byagaragaraga iyi gerenade yazanwe n’umuntu wari uyitunze arayiharambika.

Iyi gerenade igaragaye nyuma y’igihe gito inzego z’umutekano zishishikarije abaturage gusubiza intwaro batunze mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa polisi, Supt.Theos Badege, avuga ko ibi ari bigaragaza ko abaturage bamaze kumva ubutumwa bw’uko nta muntu ugomba gutunga imbunda atabyemerewe.

Ati “turashimira abaturage bakomeje gushyira intwaro ahagaragara, iyo umuntu ashyize intwaro ahagaragara nta kibazo yahura nacyo, gusa uwayifatanwa we agomba gukurikiranwa”.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka