Ibyaha bikorerwa mu karere ka Muhanga ahanini biterwa n’ibiyobyabwenge

Umuyobozi wa polisi y’igihugu mu karere ka Muhanga, supt Sezirahiga Roger, atangaza ko byinshi mu byaha bigaragara muri aka karere biterwa ahanini n’ibiyobyabwenge.

Umuyobozi wa Polisi muri Muhanga yabigarutseho nyuma y’igikorwa polisi imaze igihe ikora cyo kurwanya ibyaha birimo n’abajura bamaze ibyumweru bigera kuri bibiri bateza umutekano muke mu kagari ka Nyarunyinya mu murenge wa Cyeza.

Supt Sezirahiga avuga ko aba bajura bafashwe ku bufatanye n’abaturage bo muri ako kagari bibumbiye muri Community policing batanze amakuru. Aba bajura ubu bari mu maboko ya polisi.

Mbonimana Fidele ushinzwe guhuza inzego muri polisi ikorera mu karere ka Muhanga, avuga ko batangiye igikorwa cyo gushishikariza abaturage gutanga amakuru ku gihe mu rwego rwo kunoza umutekano wabo.

Mbonimana avuga ko gutanga amakuru ku nzego z’umutekano bimaze kugira imbaraga zikomeye kuko benshi mu baturage babyumvise bikaba ari nabyo byafashije polisi gufata abasore batanu bafatanywe ibiyobyabwenge mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga.

Bimwe mu byo bafatanywe birimo ingunguru bengeramo kanyanga n’inzoga z’inkorano zizwi ku izina ry’ibikwangari.

Polisi y’igihugu mu karere ka Muhanga ikomeje guhamagarira abaturage bagifite ibikoresho bya gisirikare ko babimenyesha polisi bitarateza umutekano muke.

Uru rwego rwa polisi mu karere ka Muhanga rutangaza ko byinshi muri ibi byaha basanze biterwa ahanini n’ibiyobyabwenge,akaba ari muri urwo rwego bashyizeho gahunda yo gushishikariza urubyiruko kugendera kure yabyo.

Kuva tariki 15/04/2012 hazatangira ingendo mu bigo by’amashuri hashyirwaho club zirwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha (clubs Anti-Drugs na Anti-Crimes) zizajya zifatanya mu kugaragaza ububi bw’ibiyobyabwenge.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka