Gicumbi: kanyanga yahitanye umwana w’imyaka itatu

Umwana w’imyaka itatu witwa Umutoniwase wo mu kagari ka Gacurabwenge, umurenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi yitabyimana tariki 25/03/2012 azira kunywa inzoga y’ikiyobyabwenge cya kanyanga yahawe na Nyirasenge, Nyiransabimana Godelieve.

Nyiransabimana yafashe umwana w’imyaka 3 wa muramukazi we amuha inzoga ya kanyanga nyinshi maze umwana atakaza ubwenge ndetse inzoga imurusha imbaraga atangira guhwera; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste.

Amaze kubona ko umwana agize ikibazo yahise amufata amujyana iwabo amukingiranira mu nzu ababyeyi be batashye basanga yapfuye.

Inzego z’umutekano nizo zabashije kumenya ko ari uyu Nyiransabimana Godelieve wabikoze nk’uko nawe abyiyemerera aho afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gicumbi.
Nyiransabimana Godelieve avuga ko yahaye iyi kanyanga uyu mwana atazi ko iri bumwice dore ko atari kwihekura kuko bagirana isano. Nyiransabimana yemera icyaha akanasaba imbazi.

Inzego za polise zasatse iwe mu rugo zimusangana kanyanga igera muri litiro 60 ndetse n’udupfunyika tw’urumogi 28. Ubu akurikiranyweho ibyaha bibiri: kwica atabigambiriye no gucuruza ibiyobyabwenge.

Mu karere ka Gicumbi hakunze kugaragara ikibazo cy’inzoga ya kanyanga kuko abaturage bayikura muri Uganda rwihishwa bakaza kuyicuruza. Akarere ka Gicumbi gahana imbibe na Uganda.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka